RFL
Kigali

Amakosa yongeye gukorwa mu itangwa ry'ibihembo bya A Thousand Hills Academy Awards 2015 ku nshuro ya 2-AMAFOTO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:30/03/2015 16:19
3


Amateka igihugu cyacu cyanyuzemo, yatubereye isomo rikomeye ku buryo nta burenganzira bwo gukora amakosa inshuro irenze imwe, aha hakaba ari naho abanyarwanda bahise bahimbira imvugo igira iti: “twigire ku mateka, twubake ejo hazaza”, gusa abategura ibihembo bya A Thousand Hills Academy Awards basa nk’abatazi icyo iyi mvugo isobanura.



Ubwo ibi bihembo byatangwaga bwa mbere umwaka ushize wa 2014, hari amakosa yagiye akorwa ndetse arananengwa. Kuko bwari ubwa mbere ibi bihembo bitanzwe, benshi batekerezaga ko ari ya mihini mishya itera amabavu, ndetse ari uko ari ubwa mbere wenda ubutaha bizakosoka.

SI ukubitekereza kuri bamwe gusa, dore ko no mu nama zagiye zikorwa mu gutegura ku nshuro ya 2 itangwa ry’ibi bihembo, komite ibitegura yagendaga ifatira ingero ku nkuru twakoze ubwo byatangwaga ku nshuro ya mbere inenga amakosa yari yabaye, aho bavugaga ko amakosa yakozwe bwa mbere yagaragaye, ndetse ko azakosorwa ku buryo ku nshuro ya 2 bizaba ari nta makemwa.

Icyo abantu bari biteze mu gukosora amakosa yari yakozwe, siko byaje kugenda dore ko ku nshuro ya 2 ubwo ibi bihembo byatangwaga kuri uyu wa 5 tariki 27 Werurwe, byagaragaye ko amakosa yari yakozwe ubushize yongeye gukorwa ndetse hakiyongeramo n’andi.

DORE AMWE MU MAKOSA AKOMEYE YAKOZWE MURI A THOUSAND HILLS ACADEMY AWARDS KU NSHURO YA 2:

1.Guhuzagurika mu itangazwa ry’abatsindiye ibihembo

Iri riri mu makosa yari yanenzwe umwaka ushize.

Kuri iyi nshuro ya 2 ya A Thousand Hills Academy Awards hagaragaye cyane guhuzagurika mu itangazwa ry’batsindiye ibihembo, aho byagaragaraga ko urutonde rw’abagomba guhembwa rwanditse ku gipapuro kivanze n’ibindi byariho gahunda.

Iki gipapuro kiri mu kaziga k'umukara, nicyo cyasomwagaho amazina y'abatsinze. Ese habuze ubushobozi bwo gukoresha amabahasha?

Mu guhamagara uwatsindiye igihembo, byakorwaga n’uwari uyoboye ibirori (MC), rimwe na rimwe ukabona hashize akanya basa nk’aho biga ku muntu bagiye guhamagara, bigera n’aho yibeshya ku muntu ugomba gufata igihembo ubwo yari ageze ku kiciro cya BEST CINEMATOGRAPHER.

Kuri iki kiciro hahamagawe Valens Habarugira, bihuza n’uko atari yitabiriye uyu muhango, maze mu gihe abuze ngo ajye gufata igihembo baza gusanga bari bibeshye, niko guhamagara Habarurema Mustapha.

Nyuma y'akanya hahamagawe Habarugira Valens akabura, baje gusanga bibeshye hahamagarwa habarurema Mustapha

Ese iyo Valens aza kuba ahari, yari kwamburwa igihembo nyuma yo kugifata?

Ikindi cyagaragaye hano, mu ihamagarwa ry’abatsindiye ibihembo ni ukutamenya amazina y’umuntu watsindiye igihembo. Aha twavuga nk’aho hahamagawe Best Cinematographer wari wegukanye umwanya wa 2, maze aho guhamagara amazina ye bwite hahamagarwa Papa Naomie, kandi amazina ye bwite yitwa Cyuzuzo Claude.

Eseko abakemurampaka aribo bivugwa ko batanze urutonde rw’abo batoye bagomba kwegukana ibihembo, iri zina rya Papa Naomienibo baritanze?

Ubusanzwe kuri iyi ngingo, mu buryo bufatika kandi bwiyubashye, amazina y’abantu batsindiye ibihembo aba afunze mu ibahasha, igafungurirrwa imbere y’abantu, imbere hakaba harimo agapapuro  kanditseho izina ry’umuntu watsindiye igihembo n’ikiciro yatsinzemo.

Ikindi cyagaragaye hano gisa nko guhuzagurika ndetse no gutesha agaciro umuntu watsindiye igihembo, harimo kuba umuntu watsinze yaratangazwaga, akagenda imbere aho agomba guherwa gihembo akahahagarara mu gihe hagishakishwa umuntu uza kukimuhereza, rimwe na rimwe ugasanga hahamagawe nk’abantu bagera kuri 4 nta n’umwe uboneka kuko ntawabaga wateguwe.

2. Kwima umwanya uwatsinze ngo agire icyo avuga

Ikindi kintu cyari cyanenzwe umwaka ushize cyongeye kugaragara muri ibi bihembo, ni ukwima umwanya umuntu watsindiye igihembo nibura n’amasegonda ngo agire icyo atangariza abantu cyane ko umuntu aba afite ibyishimo bitewe n’intsinzi yabonye.

3. Hahembwe abantu bakuze bitirirwa kuba ari abana

Ubwo hahembwaga ikiciro cy’umukinnyi wa filime w’umwana (umuhungu n’umukobwa), ibi bihembo byatwawe n’abakinnyi bose bahuriye muri filime AY’UBUSA, gusa icyatangaje abantu benshi babazi, dore ko ababitsindiye bose nta n’umwe wari uhari, ni ukumva amazina yabo ahamagarwa kujya gufata ibihembo by’abana kandi ari abantu bakuru.

Ubusanzwe ubwo hasobanurwaga iki kiciro cy’abana muri aya marushanwa, hasobanuwe ko ari abana bo guhera ku myaka 12 kumanura, bikaba byari mu rwego rwo kuzamura abana bato muri sinema.

Duhereye ku muhungu wahembwe igihembo cy’umukinnyi w’umwana, akaba yitwa Masudi Mathematique wagaragaye muri filime AY’UBUSA, ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 16 nk’uko byemejwe na Antoinette Uwamahoro nyir’iyi filime.

Uyu musore niwe wahawe igihembo cy'umwana muto. Ifoto: AY'UBUSA FILM

Ku mukinnyi w’umwana w’umukobwa wahawe iki gihembo Murekeyiteto Carine nawe wakinnye muri iyi filime AY’UBUSA, mu by’ukuri ni umukobwa mukuru ndetse uri mu kigero cy’imyaka 20.

Murekeyiteto Carine muri filime AY'UBUSA, wahawe igihembo cy'umukinnyikazi w'umwana. IFOTO: AY'UBUSA FILM

Aha ni umwaka ushize ubwo Carine yari yitabiriye umuhango w'itangwa ry'ibi bihembo ku nshuro ya mbere

Ubwo yahamagarwa ko ariwe utsindiye iki gihembo, uretse kuba atari ahari ubwe ngo ajye kukifatira, abantu bamuzi byarabatangaje cyane ndetse benshi bibaza niba iyo aza kuba ahari yari gutinyuka kujya gufata iki gihembo cy’umwana kandi ari mukuru.

Ese akanama nkemurampaka kigeze kicara kareba filime ku buryo kagiye gutoranya abantu bakuru ngo bahabwe ibihembo by’abana? Cyangwa aka kanama kari baringa!?

4. Amakosa mu myandikire, ibihembo bimwe bitanditseho, ndetse no kuba  nta kimenyetso kirambye kigaragaza uwatsindiye igihembo

Umwaka ushize, iri ni rimwe mu makosa yanenzwe ubwo ibi bihembo byatangwaga ku nshuro ya mbere. Byari byitezwe ko bizakosoka, ariko siko byaje kugenda dore ko bimwe mu bihembo bitari byanditseho ndetse ugasanga hariho ikirango cy’umuterankunga cyanditse neza ariko nta zina ry’igihembo n’uwagitwaye biriho.

Ahandi wasangaga hometseho agapapuro kanditseho amagambo agaragaza uwatwaye igihembo, ku buryo bamwe bavuye muri stade twamaze komoka cyangwa gucika.

Uyu we igipapuro cyari cyamaze gucika

Ese nk'ubu uyu yakigejeje mu rugo agisoma ibyanditseho?

Hari n’aho byagiye bigaragara kuri ibi bihembo hariho amakosa y’imyandikire, ndetse akomeye, ugasanga nk’igihembo cya Best Editor cyanditseho Best Editoror, aho kuba Best Old Actor/Actress ugasanga aritwa Mature Actor/Actress, nk’uko bigaragara kuri aya mafoto.

Best Editor ngo ni Best Editoror

Ese Mature na Old ni kimwe?

Iyi ni certificat zahabwaga abantu babaga batsinze. Muri utu tuziga 2, ako hejuru kagaragaza izina ry'uwatwaye igihembo, aka kabiri kagaragaza ikosa mu myandikire aho bamugize umugore kandi ari umugabo

Aganira n’ikiganiro Idol gitambuka kuri radiyo KT Radio, ubwo yabazwaga ku kuba hari ibihembo bitanditseho ndetse ibindi byanditseho n’amakosa, Willy Ndahiro yavuze ko ako kari akazi k’umuterankunga wemeye kubakoreshereza ibikombe, ndetse yongeraho ko: “ntabwo umuntu yaba yaguteye inkunga ngo ujye kumutegeka ibyo agukorera!”

Ese Bwana Willy Ndahiro, umuterankunga we uzaguha ibintu bifutamye, cyangwa akagutegeka uko ubikoresha si bamwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ahora adukangurira kwamaganira kure tugaharanira kwigira?

4. Kubeshya abantu ngo barabaha ibahasha irimo ikintu giherekeza igikombe

Byagiye bitangazwa ko abantu bazegukana ibihembo bose bazajya bahabwa envelope (nk’uko yakunze kugenda yitwa) irimo ibindi bihembo biherekeje igikombe, ndetse mu kiganiro Willy Ndahiro akaba ari umuyobozi wa Komite itegura ibi bihembo yagiranye n’inyarwanda.com mbere y’uko iki gikorwa kiba yari yatangaje ko ibihembo bazatanga uyu mwaka bizaba bishimishije kurusha ibyo batanze umwaka ushize gusa siko byaje kugenda dore ko benshi mu bari batwaye ibikombe wasangaga bibaza aho iyo envelope yagiye.

Ese aho kubeshya umuntu, ko hari icyo uri bumuhe ntiwamubwiza ukuri akaba abizi ko nta kindi kintu ari bubone?

5. Ukwigana bikomeye ishusho y’igihembo cya Oscars, no gutanga ibikombe bitajyanye na sinema

Iki ni kimwe mu bibazo bigenda bigaruka mu itangwa ry’ibihembo muri sinema nyarwanda aho akenshi usanga ishusho y’igihembo gitangwa itari mu by’ukuri ishusho y’igihembo kijyanye na sinema.

Iki gihembo cyahawe filime ngufi Kimwe kuri Kimwe, ntabwo kijyanye na sinema mu by'ukuri

Akenshi hakunze gukoreshwa ibihembo bisa nk’ibimenyerewe mu mupira w’amaguru, ndetse rimwe na rimwe ugasanga uko umwaka utashye niko bigenda bihindagurika, ku buryo usanga ibihembo nta karango kabyo bifite.

Nyamara kandi, uretse ibi, ishusho y’ibihembo bimwe byatanzwe ishishuye (nk’uko imvugo y’ubu ibivuga), ku ishusho y’igihembo cya Oscars, uyu ukaba ari umuco mubi wo kwigana.

Ishusho y'igihembo cyatanzwe na A Thousand Hills Academy Awards (ibumoso), yiganye cyane iya Oscars (iburyo).

6. Gutegura ibihembo ukanihemba

Mu magambo meza y’ikinyarwanda, aha umuntu yavuga ko ari ukugira ubugugu! Ubusanzwe, mu mategeko mpuzamahanga agenga irushanwa birabujijwe ko umuntu uri muri komite itegura amarushanwa, cyangwa se akaba umukozi mu kigo runaka gitegura amarushanwa, ndetse bikagera no ku bantu bo mu muryango w’abategura irushanwa, ko “aba abujijwe kuba yajya mu marushanwa akarushanwa n’abandi.”

Icyaje gutungurana ni ukubona abantu bari muri komite yo ku rwego rwo hejuru ya A Thousand Hills Academy Awards bari bafite filime zihatanira ibihembo ndetse bakanabitsindira. Aha twavuga nka Antoinette Uwamahoro, uzwi cyane nka Intare y’ingore, akaba ari umujyanama w’umubitsi muri komite itegura ibi bihembo, ariko akaba yari afite filime ihatana ndetse ikanatwara ibihembo: AY’UBUSA, birimo icy’umukinnyi n’umukinnyikazi w’umwana, filime ifite inkuru nziza, ndetse na filime nziza ya 2. Siwe gusa, dore ko n’abandi bari muri iyi komite baba bafitemo filime, ndetse bakanatwara ibihembo.

Ibi rero uretse kuba bitanemewe, bigira ingaruka mbi, cyane ko bituma abantu batabigirira ikizere.

UMWANZURO: Nk’uko twatangiye inkuru tuvuga, kwigira ku mateka nta kindi bivuze kitari ukwigira ku makosa wakoze ubushize ukarahirira kutazayasubira kandi ukabishyira mu bikorwa. Aha kandi ushobora kwigira ku byo abandi bakoze, dore ko kwiga biruta byose!

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwingabire8 years ago
    Yampayinkaaaa ariko aba nabo bararutanze peee...
  • 8 years ago
    ibi nagahomera munwa nibazagako bazahindura byinshi none nibyubushize biragarutse
  • Wszer8 years ago
    Jyenibaza abantu birirwa babeshya buriya willy yarayariye wowe mumukinaho uriya nuwafeke cyane buriya mwamugize umuyobozi mutamuzi mwabuze uwomutora.





Inyarwanda BACKGROUND