RFL
Kigali

Ese nyuma y'uko Bahati yakiriye agakiza, amaherezo ya filime RUZAGAYURA ni ayahe?

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:22/10/2014 10:36
2


Hashize igihe kigera ku mezi 4 igice cya 2 cya filime RUZAGAYURA yakorwaga na Habiyambere Bahati, kuri ubu wamaze kwakira agakiza kiri hanze, abantu bakaba barategereje igice cya 3 bagaheba, ibi bikaba bisa n’ibihurirana n’uko yaba yarakiriye agakiza agahita ayihagarika.



Muri iki gihe cy’amezi agera muri 4 abantu bategereje kureba igice cya 3 cy’iyi filime RUZAGAYURA, dore ko byatangazwaga na nyir’ubwite ko iyi filime izagira ibice 3 amaso yaheze mu kirere ndetse bamwe batangira kwibaza niba Bahati yaba yarakiriye agakiza agahita ahagarika iyi filime burundu.

Ruzagayura

Abarebye iki gice, hashize amezi 4 bategereje igikurikira none amaso yaheze mu kirere

Mu kumenya byinshi kuri iki kibazo, Inyarwanda.com yegereye uyu musore maze dutangira tumubaza icyabaye kugira ngo iyi filime ihere, adusubiza muri aya magambo: “Ruzagayura izasohoka mu minsi iri imbere, irahari yararangiye ntabwo kwakira agakiza byatumye nyihagarika.”

Ubwo twamubazaga icyaba cyarateye gutinda kw’iki gice mu gihe kigera ku mezi 4 cyose, yagize ati: “urabizi isoko mu minsi ishize ryari ryarapfapfanye n’ubundi n’ubu rimeze nabi, niyo mpamvu naretse kuyisohora. Ibintu bimeze nabi abantu bari guhomba, niyo mpamvu nabaye nyiretse ariko irahari nzayishyira hanze mu minsi iri imbere.”

REBA INCAMAKE ZA RUZAGAYURA


Bahati kandi watanze ubuhamya bw’uburyo akiririmba mu itsinda rya Just Family bakoreshaga inzira z’umwijima mu gushaka kwamamara aho bajyaga mu bapfumu, bagakoresha n’amarozi, yanadutangarije ko ari gukora filime-mpamo (documentaire) kuri ubu buhamya ateganya kuzashyira hanze muri uku kwezi kwa 11.

Bahati

Aha nibwo Bahati yatangaga ubuhamya bw'amarozi

Aha yagize ati: “ahubwo ndi gukora film documentaire kuri bya bintu byose bya ya marozi yo mu muziki, izaba ivuga ku mateka ya Just Family uko twajyaga mu bapfumu, uko twakoreshaga amarozi, hari n’abantu bo muri Showbiz bazayigaragaramo batanga ubuhamyanabo. Mbega ni filime izaba igaragaza ukuri kw’amarozi aba mu muziki nyarwanda.”

REBA UBUHAMYA BAHATI YATANZE BW'UBURYO BAKORESHAGA AMAROZI


Uko twamubazaga uko iyi filime izaba yitwa yadutangarije ko kugeza ubu atarayibonera izina, akaba yibaza niba azayita “UBUHAMYA” cyangwa se irindi zina, akaba ateganya kuyishyira hanze mu ma tariki 10 z’ukwa 11.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Birigisha kdi abantu nibitoze gukorera mumucyo! Bitera amahoro mumutima
  • 9 years ago
    lmana imukomeze ntazasubire inyuma





Inyarwanda BACKGROUND