RFL
Kigali

Expendables 3 yibwe ishyirwa kuri interineti itarasohoka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:28/07/2014 14:19
4


Mu gihe nari ndi gushakisha filime kuri interineti, ubwo nashakaga filime nkura ku rubuga rwa Cpasbien rumenyerewe kuvanwaho filime ku buntu, naje gutungurwa no gusangaho igice cya 3 cya filime Expendables mu gihe nari nzi ko izagera hanze mu kwezi gutaha tariki 15.



Ibi byanteye gushakisha niba byaba byarahindutse, ngo iki gice cya 3 cya filime Expendables izwiho kuba ariyo filime ya mbere yahuriyemo ibihangange byinshi biyobowe na Sylvestre Stallone, igere hanze mbere y’igihe cyari kizwi.

Expendables 3

Ku rubuga rwa Cpasbien, iri ku mwanya wa mbere muri filime nshya zo gutwara (download), mu gihe habura ibyumweru 3 ngo isohoke

Naje gukora ubushakashatsi nza gusanga, n’abandi benshi kuri interineti babibonye ndetse byemezwa na Torrentfreak, aho itangaza ko iyi filime yibwe mu gihe kitarenze amasaha 24 ishyizwe kuri interineti abantu basaga 200,000 bakaba bamaze kuyitwara kandi ku buntu bakoresheje download.

Kugeza ubu ntiharamenyekana umuntu cyangwa abantu baba bibye iyi filime bakayishyira hanze mu gihe haburaga ibyumweru bibarirwa ku ntoki ngo igere hanze.

Expendables 3

Ibihangange biyobowe na Sylvestre Stallone, harimo Arnold Schwarzenegger, Jet Li, Jason Statham, Chuck Norris,... muri Expendables 3

Mu gihe benshi bari biteze ko iyi filime ishobora kuzakundwa ndetse ikaninjiza amafaranga menshi igihe yari kuzaba igiye hanze, abasesengura iby’imicururize baremeza ko izi ari inzozi zitazaba impamo nyuma y’ibi byamaze kuba, dore ko nyuma y’uko benshi bamenye ko iri hanze ku buntu ntawajya kuyirebera mu byumba aho azishyura amafaranga ye.

REBA INCAMAKE YA EXPENDABLES 3:

ICYITONDERWA: Gusa, ku bakunzi ba filime batari bayitwara, ibi ni ibyo kwitonderwa cyane ko Nu Image na Lionsgates bakoze ndetse bakaba bazanacuruza iyi filime, bari kwiga ingamba zo gufata abajura mu gihe hatari hamenyekana abayibye, bakaba bari gushakira mu bayitwara, ubwo rero hakaba hagomba kwitonderwa iki kintu utaza gusanga urihishwa ibyo wariye utazi iyo byavuye.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    MWIHANGANE.KUBA MWIBWE
  • NI ERNEST9 years ago
    ABO BAJURA BAGOMBE BAFATWE
  • NI DAMIAME 9 years ago
    OWO MUJURA NI NDE .MUMUSHAKE
  • NI DAMIANE9 years ago
    UWO MUJURA NI NDE KOKO MUMUSHAKE





Inyarwanda BACKGROUND