RFL
Kigali

Didier Kamanzi na Nadege Uwamwezi bongeye guhurira muri Filime y’uruhererekane ‘Mutoni’

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:7/10/2016 18:51
0


Nyuma yo guhurira muri Filime zitandukanye Didier Kamanzi na Uwamwezi Nadege bongeye guhurira muri filime y’Uruhererekane yitwa ’Mutoni' yakozwe n’umunyarwanda Kabuguza Maurice usanzwe wigisha ibijyanye no gukora filime afatanyije n’umunyamerika James Creighton.



Filime ’Mutoni’, ni Filime igaragaramo benshi mu bakinnyi bamenyerewe muri filime nyarwanda aho twavuga nka Didier Kamanzi, Uwamwezi Nadege, Kirenga Saphine , Nkota Eugene n’abandi. Ni Filime igiye gutangira kugaragara kuri imwe ku matereviziyo akorera hano mu Rwanda.

Iyi filime yakozwe n’aba bagabo ni imwe muri filime zigamije gutanga inyigisho zitandukanye ku banyarwanda cyane cyane zishingiye ku buzima bwa bo bwa buri munsi  aho agace ka mbere k’iyi filime 'Mutoni'  kaba kigisha ku bijyanye no kurinda ubuzima bw’umuntu binyuze mu Isuku. Mu kiganiro twagiranye n’abayikoze badutangarije impamvu yakozwe n’icyo igamije.

Kabuguza Maurice wayoboye iyi filime akanafatanya na James Kuyandika

Kabuguza Maurice wayoboye iyi filime akanafatanya na  Creighton aganira na Inyarwanda.com yagize ati,” Twagize igitekerezo cyo gukora iyi filime nyuma yaho mboneye abamfasha cyane ko njye navuga ko hari n’ubumenyi mfite mu bijyanye n’ikorwa rya filime kuko ubu ni na byo nigisha muri Kwetu Film institute ngendeye kuri ibi navuga ko ari byo by'ibanze, nahereyeho nifuza gukora iyi filime uretse kandi kuba ari inkuru yo kuba twakwigisha abantu ku bijyanye n’ubuzima ni na filime ifite indi sura izatanga muri sinema nyarwanda kuko ari filime nkuko  bazabibona ikoze neza kandi yitondewe ndetse ikorwa n'abantu bose babifitiye ubumenyi .“

James Creighton washoye imari muri iyi filime akanafatanya na Maurice kuyandika

Naho James Creighton mu kiganiro twagiranye nk’uwashoye imari muri iyi filime akanafatanya na Maurice kuyandika ubwo twamubazaga impamvu yatekereje gukorera hano mu Rwanda, adusubiza ko yabikoze mu rwego rwo gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda no kugaragaza ubwiza nyaburanga bw'iki gihugu binyuze mu gukina filime. Yabidutangarije muri aya magambo.Ati:

”Ubusanzwe nkunda ibikorwa bijyanye na Sinema rero nahuye n’umushuti wanjye Maurice anyigisha ibijyanye no gukora filime, maze kubisobanukirwa nabonye mu Rwanda hari uburyo bwiza n’agace keza ko gukoreramo filime, mbihuje n’ukuntu nahakunze byatumye nanjye nishimira kuba nagira uruhare ntanga mu kubaka u Rwanda nyuze mu gutanga inyigisho ku buzima bw’ abantu bwa buri munsi no kugaragaza ubwiza nyaburanga bw’iki gihugu. Ubu agace k’iyi filime ka mbere twakoze kari ku bijyanye n’isuku ariko situzakora ku isuku gusa turateganya no gukora ku bindi bitandukanye naho tugenda dutangaho inyigisho binyuze muri filime.”

Iyi filime yerekanwamwo n'ibyiza nyaburanga by'u Rwanda

Iyi filime ni imwe muri filime nyarwanda igaragaza itandukaniro riri hagati yayo na nyinshi muri filime zikunzwe gukorerwa hano mu Rwanda bitewe n’uburyo yakozwe n’ikipe y’abize gukora uyu mwuga, aho cyane iri tandukaniro rigaragarira  mu mashusho yayo, amajwi n’ibindi.

Iyi filime 'Mutoni' nkuko biteganyijwe hakaba hakiri gushakishwa uburyo izajya yerekanwamo nkuko abayikoze babitangarije Inyarwanda.com bakaba bari mu biganiro bitandukanye n’ubuyobozi bw’amateleviziyo akorera hano mu Rwanda ngo babe babasha kubona izajya inyuzaho ubu butumwa bwiza bifuza guha abanyarwanda. 

Kurikirana incamake za Filime y'uruhererekane Mutoni hano







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND