RFL
Kigali

Ese umushinga Sebu yungutse uzakorwa? Ubu ushobora kureba agace ka 32 ka filime Seburikoko kageze kuri YouTube

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:26/06/2017 16:00
1


Nkuko bimenyerewe buri wa Mbere Afrifame Pictures ibagezeho agace gashya ka filime y’uruhererekane Seburikoko ica kuri Televiziyo y’u Rwanda. Kuri ubu ushobora kureba agace ka 32 ari nako gakurikiyeho k’iyi filime.



Muri aka gace kasohotse kuri uyu wa mbere turasangamo bimwe bimara amatsiko twari dufite mu gace twarebye ubushize, muri iyi filime nanone urasangamo byinshi biteye amatsiko, aho umugabo Seburikoko umaze kwisubiraho, ahaye umushinga Siperansiya, uretse ibi kandi Rulinda amaze kwibasira Nyiramana, ese arakiranuka na muyobozi?

Nkuko bimenyerewe aka gace ka filime Seburikoko gasohoka buri buri wa Mbere aho ushobora kugasanga ku rubuga rwa Inyarwanda.com cyangwa ukagasanga kuri YouTube aho gashyirwaho na Afrifame Pictures isanzwe itunganya ikanakora aya mafilime y’uruhererekane Seburikoko na City Maid zica kuri Televiziyo y’u Rwanda. 

Twasoza tubibutsa ko nyuma y’ubusabe bwa benshi basangaga iyi filime imara iminota mike ubu yamaze kongererwa igihe aho ubu isigaye imara iminota 30, igatambutswa inshuro 3 mu cyumweru. Aho ushobora kuyikurikiranira kuri Televiziyo y’u Rwanda buri wa Mbere guhera Saa Kumi n'ebyiri n’igice z’umugoroba 6:30, ku wa Kane Saa kumi n'ebyiri na mirongo ine n’itanu 6:45 no kuwa Gatandatu Saa Sita z’amanywa 12:00

REBA HANO AGACE KA 32 KA FILIME SEBURIKOKO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Donat6 years ago
    Mwaramutse none KO mwatubwiye KO tuzajya dukurikirana film ya seburikoko muminota 30 ,arko tukaba tukiyiboba muminota 15 min nukubera iki? Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND