Ku bamaze gutangira igice cya 3 cya filime INSHUTI (Friends), ngirango mubona ko Ngiga yamaze kwirukanwa mu rugo rwo kwa Mugemana yakoragamo akazi ko mu rugo aho mu gihe yari ahari Njuga na Gisele bashinjwaga kwitetesha.
Muri iki gice hagenda hagaragaramo ubuzima bushya bwa Ngiga aho aba asigaye aba, dore ko kuri we ubuzima arimo ari bwiza kuko ari gusatira ku kugera ku nzozi ze – kuba umuhanzi, dore ko akorera umuhanzi w’icyamamare.
REBA AGACE KA 6 KURI SEASON YA 3
Ku ruhande rwo mu rugo kwa Mugemana aho yakoraga, yahasize Njuga bari basanzwe bahora bashyamiranye, dore ko no mu byamwirukanishije birimo ndetse na Gisele.
REBA UTUNDI DUCE TWATAMBUTSE
REBA AGACE KA MBERE ARI NAKO GATANGIRA SEASON YA 3
Ese nyuma yo kureba utu duce dushya, wowe ubona ubuzima bwo muri uru rugo butarimo umukozi bumeze bute? Ese ubundi ni ngombwa ko mu rugo hagomba kuba hari umukozi?
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO