RFL
Kigali

Depite Bamporiki yagize icyo avuga ku byo yatangaje kuri sinema nyarwanda bitakiriwe neza n'abayikora

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:14/09/2016 12:32
5


Depite Bamporiki Edouard ni umwe mu banyapolitike bakora n’umwuga w’ubuhanzi. Ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com yadutangarije uko abona sinema nyarwanda n’ibyayiteza imbere ariko ibyo yatangaje ntibyakiriwe neza na bamwe mu bayikora kuko batangaje ko babona ko yabasebeje mu gihe hari abayikora barabyize.



Ibi byabaye nyuma yaho yari yatangaje uburyo abona abakora Sinema nyarwanda, icyo bagakoze kugirango uru ruganda rubashe gutera imbere, aho yasabaga abakora Sinema igaragara  ku isoko ry’u Rwanda ko bakwiriye kwiga no kwihugura ari na ko baca akajagari kayirangwamo kugeza ubu doreko usanga umuntu wese ubonye uburyo aza muri filime nyarwanda akiha izina runaka (Title) rijyanye n’umurimo ashaka gukora nyamara ugasanga benshi muri aba baba bihaye aya mazina batazi n’icyo asobanura cyangwa uburyo akoreshwa.

Mu minsi ishize ubwo Depite Bamporiki yabazwaga na Inyarwanda.com uko abona iyi Sinema abanyarwanda bahabwa n’uko imeze cyangwa urwego ayibonaho yagize ati: "Kwibaza ngo sinema nyarwanda igezehe? Ni ukwibaza ngo ivuye he? Kuko burya ntushobora kunenga urugendo umuntu yakoze utazi aho avuye. Sinema yacu irava kure kandi ikava kure mu gihe kibi cya Tekinoloji. Ku buryo umuntu watekereje gushora amafaranga ye muri filime, bitewe n’uko tekinoloji yihuse, yinjira muri filime atarinjira mu ishuri rya Filime. Tukagira amazina twavanye ku mihanda cyangwa twavanye mu biganiro. Production manager, Location manager, aho ushobora kubaza uwo wiyise ayo mazina ugasanga atanazi igisobanuro cyayo.”

Depite Bamporiki akimara gutangaza ibi ntibyakiriwe kimwe n’abakora uyu mwuga kuko bamwe bababajwe n’aya magambo yari atangaje kuko basangaga abashyize mu gatebo kamwe kandi hari abize Sinema banayikora bayizi. Bamwe mu bababajwe n’ibyo yatangaje, baganiriye n’ikiyamakuru Makuruki.rw bakigezaho uko babyumva nuko babibona. Aha Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko yagize ati:

Kuba harimo abatarabyize ntibivuze ko hatari ababyize, maze gukora muri filime 3 ariko nabonye bakora ibyo batekerejeho byanditse bifite uko biyobowe, director, Assistant director, barakurikiranye kandi ni abantu batandukanye, abarimo kubikora barabyize bafite impamyabushobozi, nka Charles wakoze Zirara zishya afite impamyabushobozi kuva muri Canada, Seburikoko abayiyobora barayifite, none najya kuvuga ko nkorera mu kajagari nte kandi narakoranye n’abize? Nteshe agaciro se abo twakoranye nange nkiteshe? Mvuge ko Kennedy ntabwo, mvuge ko Kabera ntabwo hanyuma mvuge ko Edouard aho bahuguriwe hariya za Samuduha naho nta bumenyi bari bafite?

Naho umunyamabanga mukuru muri Federasiyo ya Filime mu Rwanda, Harerimana Ahmed yatangarije iki kinyamakuru ko hari abakora sinema batarayize ariko bitavuze ko nta bumenyi bafite mu byo bakora kuko sinema itandukanye n’indi mirimo isaba kuba warize mu ishuri.

Yagize ati " Ubunararibonye mu bintu biri tekiniki na Sinema irimo ntabwo bikenera amashuri menshi kuko si PHD iba ikenewe cyane, haba hakenewe uburambe , noneho bwa bunararibonye bugahinduka ubumenyi mubyo akora.”

Nubwo hari ababajwe n’iri jambo hari n’abandi batumvikanye na bagenzi babo kuko bo basanga ibyo yasobanuye ari ukuri ahubwo bakagombye kumvira inama ze bakagana amashuri.

 

Depite Bamporiki nawe ni mwe mu bahanzi nyarwanda bifuza iterambere rya Filime binyuze mu gushaka ubumenyi nyabwo

Ubwo ku munsi w'ejo umunyamakuru Kayitare Mustapha wa Contact FM yabazaga Depite Bamporiki icyo yatangaza nyuma yuko ikiganiro yari yatanze kitakiriwe neza n’abakora sinema, Depite Bamporiki yagize ati:

Ibyo natangaje niko kuri sinaguha inkuru ibivuguruza ahubwo kereka niba ushaka iyo kubishimangira,  mu gihe abantu batari basobanukirwa ko kwiga ari uguhozaho amashuri atarangira numva nta kindi wamubwira buretse igihe kigera, akabisobanukirwa gusa.

Aha akaba asanga nta kindi yakongera kubyo yatangaje ahubwo ya kagombye kubishimangira kuko ariko kuri kwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugenzi7 years ago
    Uyu munyakubahwa afite imitekerereze idasanzwe, kandi ibyo avuze, ibyo atekereje n'ibyo arose yewe abifata nk'ukuri. Jye sinajya impaka na we. Ariko ubundi ko nta theatre aheruka kudukinira ngo ayite filme?
  • Mupenzi 7 years ago
    Njye ndemeranya na Hon rwose cinema yacu iri hasi peeeeee niba mwanga kwiga ubwo mujye mwiganaaa
  • Alice 7 years ago
    Mugenzi uvuze ko umuntu apfuye siwe uba amwishe. ... nimubona film ya Kabera iya kivu, iya Kwezi, iya Ntihabose..... uzamenye ko mukora film. ... mukora theatre film
  • fim fsn7 years ago
    ibyo avuga birashoboka ariko byose birajya kwiga ningombwa ariko habaho nimpano kuko samuel l j,nawe ikina film bwa mbere yari afite impano wasang ntabyo yize,gusa techol yo irakenewe
  • Chris7 years ago
    none se yize hehe uyu munyakubahwa?





Inyarwanda BACKGROUND