RFL
Kigali

Ese 22 Pictures yarahombye ko aho yacururizaga filime harimo ubusa?

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:14/07/2014 14:56
0


Ikibanza cyari gisanzwe kizwiho gucururizwamo filime za 22 Pictures harimo Kaliza na Ruzagayura, giherereye mu nzu yo mu gikari cyo kwa Rubangura ahasanzwe hazwi gucururizwamo filime gisa nk’ikitarimo ikintu, benshi mu bari basanzwe bahamenyereye bakaba bibaza niba iyi nzu yarahombye.



Ugeze kuri iki kibanza, usangamo filime zitageze muri 15 ahandi hose ugasanga harangaye ndetse nta n’umuntu uhari mu gihe kirenga ukwezi kose, mu gihe aribwo hari kuba huzuye dore ko hashize igihe gito filime Ruzagayura igice cya 2 kigiye hanze.

22 Pictures

Ahacururizwa filime za 22 Pictures hambaye ubusa

Mu gushaka kumenya byinshi kuri iki kibazo, Inyarwanda.com yegereye Habiyambere Bahati, akaba ariwenyir’iyi nzu maze dutangira tumubaza impamvu yo kuba aho bacururiza filime harimo ubusa, niba baba barahagaritse ubucuruzi, maze adusubiza ati: “oya ntabwo ari ukuvuga ko nta kintu kirimo ahubwo twakoze amaseta 2, mu nzu yo hepfo (ariho hari hazwi) no mu nzu ya ruguru (ahazwi nko muri African Movie Market). Kubera ko mu nzu ya ruguru ariho hantu abantu bazi ko habamo abakiliya benshi, niho bamaze kumenyera cyane kurusha hepfo.”

Tumubajije impamvu muri iyo seta yo hepfo nta kintu kirimo kandi nayo bakiyikodesha nk’uko yari yabidutangarije, yagize ati: “haba harimo ubufilime bucye bucye kubera ko umuntu azishyiramo zikamara igihe kinini cyane. Ariko hose turahakorera.”

Ku bijyanye n’imicururize ya filime muri iki gihe, Bahati yemeza ko imeze nabi nta kigenda dore ko yivugira ko filime Ruzagayura igice cya 2 itacurujwe neza nk’uko yari abyiteze, akaba yemeza ko igabanuka ry’abakiliya riri guterwa n’ibibazo bidasobanutse biri muri sinema nyarwanda.

 Bahati

Habiyambere Jean Baptiste Bahati, umuyobozi wa 22 Pictures

Aha yagize ati: “muri iyi minsi muri sinema nyarwanda harimo ibibazo byinshi umuntu atamenya ibyo aribyo. Harimo gusohoka filime nyinshi cyane mu buryo budasobanutse, ni ikibazo natwe cyatuyobeye impamvu abantu batari kwitabira kugura filime cyane nk’uko byari bimeze mbere. Ndatekereza ko no kuza kw’amateleviziyo menshi mu Rwanda byagize ingaruka nyinshi nko ku kwamamaza, kuko mbere hakiriho televiziyo imwe niyo twamamazagaho, ariko ubu wamamaza kuri 1 ugasanga wenda abantu barirebera indi kandi nta n’ubushobozi buhari bwo kwamamaza hose.”

Uruhande rw’abakora filime narwo yemeza ko narwo ruri gutera ibibazo bituma isoko rya filime riri gusubira inyuma, aho yemeza ko harimo ibibazo byo kutumvikana, kudakora ibintu ku murongo, kutagira gahunda,…

Naho ku bakunzi ba filime Ruzagayura ho nyuma y’igice cya 2, igice cya 3 nacyo kizagera hanze vuba n’ubwo atadutangarije igihe azagishyirira hanze.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND