RFL
Kigali

Ese abakinnyi ba Seburikoko babanye bate n’abaturage bo mu gace bakiniramo? Sura Gatoto mu mafoto

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:6/01/2017 15:29
6


Iyo ureba filime ikoze neza igutera kwibaza byinshi ndetse bimwe na bimwe ntubashe no kubibonera ibisubizo ahubwo ugahora mu rujijo bitewe na benshi babivuga uko bashaka, bumvise cyangwa batekereza. Ese ubuzima bw’ahakinirwa filime Seburikoko buteye gute, abayikina babayeho bate muri Gatoto, babanye bate n’abaturage baho?



Filime Seburikoko ni filime y’uruhererekane yibanda ku buzima bw’icyaro herekanwa imibanire y’abaturage, higishirizwamo kwirinda indwara zitandukanye, uko umuntu yakora akiteza imbere n’ibindi bitandukanye. Ni filime ikorwa na Afrifame Pictures, itambutswa kuri televiziyo y’u Rwanda, ubu yatangiye no gushyirwa ku rubuga rwa YouTube aho buri wese ashobora kuyireba bitamugoye kubera ubu buryo bwose yerekanwamo.

Aha ni ahazwi nko kwa Sebu bari mu mirimo yifatwa rya amashusho 

Iyi filime iyo ugeze aho ikinirwa mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Nyamirambo mu kagari ka Gasharu, usanga abaturage baho babanye neza n’abakinnyi bayikinamo dore ko ngo nabo basigaye babafata nk’abatuye muri aka kagari kubera igihe bamaranye n’aba baturage kigera hafi ku myaka 3 bahakinira iyi filime.

Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye n’abaturage batuye muri aka kagari batangaje uburyo babanye n’aba bakinnyi n’icyo iyi filime imaze kubagezaho.

Murorunkwere Vestine yagize ati " Turashimira abagize igitekerezo cyo guhitamo kuza gukorera muri aka gace kacu kuko hari iterambere rigaragara iyi filime imaze kutugezaho, nk'ubu aka gace kacu kamaze kumenyekana muri nyamirambo, usanga abana bacu bahigira byinshi, abandi bamaze gusobanukirwa nuko bakina iyi mikino yabo iyo baje kandi abacuruzi bacu babona ibyashara kuko bagura ibintu bitandukanye sibyo gusa hano hari abaturage benshi iyi filime igenda iha akazi nk’iyo uyikinnyemo barakwishyura kandi naho bakinira usanga bahishyura navuga ko ari filime yatumye iterambere ry’aka gace rizamuka."

Undi ati" Nitwa Nyirangumiriza Consiliya  ntuye mu mudugudu wa Kagunga akagari ka Gasharu. Iyi filime irakunzwe cyane usanga ku munsi yerekanirwaho abantu bose bajya kuyireba ahantu bafite amateleviziyo, batangira kuzikinira twabonaga ari ibintu bidafite agaciro ariko uko twagiye tumenyerana twasanze bifite agaciro gakomeye kuko tuboneramo n'inyungu nyinshi ugasanga harikinjira."

Akomeza yemeza ko mbere yuko batangira kubana n'aba bakinnyi harimo abo babonaga ku mateleviziyo bagakeka ko ari abagome ariko ubu nibo bantu beza kandi babanye neza.

Menya byinshi mu mafoto

Iyo ugeze muri Gatoto ukubura amaso ubona byinshi mu bikorwa remezo harimo amashuri, iminara n'ibindi

Iyo witegereje aka gace keza ukubitana n'ibibaya n'imisozi myiza ya za Mageragere


Hakurya uhasanga ikirere cyiza n'umusozi wa Rebero ugaragaza iterambere ariko kubera ubuhanga bw'abafata aya mashusho ntawahabona muri iyi filime

Winjiye muri Gatoto ahakinirwa usanga inzu zikinirwaho hafi ya zose zituranye urugo ku rundi  aho utungukira kwa Feredariko

Aha nahakinirwa nko kwa Rurinda ari naho abakinnyi bakunze kuba bataramiye, usanga abakinnyi bo muri iyi filime nubwo baba bashwana ariko ni bamwe mu bantu bakundana cyane

Nubwo umuntu iyo areba filime uba ubona bakoze urugendo ruhambaye ariko ni inzu ku yindi, aha Siperansi batinyaga niwe nshuti y'abana ashagawe n'abana baturutse kwa Sebu

Inzu yo kwa Sebu ujya ukunda kubona muri iyi filime

Nubwo iyi filime ikinirwa mu Kagari ka Gasharu ariko iri zina risa nirigenda ryibagirana ahubwo bakifatira Gatoto nk’izina rikoreshwa muri iyi filime ry’aka gace kugeza ubu bo basigaye bafata Seburikoko nk’ubuzima busanzwe.

 

Sebu, Siperansiya n'umukobwa wabo  bitegura gukina

Udahemuka Louis ufata amashusho y' iyi filime n'umuyobozi wayo Mazimppaka Jones Kennedy 

Iyo bafata amashusho baba bashagawe n'imbaga y'abaturage birebera uko bikorwa

Iyo abakora muri iyi filime bageze mu kiruhuko baricara bagasangirira hamwe bagaseka bagasabana

Siperansiya na Sebu bavuye mu kiruhuko basubira gukina

Reba hano agace ka 17 ka filime Seburikoko







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kwitonda lucky peter7 years ago
    kabisa courage mubikora neza gusa uwampa amahirwe yogukinana na Sebu! nazamugabira gaju!... I see u vava
  • zanu7 years ago
    keep up guys, iri mu rwego rwo hejuru turabemera cyane
  • 7 years ago
    mwazatweretse uko city maid yo biba byifashe ubundi munadufashe city maid tuyibone kuri YouTube
  • 7 years ago
    ariko mwagiye mutugezaho uduce mwakinye kuri youtube vuba dutinda kuhangera pe
  • craig7 years ago
    Nkunda cya Siperansiya cyane! Mu buzima busanzwe ntekereza ko kiri kuru..
  • Darley7 years ago
    nkunda speransiya mbona ari icyana cyiza.mwazatubabariye mukatwereka city maid please!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND