RFL
Kigali

Ese amafaranga yari yemewe na Depite Bamporiki yo guhemba abakinnyi ba filime beza yarengeye he?

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:8/03/2017 19:36
2


Hashize igihe kigera ku myaka itatu abakora umwuga wa sinema bijejwe na Depite Bamporiki Eduard ko umukinnyi uzajya aba uwa mbere mu bakinnyi ba filime nyarwanda binyuze mu bihembo bya filime bitangirwa mu Rwanda yari kuzajya ahembwa 1000 cy’amadorari, ese iby'aya mafaranga byaba byaraje kurengera he?



Iki ni kimwe mu bibazo bikibazwa na benshi mu bari mu mwuga wa Sinema bibaza aho ibi bihembo byaheze, ibi bijya gutangira byari ku itariki ya 16 Werurwe 2014 muri Serena Hotel ubwo hari habereye umuhango wo gutanga ibihembo bya Rwanda Movie awards aho amafilime, abakinnyi ndetse n’abandi bakora sinema bitwaye neza bagombaga gushyikirizwa ibihembo nk’abantu bagize uruhare rukomeye muri sinema nyarwanda.

Depite Bamporiki Edouard wari umushyitsi mukuru ubwo yahabwaga ijambo yaje gutangariza abari aho ko mu rwego rwo guteza imbere sinema nyarwanda yiyemeje ko guhera mu mwaka wa 2015 yagombaga kujya ahemba abakinnyi 2 ba filime bari kuzajya bitwara neza, binyuze muri Movie Awards 2 zaberaga mu Rwanda muri icyo gihe harimo uwari kuzajya aba uwa mbere muri Rwanda Movie Awards wagombaga guhembwa 1000 cy’amadorari n’uwari kuzajya aba uwa mbere muri A Thousand Hills Academy Awards icyo gihe nayo yari ikiriho nawe akazajya abona nk’ayo, yose hamwe ubwo yaje kwemera ko azajya atanga 2000 by’amadorari y'Amerika avuye ku mufuka we bwite.

Depite Bamporiki Edouard waciwe intege no kudakoresha neza inkunga yari yemeye kujya atanga

Nyuma yo kumva benshi mu bari mu mwuga wa sinema kugeza na n'ubu bagitekereza nk’abafitewe ideni n’uyu mugabo byatumye Inyarwanda.com yegera Depite Bamporiki agira icyo abivugaho. Depite Bamporiki yagize ati:

Njye narayatanze ariko uwo natumye ngo ayabagezeho yayabagejejeho ariko ntibayakoresha icyo nayabahereye bituma mbihagarika, icyo ntekereza cyangwa icyo bambwiye njye navuze umwe kuko amadorari 1000 ni amafaranga macye si amafaranga menshi n’ibihumbi 800 ubihaye umuntu umwe yakwishima ariko ubigabanyije abantu 10 ntacyo uba ubahaye iyo rero wumvikanye n’abantu uko ikintu kizakorwa wakibagezaho ntibagikoreshe uko wakibahaye bica intege ariko si ukuvuga ko ntayatanze, uwo mwaka nahise nyatanga ariko ntiyakoreshejwe uko twabivuganye bituma imyaka yakurikiye ntayatanga buretse ko nabo batigeze bongera kubimenyesha hari n'ukuntu nagiye kubona haza amagurupe (groups) arenze abiri ati natwe turayashaka natwe turayashaka kandi icyo nari nemeye ni kimwe bituma no kwigabanyamo bitankundira.

Aha hari muri 2015 ubwo habaga A thousand hills academy award yatangiwemwo amafaranga Depite Bamporiki yari yageneye umukinnyi 1

Ibi byatumye twegera umuyobozi w’urugaga nyarwanda rwa sinema John Kwezi ari nawe wari watumwe na Depite Bamporiki ngo ayamuhere abagombaga kuyatanga maze tumubaza uko byaje kugenda n’abo yayashyikirije, kuri iki kibazo, yadusubije muri aya magambo,”Bamporiki yarantumye ndetse n’ayo mafaranga naje kuyashyikiriza abarimo bategura A Thousand Hills Academy Awards kubwanjye nabonye barahembye bahembye abantu batandukanye ariko ku bwa Bamporiki yifuzaga ko ayo mafaranga yahabwa umuntu umwe akaba yamugirira akamaro, ntekereza rero ko mu bateguraga awards batekereje bakumvako ibyiza ari uko wenda ayo mafaranga yagabanywa abantu benshi ariko burya iyo umuntu yatanze inkunga ikiba gisigaye kandi kikaba kiza ni igihe ukoresheje inkunga nk'uko wabyumvikanye n’umutera nkunga.”

N'ubwo ayo mafaranga yaje gusaranganywa muri benshi haba mu bakora uyu mwuga cyangwa abayahawe, nta n’umwe wigeze asobanurirwa ko ibyo bihembo ari ibyari byatanzwe na Depite Bamporiki ari nacyo cyakomeje kujya gitera urujijo mu bakora uyu mwuga. Ngayo nguko icyaje gutera ihagarikwa ry’inkunga y’ibihembo byari byaragenewe abagombaga kujya batsinda nk’abakinnyi ba filime nyarwanda bitwaye neza mwu mwaka. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyongabo7 years ago
    Dushimiye Depite Bamporiki ko yasohoje ibyo yasezeranye, ubutaha abantu bajye bubahiriza ibyo basezeranye... bagombaga kuyaha umuntu umwe!
  • mutezingwe7 years ago
    1000$ yaragitanze ndumva akunda uyu mwuga niyo mpamvu umuvugisha menshi! arawukunda !





Inyarwanda BACKGROUND