RFL
Kigali

Dore amahirwe ari muri sinema muri iyi minsi

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:8/08/2014 9:55
1


Abanyarwanda benshi by’umwihariko urubyiruko, bari gukangukira kuzamura impano zabo muri sinema. Nk’uko intego yacu nka Inyarwanda.com ari iyo kuzamura sinema nyarwanda, twiyemeje kujya tubashakira ahari amahirwe yabafasha kugera ku nzozi zanyu, tukajya tuhabagezaho buri kwezi namwe mukigeragereza.



Muri iyi minsi iri imbere,hirya no hino ku isi amahirwe menshi muri sinema, tukaba twahisemo kubagezaho hamwe mu hantu hashobora kugufasha kugera ku nzozi zawe ariho aha hakurikira:

1.Amahugurwa ya Documentaire muri Uganda/Maisha Film Lab:

Maisha Film Lab ni umuryango ufasha abahanzi muri sinema muri aka karere ka Afurika y’uburasirazuba. Aya mahugurwa agenewe abanditsi n’abayobozi ba filime-mpamo ndetse hakaba hariho n’igice kigenewe abatekinisiye (Sound, Editing na Cinematography) ateganyijwe kubera I Kampala mu gihugu cya Uganda guhera tariki 16 Ugushyingo kugeza tariki 2 Ukuboza uyu mwaka. Tariki ntarengwa ni tariki 8 Nzeli. KANDA HANO USOME BIRAMBUYE

2. Manya Human Rights International Film Festival 2014

Iri ni iserukiramuco ryibanda cyane kuri filime ziganisha ku kurengera uburenganzira bwa muntu riba buri mwaka mu gihugu cya Uganda. Kuri ubu riri kwakira filime z’indeshyo n’ubwoko bwose ariko ziganisha ku burenganzira bwa muntu, kugeza tariki 17 Ukwakira. KANDA HANO USOME IBIRAMBUYE

3. UDADA Film Festival

Iri ni iserukiramuco rya filime ryashyiriweho abagore mu gihugu cya Kenya. Muri uyu mwaka, ku nshuro yaryo ya mbere rigiye rizakira filime z’abagore gusa, zaba ingufi, indende, film z’umwibariro (Fiction) ndetse na filime-mpamo (Documentaire). Tariki ntarengwa yo kohereza film muri iri serukiramuco… KANDA HANO usome ibirambuye.

4. Berlinale Talent Campus

Uru ni rwa rubuga ruhuriramo abahanzi b’ingeri zose muri sinema abanditsi ba film, abayobozi, abashoramari, abanyamakuru, abanyamuziki (wo muri filime),… baturutse impande zose z’isi aho bahanahana ibitekerezo, ndetse bagahabwa ubumenyi bunyuranye. Kuri iyi nshuro, iri huriro rizaba umwaka utaha hagati ya tariki 7 kugeza kuri 12 gashyantare 2015, riteganyijwe kwakira abantu bagera kuri 300. Tariki ntarengwa ni iya mbere Nzeli. KANDA HANO USOME IBIRAMBUYE

5. Short Film Depot:

Uru ni urubuga rwa interineti rukusanya amakuru ajyanye n’amaserukiramuco ya filime ngufi. Ushobora kujya usura uru rubuga maze ukajya umenya ahantu hari amaserukiramuco ya filime anyuranye ushobora koherezamo filime yawe. KANDA HANO KU BINDI BISOBANURO.

Amahirwe masa!

Turabikesha Maisha Film Lab Newsletter

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • TUYIZERE Modeste 9 years ago
    Nonese abatuyekure twabimenya gute?





Inyarwanda BACKGROUND