RFL
Kigali

Fabiora uhatanira umwanya w’umukinnyi wa filime w’umugore ukunzwe kurusha abandi ni muntu ki?

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:28/05/2017 18:10
7


Fabiora uri muri 20 bahatanira igihembo cy’umukinnyi wakunzwe mu mwaka wa 2016 mu irushanwa rya Rwanda Movie Award ni muntu ki mu buzima busanzwe? Ese abaho ate?



Azwi nka Fabiora ariko amazina ye nyakuri ni Mukasekuru Fabiora Khadidja, yavukiye mu ntara y’Uburasirazuba avuka mu mwaka wi 1988, ubu ni umubyeyi w’abana batatu.

Fabiora yatangiye gukina filime ryari?

Fabiora yihinduye umukeru arikumwe na Siperansiya bakunze gukinana

Fabiora yatangiye umwuga wo gukina filime mu mwaka wa 2011 gusa ibi yabigiyemo atifitiye icyizere cyo kuzaba icyamamare muri uyu mwuga nkuko bimeze ubu. Uyu mugore yagaragaye mu ma filime menshi ariko zimwe mu zatumye amenyekana cyane ni Amarira y’Urukundo yakinnye yitwa fabiora ndetse kandi yakinnye no muri filime nka Ruganzu, Urukiko, Intare y’Ingore, Giramata, Urwobo Rubi, Ubuhemu n’izindi nyinshi.

Fabiora yagiye akunda kwigaragaza nk’umugore utagira icyo atinya mu byo baba bamuhaye gukina bigaragaza cyane kuba yarahaye umutima we uyu mwuga, sibyo gusa kuko ni umugore  umaze kwitabira iri rushanwa ndetse n’andi abera mu Rwanda yagiye akuramo ibihembo byinshi bitandukanye, aho agenda arangwa n’udushya twinshi dutandukanye muri aya marushanwa cyane cyane mu myambarire aba yaserukanye. Uretse kuba umukinnyi ni n’umwanditsi w’amafilime.

Ese Fabiora filime zaba zimwinjiriza angahe ku kwezi?

Fabiora kuri ubu asanga filime nyarwanda zaragiye zigira ikibazo gikomeye kijyanye n’ubutubuzi bisigaye bituma atakibona agatubutse nka mbere dore ko yemeza ko ubusanzwe yajyaga yinjiza mu kwezi byibuze hagati y’amafaranga ibihumbi Magana abiri na Magana atutu ( 200.'000frw/300.000 Frw)

Ese Fabiora atunzwe n’ umwuga wa sinema abamo gusa?

Fabiora uretse kuba umukinnyi wa filime ni n’umukozi mu murenge wa Kinyinya mu bijyanye n’isuku ndetse kuri ubu akaba amaze kwihugura mu bijyanye no gukora mu mahoteli.

Ese Fabiora abantu bongere bitege udushya azakora cyane cyane mu myambarire muri iri rushanwa?

Tumwe mu dushya twagiye turanga uyu mugore harimo no kwihindura umugabo

Kugeza magingo aya ntabwo Fabiora aramenya uko azitwara nuko azaba yambaye kuko ushinzwe kumwambika no kumutegurira ibyo yambara akiri ku bitekerezaho, aha yagize ati,”ntabwo ndamenya uko nzaba nambaye kuko ushinzwe kubintegurira akirimo kwiga uko nzaba nambaye bitewe n’ubutumwa nzaba nifuza gutanga muri uyu mwaka rero sinahita nkubwira ngo nzaba nambaye gutya”.

Fabiora avuga iki kuri aya marushanwa?


Fabiora asanga kuri ubu ntawe yatinya mu bo bahanganye ku buryo yizeye no kuba yakongera kwegukana ibindi bihembo muri iri rushanwa.

Asoza ikiganiro twagiranye yasabye abakunzi be kumushyigikira bakamuba inyuma bakomeza kumutora aho atangaza ko kumutora ari ukunyura ku rubuga rwa Inyarwanda ukandika rma.inyarwanda.com ukareba ahari ifoto ye ugakanda ahanditse voting naho kumuha ijwi ukoresheje telefone ngendanwa ujya ahandikirwa ubutumwa ukandika ijambo GORE ugasiga akanya ukandika 1 ukohereza kuri 5000 aho ukaba umuhaye ijwi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • amina6 years ago
    uyu mugore se yabuzwa niki kuvuga ko azatsinda ko ihabara rye, Rutabayiro Eric, ari mu bategura ibyo bihembo!! nubwo nta kigaragara yakoze wabona bamuhaye igihembo!! ni danger...ruswa ibamo ntizatuma batera imbere!
  • kalim6 years ago
    arukobimeze byaba arikibazo niba harimo ruswa gusa abo bantu ntibaberanye
  • manzi6 years ago
    Kbs fabior arashoboye tuzagutora pe,
  • Jemus6 years ago
    Mwaramutse ariko kuki mukunda gusebanya nonese ushaka kuvugako nibyo yatwaye babimwibiye ubwo nishyari umufitiye ariko fabiola arabizi cexeka di
  • musafili6 years ago
    murasetsaaaaa buriyase urya mugabo na fabiora byavamo??? namahane agira ? ngewe mutinya kubi siniyumvisha aho bahuriza
  • 6 years ago
    kabisa arashoboye
  • Ihogoza Aline bebe 6 years ago
    mwitonde nimukavuge ibyomutazi Kandi mbona ashoboye





Inyarwanda BACKGROUND