RFL
Kigali

Ese iserukiramuco ry’abagore ryasojwe muri iki cyumweru risize iki muri filime nyarwanda?

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:18/10/2016 12:02
0


Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Ukwakira 2016 muri Serena Hotel nibwo hashojwe iserukiramuco ryiswe Africa’s Womens Film Festival, ryaberaga hano mu Rwanda ryashyizweho hagamijwe guteza imbere abagore. Ese iri serukiramuco ritigeze ryitabirwa cyane ryaba risize iki muri sinema nyarwanda? Iki kibazo ni cyo tugiye gusubiza muri iyi nkuru.



Africa’s Women Film Fistival (Awff) ni Iserukiramuco nyafurika ry'abagore muri filime ryashinzwe hagamijwe guteza imbere abagore binyuze mu ri filime. Iri serukiramuco rihagarariwe na Mukundente Fiona, kuri ubu ni iserukiramuco ryari rimaze igihe kigera ku cyumweru ribera muri Kigali no mu ntara zitandukanye.

Mu byaranze iri serukiramuco ni ubwitabire buke bw’abantu aho ryagiye ribera hafi ya hose. Ibi byatumye Inyarwanda.com yegera bamwe mu bari mu mwuga wa Sinema batubwira uko baribonye n'icyo risize muri sinema nyarwanda.

Niragire Marie France asanga iri serukiramuco ar'inyungu ku bari n'abategarugori

Aha Niragire Marie France kuri ubu ushinzwe icungamutungo mu Rugaga nyarwanda rwa Sinema asanga iri serukiramuco rizagirira akamaro abagore mu gihe barihaye agaciro bakamenya ko ari iryabo nk’abategarugori, aha yagize ati: ”Iri serukiramuco ni igikorwa cyiza navuga ko cyagize intangiriro nziza, kandi kizagenda kiduteza imbere nk’abantu bari mu mwuga wa Sinema, narabyishimiye kuko nk’abanyarwandakazi, ntitwakora twenyine ngo tugire aho twigeza cyane ko tugomba no kwigira ku bindi bihugu byateye imbere kuturusha numva rero nidufatanya n’abandi tuzatera imbere kandi tugateza n'abandi imbere.”

Niragire Marie France arashishikariza abagore kuba bagerageza bakishyira hamwe kuko asanga igihe bazishyira hamwe  bagafatanya baziteza imbere ku buryo bugaragara. Yemeza ko igihe bazafatanya bazazamuka bakagera aho abandi batey’imbere bageze. Naho ku bijyanye n’akamaro abona iri serukiramuco rizamarira abagore yagize ati:

Nkurikije intego zaryo nasanze atari muri sinema gusa ahubwo ni abagore n’abana b’abakobwa muri rusange niba mu buryo twaryitabiriye hakaba haragiye habonekamo buruse y'abana b’abakobwa bajya kwiga umwuga wa sinema ku bari muri sinema ariko n’abatari muri sinema habonetse amaburuse ajyanye n’indi myuga idashingiye kuri Sinema kugira ngo nabo bazamuke babe bakwiteza imbere. Numva ko buri muntu wese yajya aryitabira, kugira ngo rizamure ubumenyi bwacu n’imikorere kuko harimo n’uburyo bwo kuremera bamwe muri twebwe badafite ubushobozi.”

Niragire Marie France asoza ikiganiro twagiranye asaba abagore ko ubutaha bajya bitabira kuko byagaragaye ko batigeze bitabira cyane iki gikorwa cyabagenewe. Uretse bamwe mu bagore bagiye baryitabira, iri serukiramuco kandi ryitabiriwe na bamwe mu bayobozi b’amaserukiramuco atandukanye y’amafilime abera hano mu Rwanda.

Iri serukiramuco ryitabiriwe n'imbarwa

Umwe mubo twaganiriye utarashatse ko izina rye rijya ahagaragara yagize ati,”Njye iri serukiramuco sinarivugaho byinshi gusa abagore bagerageze bahaguruke biheshe agaciro bitabire ibikorwa byabo kandi nzi neza ko babyitabiriye nandi maserukiramuco abera hano yaganzwa. Ikindi navuga iri serukiramuco ridusigiye isomo mu rwego rujyanye n’imitegurire ubu ndacyeka ko twigiyemo ubundi buryo  tuzajya twamamaza ibikorwa byacu navuga ko twize.”

 

Mukundente Fiona uhagarariye Africa's women film festival

Naho umuyobozi w’iri serukiramuco Mukundente Fiona  asanga ibyo bateguye byaragenze neza mu rwego rw’iterambere ry’abagore dore ko ku nshuro yaryo ya mbere hari benshi bagize amahirwe yo kubona amahirwe yo kwiga ibijyanye na filime ndetse n’indi myuga itandukanye. Ikindi cyabaye muri iri serukiramuco asanga harabayemo kwitinyuka kwa bamwe mu bagore batigiriraga icyizere ariko kuko iri serukiramuco ryaberagamo ibiganiniro n’inyigisho bishingiye ku iterambere ry’umugore byatumye benshi batinyuka biyemeza n'ibyo bagiye gukora.

Fiona asanga imbogamizi zabaye muri iri serukiramuco n’ubwo zigiye zitandukanye ariko ahanini zarashingiye ku bw’igihe gito ryateguwe ndetse n’uruhurirane rwaryo n’ibindi bikorwa byari birimo kuba muri iyo minsi. Yasoje atanga icyizere ko mu gihe rizongera kuba bazaba barakosoye byinshi aho yagize ati,”Nibyiza ko umuntu amenya amakosa yabaye akayigiraho ubutaha ndizera ko tuzakosora byinshi kandi bizaba byiza.” Iri serukiramuco rigamije guteza imbere abagore baba abo muri Sinema no hanze yayo, biteganyijwe ko rizajya ribaho buri mwaka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND