RFL
Kigali

Filime 'Mukeragati' yaba igiye kubera urugero rwiza abakora filime zikenewe mu Rwanda?

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:29/07/2016 9:12
0


Mukeragati ni filime nyarwanda irimo gukorwa hagendewe mu guhigura umuhigo wahizwe n’indatabigwi za Sinema ubwo zari mu Itorero ry’igihugu ry’abahanzi ryabereye i Nkumba kuwa 23 kugeza kuwa 30 Nzeri 2015.



Hari hashize igihe kinini iyi filime yarabereye urujijo benshi bibaza niba izagera aho igakorwa cyangwa itazakorwa, nyuma haje kwiyambazwa inzego za Leta zirimo  Ministeri y’Umuco na Siporo n'Inteko nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, bafatanyije n’ Urugaga nyarwanda  rwa Sinema ndetse n’Indatabigwi muri rusange, iyi filime itangira gukorwa kugirango babashe kwesa Umuhigo wahizwe n’izi Ndatabigwi zo muri Sinema.

Iyi filime irimo gufatirwa amashusho n’ubwo ari filime yo guhigura umuhigo wahizwe, umuntu ntiyabura kuvuga ko ije nka filime y’icyitegererezo kubakora umwuga wa sinema bitewe n’impamvu zikurikira.

Ni imwe muri filime nyarwanda ikozwe hari Urugaga rwa Sinema,ndetse kuri ubu umuntu atabura kuvuga ko hari byinshi urwo rugaga rwanengaga ku mafilime akorwa n’abanyarwanda bacururiza filime zabo mu Rwanda.

Ni filime ikozwe n’Ikipe yatoranyijwe mu bakora umwuga wa Sinema, ubu twavuga ko aribo bahanga mu bakora filime zicururizwa hano mu Rwanda.

Iyi ni Filime yanditswe na Harerimana Ahmed usanzwe ari umunyamabanga mukuru mu Rugaga nyarwanda rwa Sinema.

Iyi filime Irimo kuyoborwa na Mazimpaka Jones Kennedy kuri ubu uyobora urugaga nyarwanda rwa Sinema.

Iyi Filime n’ubwo ari filime y’umuhigo kandi abayikozemo bakaba barimo gukora igikorwa cya gitore ni filime ifite ingengo y’imari iri hejuru y’amafilime yari asanzwe akorerwa hano mu Rwanda.

Iyi filime umuntu agendeye kuri izi ngingo ntiyabura kuvuga ko ari filime ishobora kuzabera icyitegererezo abakora filime hano mu Rwanda kuko aya ni andi mahirwe uru rugaga rwa Sinema rubonye yo kuba rwakwereka abakora filime izo bakora uburyo zaba zikozwemo, cyane ko iyi filime imirimo yayo yose irimo kugengwa n’uru rugaga, icyo umuntu yakwita Producer mu rurimi rw’amahanga.

Mu kiganiro na Mucyo Jackson umuvugizi w’Urugaga nyarwanda rwa Sinema kuri ubu ari nawe uhagarariye Uru rugaga mu mirimo y’ikorwa ry’iyi filime, tumubajije kuri iki kibazo twibaza yagize ati,”Icyo nakubwira n’uko navuga ko ari filime ishobora kuzaba nziza kurushya nyinshi dufite hano kuko ni filime ihuriyemo abakora filime beza cyane muri beza dufite mu bice bitandukanye, k’uburyo twizeye neza cyane ko izaba ifite itandukaniro, niyo mpamvu nakubwira ko ushaka kureba aho tugeze mu Rwanda dukurikije iyi filime nabwira abazayibona ko arirwo rwego tuzaba turiho n’iterambere ryacu rizaba rihera ahongaho.”

Naho ku bijyanye naho iyi filime igeze ikorwa yadutangarije ko nta gihe gisigaye ifatirwa amashusho kuko hadashira iminsi irenga ibiri itararangira. Iyi filime byari biteganyijwe ko izerekanwa ku munsi w’Umuganura nk’uko yakomeje abidutangariza byamaze guhinduka bitewe n’uko bifuza gutanga urugero mu mikorere ya filime aho yagize ati,

”Tuzafata igihe kingana n’ukwezi mu kuyitunganya kuko tugiye kuyirukansa natwe twaba tugiye gukora bya bindi duhora tubuza abantu byo kwirukansa filime uko babishaka kandi bisaba kuyitondera kugira ngo ibe icyo wifuza ko iba,rero navuga ko izerekanwa ku mugaragaro mu kwezi kwa 9.”

Iyi filime nkuko bitangazwa na na Jackson izakorerwa mu ntara y’Amajyepfo gusa kuko ibyo bari bakeneye byose basanze bihari.

Bimwe mu bizagaragara muri iyi filime biteye amatsiko

Iyi filime ni filime izaba ishingiye  cyane ku muco nyarwanda aho izaba ifite inyigisho ziganjemo indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND