RFL
Kigali

UKO MBIBONA: Ese abanyarwanda bakeneye kubona iki muri filime zibakorerwa?

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/08/2017 8:02
4


Kuva mu ntangiriro z’ikinyejana cya 21 nibwo mu Rwanda hatangiye kuboneka abantu banyuranye biganjemo urubyiruko bari bafite ingufu n’umuhate wo gukora filime, dore ko mbere y’umwaka wa 2000 bidashoboka kubona filime yakoze n’umunyarwanda.



Mu 2001 ni bwo filime ya mbere yakorewe mu Rwanda igaragaraho izina ry’umunyarwanda kuri umwe mu mirimo ikomeye kuri filime yabonye izuba. Iyo ni 100 Days yakozweho na Eric Kabera nka “producer.“ Nyuma y’uyu mwaka, abenshi mu banyarwanda biganjemo urubyiruko babonye ko bishoboka ko bakora filime, ibintu byari inzozi kuko twari tumenyereye kubona izo muri Amerika, Nigeriya ndetse na Tanzaniya zarafashe imitima ya benshi mu banyarwanda.

Bidatinze, ahagana mu mwaka wa 2007, mu Rwanda hakozwe filime ya mbere ikozwe n’umunyarwanda kandi igakorerwa abanyarwanda. Iyo yari “Ikigeragezo cy’ubuzima”, ikaba kuri ubu benshi banemeza ko ariyo filime ya mbere nziza mu zakozwe mu Rwanda zigacuruzwa ku isoko ryo mu Rwanda ari naho abanyarwanda babasha kubonera filime.

Kuri uyu munsi, benshi bemeza ko isoko rya filime nyarwanda ryapfuye, ndetse umubare wa filime zisohoka mu cyumweru ukaba ushobora no kugera munsi ya filime imwe. Benshi bagiye bashinja ubushimusi bw’ibihangano (piratage) kuba nyirabayazana w’ikendera ry’iri soko kuko mu marira menshi bagiye barira, abashoramari b’izi filime bagiye bemeza ko piratage ibasubije ku isuka (nk’imvugo yaranze benshi).

Gusa ariko kandi, abanyarwanda nabo, aribo bakiliya ba mbere iri soko ryagize, bagiye binubira ubuziranenge buri hasi bw’izi filime bahabwa. Abanyarwanda bari baramenyerewe kugaburirwa filime zirimo imirwano ikakaye ya filime z’inyamerika, bahawe iyi ndyo n’abanyarwanda batari bafite ubushobozi bwo kuyiryoshya nk’abanyamerika wabonaga bigana; bituma abanyarwanda bahindukira ntibishimira izi filime bahabwaga, aho benshi bazitaga ko ari amakinamico.

Ese abakora filime mu Rwanda bari bakwiye kwijundika abanenga filime zabo bavuga ko ari nk’ikinamico?

Ibi ariko, byabaye nk’ibishora intambara hagati y’abacuruzi (abakora izi filime) n’abaguzi (abanyarwanda), aho abakora izi filime ahubwo bashinjaga abanyarwanda kutabashyigikira no kudakunda iby’iwabo.

Ariko se, ubundi umunyarwanda akeneye kwerekwa iki muri filime akorerwa?!

Njye nk’umuntu wakurikiraniye hafi uru ruganda kuva mu mwaka wa 2013, ubwo natangiraga akazi k’itangazamakuru; ibi byinshi uruganda rwanyuzemo nagiye mbibona. Bimwe nkabivugaho mu nkuru z’isesengura n’izo kujora nagiye nandika ku rubuga rwa Inyarwanda.com.

Njye ku bwanjye, nkurikije igikundiro filime zimwe na zimwe z’uruhererekane zagiye zikorwa mu Rwanda zagiye zigira: aha twavuga nka “Zirara Zishya” na “Haranira kubaho” zikaba zari filime zigamije kwigisha abanyarwanda ibyiza by’ubwiteganyirize ariko zikora ku buzima rusange bw’abanyarwanda, izi zikaba zaranamuritse impano za bamwe mu bakinnyi ba sinema bakomeye u Rwanda rufite nka Niyitegaka Gratien wamenyekanye muri izi filime nka Sekaganda, Kalisa Erneste wamenyekanye nka Samusure muri izi filime, Hyacinthe wamenyekanye nka Mukarujanga, Kayitankore Ndjoli wamenyekanye nka Kanyombya, n’abandi…

Nyuma haje kuza filime Inshuti (Friends), ikaba yari filime y’uruhererekane yo mu bwoko bwa Comedy yacaga kuri TV 10 ndetse no kuri Youtube mu myaka ya 2014-2015, ikaba nayo yarakuzwe mu buryo bukomeye ndetse iza no kumurika impano nshya nka Ngabo Leo wakinagamo yitwa Njuga ndetse na Iade Clementine wakinagamo yitwa Maria. Iyi filime kandi, nk’uko abakoze filime y’uruhererekane babitangaje mu “bintu 20 utazi kuri Seburikoko” ikaba ari nayo yatumye habaho iyi filime Seburikoko ikomeje gukundwa mu buryo bukomeye ndetse nyuma haza na City Maid nayo ikomeje kwigarurira benshi, zose zica kuri televiziyo y’u Rwanda; hari icyo umuntu ashobora kubona.

Ibintu 20 utari uzi kuri Filime ya SEBURIKOKO 

Izi filime z’uruhererekane zose zifite ikintu kimwe zihuriyeho: gukora ku buzima rusange bw’abanyarwanda n’imibereho yabo ya buri munsi. Nshingiye kuri izi filime, uko nabonye zagiye zikundwa kugeza ubwo zabaye indirimbo mu mitwe y’abanyarwanda n’abanyamahanga; nsanga:

“Abanyarwanda badakeneye kwerekwa abantu bicana buri munsi, akenshi bakoresheje imbunda nazo zikoreshwa nabi muri izi filime aho usanga akenshi umukinnyi aba atazi no kuyifata cyangwa kuyikoresha; abanyarwanda ntabwo bakeneye kwerekwa abantu barwana imirwano ya Kung-fu kandi nabwo ugasanga batabasha kuyikina neza, ndetse kandi n’ibirungo byongerewemo kugira ngo bigaragare nk’ibya nyabyo (special effects) akenshi usanga ababikora badafitiye ubuhanga n’ibikoresho mu kubyerekana… Abanyarwanda ntabwo bakeneye abajura ba kabuhariwe kuko kuba mu Rwanda aba bantu ntabasanzwe bahaba, bituma umunyarwanda uri kureba iyi filime atakara ugasanga inkuru ari kureba ntayikurikiranye. Njye mbona icyo abanyarwanda bakeneye ari inkuru bisanisha nazo, inkuru zituma umunyarwanda ashobora kwibona nk’aho ariwe uri kuvugwa muri iyo filime, inkuru izatuma baseka, barira, bishima, bababara… ntekereza ko inkuru abanyarwanda bakeneye ari iz’umwimerere, badakeneye inkuru zigana (gushishura) iz’abanyamerika, abanyakoreya, abanyamerika y’epfo (telenovelas), abanyanigeriya…. Kuko izo nkuru z’umwimerere zirahari, kandi nziza, kandi nyinshi!”

Isoko rya filime nyarwanda mu marembera, federasiyo yo yemeza ko nta n’iryigeze ribaho

Mutiganda wa Nkunda

Mutiganda wa Nkunda nyiri iki gitekerezo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    najye icyo na bivugaho najye mbona mbashigikiye kwicyo gitekerezo kuko najye ni inzozi zanjye kuzakina film arko nshobora kuba mbirota arko ntza bigeraho icyo navuga numva najye iyo ari ide bakwiyo no kureba bakayumva bakayumva kimwe kuko hari nafilm zitarwana za banyamerica arko story ukayikunda hari ibihindi abesnhi ntibabikunda ark bikaryo ukanjya usubiramo iyo flm bur gihe ingero nka za karihonaho za pyar impossible.but bumjye mukomza bubabwiza mutubwire murakoze cyne
  • sd6 years ago
    film ziri mubintu abanyarda bakunda pe (nabiboneye muri film zasohotse zikanandika izina nkizo wavuze hejuru mu nkuru). gsa ugeze nka nyabgogo ukareba amafilm baba babunza ukareba cover ubwayo, bituma utayigura kko uhita umenya quality yibirimo imbere. film ntago igituma tutazigura aruko baba biganye abanyamerika nabandi ntibabishobore byonyine, icyambere ni script(zirutwa nimyandiko),film industry is something big, ntago wakorera film mucyumba cyawe(just a spacial reference) ngo izabe successful. Nkunda film Seburikoko, nyikundira ko image quality itari mbi, ikindi ni abakinnyi beza, ikindi ni story ikurikirana neza (nubwo nabo badusondeka bakaduha duto duto,..). nzi neza ko umunsi bavuze ngo iri kuri cloud runaka aho umuntu ayibona gusa ayiguze , tuzayigura. inama nabagira ni iyi: 1. lets be simply rwandaful, dukine ubuzima bwacu, background music zibe izo mumuco wacu, imyambarire, imikinire, .... 2. twongere ubumenyi kko nyne filime nziza endusers tubasha kumenya quality yayo kuburyo bworoshye cyane, kko twarebye nyinshi. 3. dutekereze no kuri film zizambuka zigafata isoko mpuzamahanga. ndi muri china ark iyo urebye film abashinwa baba birebera muri smartphone, usanga ari izo mu muco wabo kdi inyinshi ntizisohoka igihugu. arko se ntituzi nizindi filme zakinwe nabashinwa ari nka competition nabanyamerika ndetse zigahindurwa mucyongereza. 4. icyanyuma nubwo ari byinshi nabandi baratanga ibitekerezo.......ni money! nyamuneka ba nyiri amacompany mushyigikire bybura bariya bagaragaza ubushobozi (professionalism). bizababera inyungu mwese ndabizi. thx,.
  • Mc6 years ago
    Komera mwanditsi w'inkuru, ni byiza kuvuga kuri Filimi nyarwanda ariko hari aho wavuze ibintu 20 ko utabyerekanye?
  • Ottovordegentschenfelde6 years ago
    Technicality and Skills,hamwe nibikoresho bigezweho muri cinema yo kwisi nibyo tubura ntakindi...ministeri yumuco izigore yohereze abana 5 cg icumi bajye kwiga uko ibintu bikorwa bareke gupaapira mwabonye he aho film yamasaha 2 ikinishwa camera 1 nitara 1..mana yanjye nibirebire....





Inyarwanda BACKGROUND