RFL
Kigali

Dore amahirwe ku bafite imishinga ya filime za Documentaire

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:19/08/2014 10:06
0


“Tribeca Film Institute” ikigo cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika kizwiho gutegura ibikorwa binyuranye bijyanye na sinema harimo iserukiramuco rya filime rya Tribeca Film Festival, ndetse n’uburyo bwo gufasha imishinga ya filime zikiri mu ikorwa, cyashyizeho uburyo bwo gufasha imishinga ya filime-mpamo (documentaire).



Amadolari 10,000 niyo azahembwa umushinga wa filime documentaire mu buryo bwo gufasha mu ikorwa ryayo, aha hakaba hakenewe filime ndende kandi zivuga ibintu bidahuye n’imibereho ya rubanda. Aha bakira imishinga yaba iiri mu bushakashatsi (development), mu ifatwa ry’amashusho (production), cyangwa se mu itunganywa ryayo (post-production). KANDA HANO USOME IBIRAMBUYE.

Ku byerekeye filime zivuga ku mibereho rusange ya rubanda kandi, TFI naho ibinyujije mu kigega cyayo cyiswe Gucci Tribeca Documentary Fund naho iratanga hagati y’amadolari 10,000 n’ibihumbi 25, kuri filime ziri mu ifatwa ry’amashusho (production) cyangwa mu itunganywa ryayo (post-production). KANDA HANO USOME BYINSHI BIRAMBUYE.

Aya mahirwe ntagucike!

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND