RFL
Kigali

Mbere y'uko iserukiramuco rya Mashariki risozwa habaye ikiganiro mpaka kuri sinema Nyafurika. Ese iragana he?

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:31/03/2017 17:10
1


'Ese Sinema Nyafurika iragana he?' iki ni ikibazo buri muntu wese uri mu ruganda rwa sinema ku mugabane wa Afurika yagakwiye kwibaza; ariko by’umwihariko kikaba ikibazo buri muntu wese yasohotse yibaza nyuma y’ikiganiro mpaka kuri sinema nyafurika mu iserukiramuco rya Mashariki.



Iki kiganiro cyabereye ku kigo cya Goethe Institut kuri uyu wa kane kiyoborwa n’umunyamakuru akaba n’impuguke kuri sinema nyafurika ukomoka mu Bufaransa, Olivier Barlet; aho yari afatanyije n'umunyakenya Nelly Emali Oluoch uhagarariye ikigo gishinzwe gushyira mu byiciro filime bitewe n’imbaga zigenewe (Kenya Film Classification Board) ndetse na perezida w’urugaga rwa sinema mu Rwanda John Kwezi.

Muri iki kiganiro mpaka; abari bakitabiriye bose bibazaga bimwe mu bibazo bituma sinema nyafurika idatera imbere; ariko biza gusozwa buri wese yibaza aho uru ruganda rugana.Zimwe mu nzitizi uru ruganda rufite zaje kugarukwaho na benshi muri iki kiganiro mpaka, ni iziterwa n’abakora sinema bo ubwabo ndetse na Guverinoma z’ibihugu bya Afurika zidashyigikira iki gice cy’ubuhanzi.

Ese ni gute  umuntu ukora umwuga, ariwo ugomba kumutunga agira uruhare mu kudatera imbere kwawo?

 

John Kwezi, Nelly Emali Oluoch, Mousa Toure na Olvier Barlet ni bo bari bayoboye iki kigamiro

Aha abenshi bagiye bahuriza ku ngingo zirimo kuba abakora sinema b’abanyafurika batari basobanukirwa isoko bakorera iryo ari ryo. Aha, Nelly yashinze agati ku ngingo y’uko abakora sinema muri Afurika bataramenya kwamamaza no kubyaza umusaruro ibihangano byabo bityo bigatuma bahora mu bihombo.

Olivier Barlet umunyamakuru umaze imyaka 20 asesengura kuri sinema nyafurika

Umuyobozi w’urugaga nyarwanda rwa sinema; yahise azamura ikibazo yibaza uburyo abakora filime bashobora kuzibyaza umusaruro. Aha yabajije Olivier Barlet ati, “Ese ko wenda mpereye hano iwacu mu Rwanda abantu usanga bakoresha imbaraga nyinshi bagatakaza n’amafaranga bakora filime; ariko bikarangira nta nyungu bakuyemo, nk’umuntu w’impuguke kuri sinema nyafurika ubona ari ubuhe buryo bwakoreshwa ngo filime zacu zitwungukire?”

Aha, yahise asubizwa na Walta Gabriel Jamada ukomoka mu gihugu cya Uganda wavuze ko amafaranga ahari, ariko ikibazo kikaba ari uburyo bwo kuyavana aho ari. Aha yagize ati, “Amafaranga arahari. Ikibura ni uburyo bwo kuyakura aho ari. Hakenewe ubwenge, hakenewe ingamba. Ariko kandi, hakenewe imikoranire hagati y’abantu bose bakora sinema. Nk’urugero njye w’umugande nshobora gukorana n’umunyakenya n’umunyarwanda. Filime twakora yaba ifite isoko mu bihugu 3 kuko abantu bose bo muri ibi bihugu baba bayiyumvamo.  Ikindi kibazo, nk’urugero rw’uburyo abanyapolitike nabo batagira uruhare mu iterambere ryacu; kuva ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba byakwihuriza hamwe, hagiye hasinywa amasezerano y’ubucuruzi. Hagati y’u Rwanda na Uganda… hagati ya Uganda na Kenya… ariko se ni ryari higeze hasinywa ay’imikoranire mu ishoramari rya sinema? Reka da! Abanyapolitike ntibazi ko tunabaho. Kandi uru ruganda rufite ubukungu bukomeye. Ni ubucuruzi burimo za miliyoni z’amadolari. Aha Leta nayo, ifite uruhare runini kugira ngo bishoboke.”

Arnold Agenze ukomoka muri Congo ariko agakorera film muri Uganda aho atuye  asanga abanyafurika bakiziritse cyane ku mico

Arnold Aganze nawe ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo akaba akorera sinema mu gihugu cya Uganda nawe witabiriye iri serukiramuco aherekeje filime N.G.O (Nothing is Going On) we yavuze ko impamvu abona sinema nyafurika ihera hasi; ayigabanya mu bice 2. Igice kimwe ni icy’abakora sinema ubwabo ikindi cya Leta zitsikamira iki gice cy’ubuhanzi.

Aha yatanze urugero, agira ati: “Abanyafurika baracyiziritse cyane ku mico aho usanga buri wese ashaka gukora filime ashaka kwerekana umuco w’iwabo. Afurika ifite ibihugu 54, kandi imico yabyo byose irenda gusa. Aha rero nujya kureba ku isoko mpuzamahanga, uzasanga hari filime 100 zose zaturutse ku mugabane wa Afurika zivuga ikintu kimwe. Isoko izi filime zizaba zahuriyeho rizahitamo 1 cyangwa habure n’imwe itambuka kubera kudatekereza kure ngo tunavuge inkuru zinyuranye ahubwo ugasanga turi kuzenguruka mu nkuru imwe.”

Aha ariko yavunavuze ko ibi by’imico usanga biterwa akenshi n’amategeko atsikamira abahanzi akababuza kwisanzura ngo bavuge inkuru zabo uko babyifuza. Yagize ati: “Nzashaka gukora filime yanjye irimo umukobwa/umugore wambaye ubusa; Guverinoma iti uwo si umuco wacu kandi bakibagirwa ko mu binyejama bishize wari wo muco wacu ahubwo.”

Ikindi yavuze ni amananiza ashyirwaho na za Leta ku bahanzi bari muri uyu mwuga. Aha yagize ati, “Ni gute wambwira ngo ndashaka gukora filime ifite ingengo y’imari itanagera ku madolari 1000, ukanca umusoro w’ibihumbi 10,000? Ni gute se bubaka ibibuga by’imipira y’amaguru; ugasanga abakinnyi baridagaduriramo uko bashaka, ariko ugasanga twe nta hantu tugira dukorera ibikorwa byacu? Wanatera camera ku muhanda uri gufata amashusho bakaba baraguhagaritse. Ni ikibazo.”

Mazimpaka Jones Kennedy wahaye benshi kwibaza ku cyo batekereza n'icyo bashaka kugeraho muri uru ruganda

Uko iki kiganiro cyakomezaga ni ko buri wese wafataga umwanya agatanga ibitekerezo yavumburaga ibibazo bishya ndetse n’ibisubizo byabyo. Mazimpaka Jones Kennedy, akaba yungirije umuyobozi w’urugaga rwa sinema nyarwanda akaba n’umuyobozi wa filime ya Seburikoko nawe wagize icyo avuga kuri iyi ngingo; yavuze ko abakora sinema bo muri Afurika bagakwiye kubanza kwibaza ibibazo 2: “Ese ni iki nshaka muri uru ruganda? Ese ni iki nkeneye kugira ngo ngere ku cyo nshaka?” Aha akaba asanga umuntu namara kwisobanukirwa hari aho azagera.

 

Mutiganda wa Nkunda wandika filime Seburikoko akanayobora City Maid umwe mu batanze urugero rwiza rwahindura abakora uyu mwuga

Mutiganda wa Nkunda nawe ufite filime muri iri serukiramuco, akaba by’umwihariko ari umwanditsi wa Seburikoko n’umuyobozi wa City Maid; yaje gutanga igitekerezo muri iki kiganiro mpaka kuri iyi ngingo; yaje kuvuga ko biteye agahinda. Aha yagize ati, “Biteye agahinda. Ndababwiza ukuri. Sinema ku isi muri rusange ni nka gari ya moshi, iri kugenda ariko igiteye agahinda ni uko Afurika ari umugenzi wasigaye inyuma. Agasigara inyuma noneho ntanifuze kuyirukaho ngo ayifate bajyane, ahubwo agahita yiciraho iteka akiyicarira akifungira mu gakarito.”

Yakomeje avuga ko bibabaje kubona Afurika ari umugabane umwe muri 6 igize isi, ukaba ufite ibihugu 54 byose byigenga ariko kuri ubu tukaba tukiri kuvuga ngo ‘Sinema nyafurika’. “Ahandi bavuga sinema z’ibihugu nk’igihugu bwite kuko cyateye imbere. Urugero nka sinema ya Mexique, ariko se kuki tutavuga sinema y’u Rwanda, Sinema ya Uganda, n’ahandi… ahubwo tukabihuriza hamwe mu mugabane wose nk’aho ari igihugu kimwe? Kuba umugabane wo ubwawo warasigaye inyuma, twarangiza tukanifungirana mu gakarito, ni ikibazo ku iterambere rya sinema yawo. Turi ku isi, duhanganye n’ibindi bihugu byose byo ku isi ku isoko rimwe. Niba mushiki wanjye ashobora gutwara inda agifite imyaka 15 nkavuga ko ari iterambere uburengerazuba bwatuzaniye (globalization) ribitera; kuki iryo terambere ntarikoresha mpangana kuri iryo soko ry’isi yose? Dukwiye kuva muri ako gakarito twifungiyemo.”

Iki kiganiro cyari kitabiriwe n'umubare munini w'abava mu bihugu bitandukanye n'umubare mbarwa w'abanyarwanda

Muri rusange, byagaragaye ko iki kiganiro mpaka cyari ngombwa cyane ku iterambere rya sinema y’uyu mugabane. Ariko aha buri wese yasigaye yibaza aho uru ruganda rugana.

Ese ubundi filime nyafurika ni iki? Ni iyakozwe n’umunyafurika ayikorera muri Afurika? Ni iyakorewe muri Afurika se? Cyangwa ni iyakozwe n’umunyafurika ariko akaba yanayikorera aho ariho hose? 

Iki ni kimwe mu bibazo byazamutse ubwo bamwe bibazaga ibikwiye kuranga filime nyafurika, nyuma y’uko umwe mu bari bitabiriye iki kiganiro waturutse muri Kenya yavuze ko filime ‘Nairobi Half Life’ y’umunyakenya Josh Gitonga atari filime nyafurika bitewe n’uko abona itarimo umuco nyafurika.

Ese wowe urabyumva ute?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Valens 6 years ago
    Identité ya film iterwa n,uwayiyoboye ( realisateur) cg nuwayikoze ( producteur), naho iby,umuco ni ibindi kuko cinéma si ikinamico. Kandi c,est vrai que umunsi tuzumva ko afrika atari igihugu, bizoroha, sinemeranya nuriya uvuga ko umuco nyafrika ari umwe, kuko afrika ni nini cyane, nuva umu algérien numunyafrika yepfo...bafite imico itandukanye....





Inyarwanda BACKGROUND