RFL
Kigali

Ese hagati ya Commission na Federation, ni iki sinema nyarwanda ikeneye ngo itere imbere?

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:19/09/2014 15:08
0


Muri ibi bihe, guhera mu myaka ibarirwa nko muri 2 ishize, abakora sinema mu Rwanda batangiye kuzamura amajwi basaba ko hajyaho ikigo gishinzwe kubavugira, aho bamwe basaba Commission abandi bagasaba Federation.



Aya majwi 2 anyuranye, ariko yose yumvikana nk’ahuriza ku kibazo kimwe, akomeje kugenda yumvikana aho mu nama zinyuranye zigenda zikorwa usanga iki kibazo aricyo cyihariye umwanya munini kivugwaho nyamara ukaza gusanga birangiye ntamwanzuro uhamye ugifashweho.

Inyarwanda.com, nyuma yo gusanga iki ari kimwe mu bibazo bigikomereye uru ruganda rwahawe izina rya Hillywood, twakoze ubusesenguzi kuri aya magambo yombi, ndetse kandi tunagendera no ku ngero z’amagambo bamwe mu bakora sinema bagiye batangaza, ubwo basabaga Commission ndetse abandi Federation.

Tariki 18 Kanama, mu cyumba cya MNISPOC habereye inama yari igamije kumurikira abakora sinema ibyagezweho mu bushakashatsi bwakozwe na Bwana Kennedy Mazimpaka, ku byerekeye Federation ya filime yagombaga gushyirwaho yiswe RWAFITEF (Rwanda Film and Television Federation), gusa benshi ntibishimiye iri jambo Federation.

RWAFITEF

Aha hari tariki 18 Kamena, ubwo hari habaye inama yo gutegura RWAFITEF (SOMA INKURU Y'IBYIGIWEMO)

Ubwo bari bitabiriye inama ya Minisitiri ariko ntibashe kuba ku gicamunsi cyo kuwa 11 Nzeli, abakora sinema banze gutaha maze bicara hamwe ngo bige ku bibazo by’ingenzi bazageza kuri Minisitiri igihe iyi nama yabaye.

Bimwe mu byagarutsweho, higanjemo icya Komisiyo, ndetse benshi ntibaza kucyumvikanaho dore ko abakora sinema bavugaga Komisiyo ariko ugasanga abandi ahanini begamiye kuri minisiteri baravuga Federation.

Joel Karekezi, umwanditsi, umuyobozi akaba n’umushoramari wa filime wamenyekanye cyane kuri filime Imbabazi: The Pardon we yagarukaga ku gusaba cyane ko hajyaho Komisiyo. Aha yagiraga ati: “dukeneye film commission, ikaba ari urwego rushyirwaho na Leta kandi rugenzurwa nayo, rugamije gufasha abakora filime, haba mu kubabonera amafaranga yo gukora filime, ubufatanye mu gukora filime n’abandi (co-production,…) ntabwo ari abakora filime bagomba kuyishyiraho nk’uko muhora muvuga ngo twibumbire hamwe tuyikore, ahubwo ni Leta iyishyiraho ndetse ikanakorwamo n’abakozi ba Leta bahembwa nayo.”

Abari muri iyi nama ntibigeze bumvikana niba hakenewe Federation cyangwa se Commission

Jackson Mucyo, umuyobozi wa Ishusho Arts itegura ibihembo bya Rwanda Movie Awards nawe yasabye ko hajyaho Commission, atera utwatsi ibya Federation. Aha yagize ati: “nta nyungu n’imwe twe abakora filime twaba dufite muri federation, kuko federation nzibamo uburyo dukora ndabizi. Dukeneye commission.”

Yves Montand Niyongabo, akaba nawe ari umwanditsi n’umuyobozi wa filime akaba yarakoze filime-mpamo ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge no kubabarira rw’umuririmbyi Jean Paul Samputu yise “The Invincible”, nawe yateye utwatsi ibya Federation. Yagize ati: “ntabwo nemera federation. Ahantu hose sinema yabashije gutera imbere, ni uko bashyizeho commission kandi niyo igira uruhare runini mu iterambere rya sinema yaho.”

Gusa n’ubwo aba basabye Komisiyo, Theo Bizimana, akaba ari umushoramari muri filime uzwi kuba umuyobozi wa Silver Film Production yakoze filime nka Rwasa, Serwakira,… siko abyumva. Muri iyi nama we yagize ayi: “simbona ko icyo dukeneye ari iyo Komisiyo. Kuko igihe tumaze dukora, nta Komisiyo yari ihari. Ahubwo njye icyo nkeneye ni ikintu cyatuma filime nkora zintunga, kuko iyo Komisiyo ikenewe na ba Joel Karekezi bakora filime badateganya amasoko yo mu gihugu. Njye icyo mbona dukeneye ni icyatuma filime twakoze zitugaburira.”

Aba ni ingero za benshi mu basabye ko hajyaho commission, batera utwatsi ibya Federation, gusa Bwana James Vuningoma we, akaba ari umuyobozi mukuru w’inteko y’igihugu y’ururimi n’umuco nawe wari muri iyi nama siko yabibonye.

Vuningoma we yavuze ko uko wabyita kose, ikibazo ari uko biba biri mu ndimi z’amahanga kandi zikaba ari indimi 2 zitandukanye aho yavuze ko mu cyongereza bavuga “Commission”, naho bakavuga mu gifaransa “Federation”, ariko byose bigaruka ku kuba ari “ihuriro” mu Kinyarwanda.

Ese Commission na Federation bisobanura kimwe mu Kinyarwanda?

Twifashishije inkoranyamagambo twasanze Commission mu Kinyarwanda bisobanura “itsinda ry’abantu bashyirwaho na Leta cyangwa se ikindi kigo cya Leta kugira ngo bakore ikintu runaka.”

Naho Federation naryo rikaba ari ijambo ry’icyongereza kimwe n’uko riba mu gifaransa (Fédération), rikaba risobanura mu Kinyarwanda “ihuriro rya Leta, imiryango, cyangwa se ibigo byishyira hamwe ariko ku buryo buri cyose gifite ubuyobozi bwacyo bwigenga.”

Komisiyo ya filime se ni iki? Ikora iki? Ikorwamo na bande? Ese ishyirwaho ite? Nande?

Twifashishije urubuga nkoranyabumenyi rwa Wikipedia, twagerageje gusobanukirwa icyo aricyo Komisiyo ya filime (Film Commission), uburyo ishyirwaho, abayishyiraho ndetse n’icyo iba ishinzwe.

Film Commission ni ikigo cya rubanda, cyegamiye kuri Leta kandi kidaharanira inyungu gikora ku bijyanye na sinema muri rusange harimo gufasha abari mu ruganda mu kubona bimwe mu byangombwa bakenera harimo ibikoresho, ndetse n’aho gukorera filime kugira ngo imirimo yabo ikorwe neza.

Mu bihugu bisaga 100 byo ku isi, habarirwa abakomisiyo agera ku 1000 (aho usanga mu bihugu bifite Leta zishyize hamwe buri Leta ishobora kugira Komisiyo yayo), akenshi izi Komisiyo zikaba zibarizwa mu bihugu bya Leta zunze ubumwe za Amerika, u Burayi ndetse na Aziya (Afurika iracyakennye kuri Komisiyo za filime).

Aho ziri, izi Komisiyo zishyirwaho na Leta mu rwego rudaharanira inyungu, mu rwego rwo gukurura no gufasha abantu bashaka gukorera filime muri ibyo bihugu. Ikicaro gikuru gihuza ishyirahamwe rihuriramo amakomisiyo ya filime yo ku isi rizwi nka Association of Film Commissioners International (AFCI) giherereye I Los Angeles muri Amerika ndetse kandi rikaba rifite ibiro muri Afurika y’epfo.

Intego nyamukuru ya Komisiyi ya filime ni ugukurura abakora filime kuza kuzikorera muri icyo gihugu cyangwa se agace ikoreramo, mu buryo bigirira inyungu abakora filime baba aho kuko baba bagomba kubona akazi, gukoreshwa kw’ibikoresho by’aho nk’amamodoka, amazu,…  ndetse kandi ikaba iba igomba gufasha abakora filime bakomoka muri ako gace.

Komisiyo kandi ifite akamaro mu kwamamaza abakora sinema muri ako gace cyangwa igihugu ikoreramo, kwamamaza ahantu hakorerwa filime (locations), kuzamura imbaraga z’abakora filime mu gace ikoreramo,…

Muri Afurika, ibihugu bifite Komisiyo za filime, usanga bikiri bicye kandi ahanini ari ibihugu byateye imbere muri sinema nka Afurika y’epfo, Kenya, Maroc, Nigeriya,… hakaba hanariho Komisiyo ihuza ibihugu bifite Komisiyo za filime muri Afurika izwi nka AFC (African Film Commission).

Ese Federation ya filime yo ni iki? Ikora iki? Ikorwamo na bande? Ese ishyirwaho ite? Nande?

Ubwo twageragezaga gushakisha amakuru ku byerekeranye na Federation ya filime, ntibyatworoheye kuko urebye ntagihugu gifite federation ya filime uretse igihugu cy’u Buhinde kandi nabwo uburyo ikora bitandukanye n’ubwa Komisiyo kuko n’ubusanzwe Komisiyo ihari muri iki gihugu yitwa India Film Commission.

Mu gihugu cya Uganda ariko, naho bafite sinema isa nk’aho iri gutangira muri iyi myaka dore ko bivugwa ko sinema ya Uganda izwi nka Ugawood yatangiye mu 2006, nta komisiyo ya filime bafite ahubwo bafite Federation yitwa Ugandan Federation of Movie Industry, ariko nabo abakora filime ntibahwema gusaba Leta gushyiraho Komisiyo dore ko inshingano iyi Federation ifite zitageza kuza Commission twabonye haruguru.

Ese Minisiter ifite Sinema mu nshingano zayo mu Rwanda ivuga iki kuri iki kibazo?

Buri gihe, uko Minisiteri ya siporo n’umuco ihuye n’abakora sinema mu Rwanda, iki kibazo usanga aricyo kiganje mu byavuzwe nyamara ugasanga inama isojwe ntamwanzuro ufashwe. Tariki 18 Nzeli, ubwo hari habaye inama hagati ya Minisitiri Joseph Habineza n’abakora sinema, iki kibazo cyongeye kugarukwaho maze Minisitiri akivugaho muri aya magambo: “ariko sinzi ibyo bya Komisiyo ikibazo biteye. Ntabwo kumva ko mu bindi bihugu hari Komisiyo bisobanuye ko natwe tugomba kuyigira ari Komisiyo. Nk’ubu Nigeriya bafite Komisiyo y’imikino, aiko twe ntayo tugira. Biterwa n’icyo abantu batekerejeho ndetse n’ubushobozi buhari. Ikizima ni uko ibigomba gukorwa bikorwa, byaba binyuze muri iyo komisiyo cyangwa se binyuze mu kindi kintu kitari yo.”

Ese ko abakora sinema basaba Komisiyo ya filime, Leta y’u Rwanda ntiyumve, bizagenda bite? Ese ari Federation na Komisiyo ni iki Sinema nyarwanda ikeneye ngo itere imbere?

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND