RFL
Kigali

Ese kuba umuntu yakora imirimo myinshi muri filime imwe byatuma iba mbi?

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:4/02/2015 13:29
0


Benshi mu banenga filime nyarwanda bakunze kugaruramo ikibazo cy’uko gukora imirimo myinshi ku muntu umwe bikunze kugaragara muri izi filime aribyo bituma filime zacu zitagira ubuziranenge bukwiye kugira filime ku rwego mpuzamahanga.



Aha twashatse kumenya koko niba gukora imirimo myinshi muri filime imwe byatuma akazi kose gapfa bikica igihangano, aho ushobora gusanga umuntu yanditse filime, akayiyobora, akayikinamo nk’umukinnyi w’imena, akaba umushoramari wayo (producer) ndetse akaba yanakoramo akandi kazi benshi muri sinema nyarwanda bemeza ko aribyo byaba bituma filime zitaba nziza, aho bamwe bavuga ko gukina muri filime wanayoboye ari ikibazo.

Aha twarebye filime zinyuranye zagiye zimenyekana ndetse zikanegukana ibihembo binyuranye bikomeye ku isi, tugerageza kureba abagiye bazikoramo uretse ko twasanze nk’uko izi filime zibyerekana gukora akazi kenshi muri filime atari byo bituma iba mbi.

Urugero, filime Things of the Aimless Wanderer: ni filime y’umunyarwanda Kivu Ruhorahoza, akaba asanzwe azwi mu gukora filime zo ku rwego mpuzamahanga. Iyi filime iyo urebye mu bayikoze, usanga izina Kivu Ruhorahoza rigarukamo cyane.

REBA INCAMAKE ZA FILIME THINGS OF THE AIMLESS WANDERER

Muri iyi filime, n’ubwo atayikinamo niwe wayanditse, arayiyobora, akaba producer ndetse akaba ari nawe wayoboye amashusho yayo kandi ni filime yakiriwe neza n’abantu banyuranye barimo impuguke mu bya sinema mpuzamahanga, byatumye initabira amaserukiramuco ya sinema akomeye ku isi nka Sundance Film Festival ndetse na International Film Festival Rotterdam.

kIVU

Kivu Ruhorahoza yayoboraga iyi filime anikorera kuri Camera

Urundi rugero twabaha ni nko kuri filime za Robert Rodriguez uyu akaba ariwe wakoze filime zinyuranye nka Sin City, Desperado,… akaba yarahimbwe amazina ya “One Man Crew” cyangwa se “umuntu umwe ugize ikipe ya filime”, aho muri filime ze nyinshi kandi zagiye zikundwa hirya no hino ku isi wasangaga imirimo ikomeye nko kwandika, kuyobora, kuyobora amashusho, kuyatunganya,… ariwe wagiye ubyikorera. Aha twabaha urugero nka filime Desperado iri muri filime zakunzwe cyane mu Rwanda.

Filime ARGO ya Ben Affleck ni urundi rugero twabaha, iyi filime yatwaye ibihembo byinshi harimo 3 bya Oscars 2013, 5 bya Golden Globe,… Ben Affleck ukina ari umukinnyi w’imena ni nawe wayiyoboye ndetse akaba yari n’umwe mu bashoramari bayo.

REBA INCAMAKE ZA FILIME ARGO

Uhereye kuri izi ngero, usanga atari urwitwazo kuba umuntu umwe yakora imirimo irenze umwe kuri filime imwe ngo bibe byayigira mbi, ahubwo ahanini ikibazo usanga gituruka ku kumenya niba iyo mirimo ugiye gukora uyisobanukiwe ndetse ufite n’abungiriza ku buryo aho uraba utari mu murimo umwe hakora undi muntu ukungirije.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND