RFL
Kigali

Ese ibihembo bya A Thousand Hills Academy Awards bigiye kuba ku nshuro ya 2 bizaniye iki abanyarwanda?

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:9/03/2015 9:09
0


Benshi banenga imitangire y’ibihembo mu Rwanda, aho bamwe batavuga rumwe ku kibazo cyo kuba abantu bahembwa bagatahira aho ndetse benshi igihembo bahawe ntibazibuke niba baragihawe, kuko nta kamaro cyabamariye.



Ubwo yabaga ku nshuro ya mbere, byavugwaga ko abatwaye ibihembo bazashakirwa amahugurwa azabafasha kwiyungura ubumenyi mu mwuga wa sinema mu mirimo inyuranye bakoramo, ariko ntibyigeze biba, aha abategura ibi bihembo bakaba barasobanuye ko byatewe n’uko imikoranire itari myiza hagati yabo icyo gihe.

Kuri iyi nshuro ya 2, nk’uko bigaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze n’ubuyobozi butegura ibi bihembo bizatangwa tariki 27 z’uku kwezi, mbere y’itangwa ryabyo hazaba amahugurwa y’icyumweru agenewe abantu batoranyijwe hakurikijwe imirimo bakora muri filime batanze muri ibi bihembo aha hakazahugurwa abayobozi ba filime (directors), abakinnyi (actors) ndetse n’abafata amashusho (cinematographers) bose hamwe bakaba bazaba ari 47.

Aya mahugurwa azaba atangwa mu buryo bw’iya kure, kuko nk’uko Willy Ndahiro uhagarariye ibi bihembo abisobanura, abarimu bafite baherereye I California muri Amerika bityo abiga bakazajya bigira kuri interineti, aho amasomo azajya atangirwa mu kigo cyigisha sinema cya WDA kizwi nka Academy kuva tariki 15 kugeza 22 z’uku kwezi.

Willy Ndahiro uhagarariye ibi bihembo

Abazaba basoje aya mahugurwa bazahabwa impamyabumenyi zabo ku munsi wo gutanga ibihembo uzaba tariki 27 z’uku kwezi, igikorwa kizabera kuri Petit Stade I Remera nk’uko bivugwa muri iri tangazo.

“Ku nshuro ya kabiri ku bufatanye na Workforce Development  Authority ( WDA ) na Ministeri y'Umuco na Siporo (MINISPOC), A THOUSAND HILLS ACADEMY AWARDS igiye kongera kuba.
Iki ni igikorwa ngarukamwa kigamije:
-Guhemba abakora Cinema mu Rwanda baba baritwaye neza .
-Kuzamura ubumenyi bw'abakora uyu mwuga no kubafasha kubyaza umusaruro ibihangano ndetse n’impano zabo.”
Izi nizo ntego z’ibi bihembo nk’uko zisobanurwa muri iri tangazo.

Muri ibi bihembo, hazahembwa ibyiciro bikurikira:

-Abahize abandi mu kuyobora film 3 (Best Directors)

-Abakinnyi b’abagabo 3 (Best Actor)

-Abakinnyi b’abagore 3 (Best Actress)

-Abakinnyi b'abana b'abakobwa 2 (Best Child Actress)

-Abakinnyi b'abana babahungu 2 (Best Child Actor)

-Abakinnyi bakuze ba abagabo 2 (Best Elderly Actor)

-Abakinnyi bakuze ba abagore 2 (Best Elderly Actress)

-Best Cinematographers 2

-Best Editors 2

-Filime ifite Inkuru nziza 1 (Best Story)

-Best Short Film

Tariki ya 17 nibwo abakemurampaka bazashyira hanze urutonde rwa filime 10 zizahatanira imyanya 3 ya mbere, ndetse n’urutonde rw’abakinnyi ba filime 10 b’abagabo n’10 b’igitsinagore bahatanira ibihembo by’abitwaye neza, naho umuhango wo gutanga ibihembo ube tariki 27 z’uku kwezi aho uzananyuzwa kuri televiziyo y’u Rwanda imbonankubone.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND