RFL
Kigali

Ese amaherezo ya Rwanda Movie Awards ni ayahe?

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:14/01/2016 14:03
0


Rwanda Movie Awards nibyo bihembo bya mbere byabayeho mu mateka ya sinema nyarwanda bihemba abitwaye neza muri uru ruganda.



Mu gihe muri uyu mwaka wa 2016, ibi bihembo byaramuka bitanzwe, haba ari ku nshuro yabyo ya 5 yikurikiranya, bikanuzuza imyaka 5 bitangiye gutangwa, gusa kuri ubu hari kwibazwa ku hazaza habyo dore ko kugeza kuri uyu munsi nta gahunda irashyirwa hanze ku babitegura ijyanye n’uko uyu mwaka bizatangwa.

Ibi turabishingira ku ngengabihe n’amatariki ibikorwa by’itegurwa ry’ibi bihembo byagiye bikorerwaho mu myaka yabyo yashize, aho muri aya matariki mu bihe byatambutse, ibikorwa bitegura itangwa ry’ibi bihembo byabaga bishyushye harimo gutora ku bahatanira ibihembo by’abakinnyi ba filime bakunzwe mu Rwanda, n’ibindi byabaga birimbanyije.

Dusubiye inyuma mu mateka yabyo, aha tukaba twafashe igihe cy’imyaka 2 ishize. Ku nshuro ya 3 (ni ukuvuga mu mwaka wa 2014), amakuru atangaza ko ibi bihembo byari bigiye gutangwa kuri iyi nshuro yatangiye gutangazwa mu kwezi k’Ukuboza mu mwaka wa 2013, dore ko iyi nkuru yatambutse ku rubuga rwa Filmzacu.com tariki 18 Ukuboza muri uwo mwaka ikaba yaragiraga iti, “Ku nshuro ya 3, Ishusho Arts iri gutegura Rwanda Movie Awards”.

Ku yindi nshuro yakurikiyeho, ni ukuvuga inshuro ya 4 ari nayo iheruka, ikaba ari iyabaye umwaka ushize wa 2015, filime zatangiye kwakirwa guhera tariki 15 Ukuboza umwaka wa 2014, nk’uko nabitangaje mu nkuru yo kuwa 19 Ukuboza uwo mwaka yagiraga iti, “RWANDA MOVIE AWARDS 2015: Filime zihatanira ibihembo mu byiciro binyuranye zatangiye kwakirwa.”

Ese amaherezo ya Rwanda Movie Awards 2016  yo abaye ayahe?

Turi tariki 14 Mutarama 2016, ukwezi nyuma y’uko ibikorwa by’itegurwa ry’ibi bihembo byatangiraga. Amatariki y’itangwa ry’ibi bihembo yari asanzwe aba mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe, ni ukuvuga ko tubaze guhera uyu munsi, haba harimo igihe kitageze ku mezi 2 gusa ngo ibi bikorwa bibe mu gihe nta kintu na kimwe cyari cyatangazwa mu bihendanye n’ibikorwa bibanziriza itangwa ry’ibi bihembo nko kwakira filime, gutangaza abahatanira ibihembo by’abakinnyi bakunzwe,…

Jackson Mucyo Havugimana, umuyobozi wa Ishusho Arts ari nayo itegura ibi bihembo ubwo twamubazaga iki kibazo cy’amaherezo ya Rwanda Movie Awards yadutangarije ati, “izaba.”  Ese izaba ryari?  Jackson ati, “Rwanda Movie Awards izaba ku itariki 26 z’ukwezi kwa 3. Hanyuma, turateganya ko ku itariki 20 z’uku kwezi aribwo tuzatangira kwakira filime, hanyuma ku itariki 28 z’uku kwezi nibwo tuzatangaza ba bakinnyi bahatanira ibihembo.”

Jackson Mucyo, aha yari muri Rwanda Movie Awards 2014 muri Serena Hotel, tariki 8 Werurwe

Ubwo twamubazaga impamvu yatumye bakererwa gutangira ibikorwa bitegura ibi bihembo nk’uko byagarutsweho hejuru muru muri iyi nkuru, Jackson yagize ati, “Bon, bisa nk’aho wenda twakerewe ku ruhande rumwe, ariko ku ruhande rwacu ntabwo twigeze dukererwa kuko twatinze muri preparations (mu myiteguro), kuruta uko twari kwihuta mu kubitangaza kandi wenda ku ruhande rw’imyiteguro bitameze neza. Cyane ko wenda muzabonamo impinduka zimwe na zimwe… hari ibyabagamo byinshi muri uyu mwaka bitazagaruka, hari n’ibitarabagamo bishya bizaba birimo. Ni ibyo byatumye dutinda, ariko ubundi nta n’ubwo twatinze.” 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND