RFL
Kigali

Ebola iri guca ibintu yateye Van Vicker ubwoba, bituma ahagarika imishinga ye

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:20/08/2014 8:52
1


Mu burengerazuba bwa Afurika icyorezo cya Ebola kiri guca ibintu, kugeza ubu kikaba kimaze guhitana abantu basaga 1000. Uretse abantu iri guhitana, hari byinshi iri kwangiza, hakaba harimo idindira ry’imishinga y’umukinnyi wa filime Van Vicker yifuzaga gukorera mu gihugu cya Liberia, aho iyi ndwara imeze nabi.



Kugeza ubu mu gihugu cya Liberia kimwe n’ibindi bituranyi byacyo byo mu burengerazuba bwa Afurika nka Sierra Leone bigererewe n’iki cyorezo, bityo umukinnyi wa filime Van Vicker wari ufite umushinga wo gufatirayo amashusho y’igice cya 2 cya filime Bendu Sudan akaba yarahise awuhagarika bitewe no gutinya iyi ndwara.

Van Vicker

Van Vicker wamenyekanye cyane muri filime Beyonce atewe ubwoba n'icyorezo cya Ebola.

“nagiye muri Liberia marayo iminsi ndi gutoranya abakinnyi ndetse ntunganya n’ibindi byinshi.Byari biteganyijwe ko njyayo gufata amashusho muri uku kwezi ariko kubera Ebola ntabwo nifuza gukandagira muri Liberia ngo ngiye gukora filime. Ndasaba gusa Imana ngo idutabare twese. Ebola ni icyorezo kibi cyane, ntawagikinisha.” Aya ni amagambo ya Van Vicker yuzuyemo ubwoba bw’iyi ndwara iri guca ibintu muri ibi bihugu.

Nk’uko Nigeriafilms.com ikomeza ibivuga, igice cya mbere cy’iyi filime ya Van Vicker yagikoreye muri Ghana ariko bitewe n’imiterere y’inkuru byari ngombwa ko igice cya 2 gikorerwa muri Liberia, akaba kubera Ebola yarahisemo kubihagarika akazakomeza iki kibazo cyararangiye.

Kugeza ubu raporo y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima igaragaza ko abantu basaga 1200 aribo bamaze kubarurwa ko bahitanywe n’iki cyorezo gikomeje gukwirakwira no kwisasira imbaga.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ANITHA9 years ago
    kbs van vicker numusaza ariko ntago irajyera mu rda abashakashatsi bakore akazi kabo turahangayitse





Inyarwanda BACKGROUND