RFL
Kigali

SEBURIKOKO: Ese Sebu utangiye koherezwa na Siperansiya mu masafuriya biracura iki? Kurikirana agace ka 20

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:25/01/2017 12:40
1


Duheruka Rukara akomeje amanyanga ye n’ubujura, Venasiya we yari yamaze kuva ku izima yemerera Feredariko gucyura umugore we, none tugarutse mu gace ka 20 ka filime Seburikoko aho Rukara amaze guca inyuma kadogo akaba ahawe akazi na Rurinda ndetse Siperansiya akaba atangiye kohereza Sebu mu masafuriya, amaherezo y’ibi araba ayahe?



Filime y’uruhererekane Seburikoko ni inkuru ikinwa hashingiwe cyane ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage bo mu cyaro ndetse ikaba ari na filime igamije kwigisha abaturage uburyo umuntu ashobora kuba yakwiteza imbere, yigisha kandi uburyo umuntu yakwirinda indwara zitandukanye, imibanire myiza y’abantu n’ibindi.

Iyi filime ikorwa na Afrifame Pictures ni filime ikunzwe n’umubare munini w’abanyarwanda itambutswa kuri Televiziyo y’u Rwanda buri wa Mbere na buri wa Kane guhera Saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu z'umugoroba (18h:45’) no kuwa Gatandatu aho utu duce twose twongera kunyuraho guhera Saa Sita zuzuye z’amanywa (12h:00’).

Nyuma y’ubusabe bwa benshi cyane ababa hanze y'u Rwanda batabashaga kubona uko barebera iyi filime kuri televiziyo bagiye basaba ko iyi filime yajya inyuzwa no kuri YouTube, aha afrifame Pictures ikaba yarumvise ubusabe bw’aba bose ubu ikaba isigaye inyuzwa no kuri  YouTube binyuze kuri 'Channel' ya Inyarwanda Tv aho ubu ushobora kureberaho agace ka 20 k’iyi filime y’uruhererekane ikunzwe n’abatari bacye.

Reba hano agace ka 20 ka filime y’ uruhererekane Seburikoko







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyiremajosue7 years ago
    Bakomereze aho iyi flime turayikunda cyane





Inyarwanda BACKGROUND