RFL
Kigali

Eliyah Mjatta ukina filime muri Tanzaniya yatunguwe no kubona filime yakinnye inaha mu Rwanda

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:13/05/2014 15:18
0


Ubwo yari amaze kugera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, yetembereye mu bice binyuranye by’umujyi wa Kigali aho kuri uyu wa mbere yageze ahacururizwa filime hazwi nko mu gikari cyo kwa rubangura agatungurwa no kuhasanga filime yakinnye zo mu gihugu cya Tanzaniya zihacururizwa nka filime Albino Mgeni.



Ubwo yari amaze kugera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, yetembereye mu bice binyuranye by’umujyi wa Kigali aho kuri uyu wa mbere yageze ahacururizwa filime hazwi nko mu gikari cyo kwa rubangura agatungurwa no kuhasanga filime yakinnye zo mu gihugu cya Tanzaniya zihacururizwa nka filime Albino Mgeni.

Mu rugendo ari kugirira mu Rwanda, n’ubwo yari amaze kwishimira kugera mu Rwanda yari ageze bwa mbere, gusanga filime zo muri Tanzaniya by’umwihariko zimwe muzo yakinnyemo ku isoko rya filime inaha byamwongereye kwishimira uru rugendo no kwishimira u Rwanda birushijeho.

Albino Mgeni

Albino Mgeni imwe muri filime zakunzwe muri Tanzaniya Eliyah Mjatta yakinnyemo 

Mu kiganiro yagiranye n’inyarwanda.com, twatangiye tumubaza impamvu nyamukuru yatumye aza mu Rwanda maze adusubiza ati: “iyo uri hanze ureba byinshi bibera mu Rwanda bikagutera amatsiko yo kuhagera, naje numva nshaka gutembera mu Rwada nkahareba kuko numvaga mpakunze ntarahagera.”

Eliyah Mjatta

Eliyah Mjatta yakomeje agira ati: “….ikindi cyanzanye mu Rwanda, nkora ubucuruzi bunyuranye, numvise ko mu Rwanda hari utuntu bajya bakoresha mu rwego rwo kwirinda indwara zaturuka muri moto bita utunozasuku, ubwo rero naje inaha kureba uburyo navugana n’abantu badukora kuko iwacu kuri za Boda Boda nta tuhaba kandi nabonye ko dukenewe.”

Nyuma yo kudusobanurira ko bimwe mu byamuzanye mu Rwanda harimo kureba uburyo yajyana utunozasuku mu gihugu cya Tanzaniya, twamubajije inzira azabinyuzamo maze adusubiza ati: “mu gihugu cyacu, moto zijya zivamo indwara nyinshi cyane cyane biturutse ku gukoresha ingofero z’abamotari zidafite isuku. Ubu ndateganya ko nzavugana n’inzego za Leta zibishinzwe mu rwego rwo kumfasha kwinjiza mu banyatanzaniya utu dukoresho turinda indwara.”

Eliyah Mjatta

Yishimiye kugera mu Rwanda ku nshuro ya mbere

Uretse icyo gikorwa cyamuzanye mu Rwanda kandi, Mjatta waje aherekejwe na Prosper Nambajimana, akaba ari umunyarwanda ukorera filime muri kiriya gihugu, afite na gahunda y’uko azakinira filime inaha zigera muri 3 ariko akaba atahise adutangariza byinshi kuri iyo mishinga afite inaha.

Eliyah Mjatta

Eliya Mjatta bakunze kwita David ni umwe mu bakinnyi ba filime muri Tanzaniya bamaze kumenyekana, akaba amaze gukina muri filime zinyuranye twavuze haruguru harimo na filime nshya y’umunyarwanda ukorera muri kiriya gihugu Nuru Gizani izagera hanze mu minsi iri imbere.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND