RFL
Kigali

Denis Nsanzamahoro uzwi nka Rwasa yicuza kuba yarabonye amahirwe yo gukina muri filime ikomeye akayitesha-BYINSHI UTARI UMUZIHO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:11/11/2014 10:33
3


Denis Nsanzamahoro ni umwe mu bakinnyi ba filime mu Rwanda bagize amahirwe yo gukina muri filime nyinshi zo ku rwego mpuzamahanga, ariko mu buzima bwe bwose yanyuzemo mu gukina filime yicuza kuba yarabonye amahirwe yo gukina muri filime ikomeye cyane ku rwego mpuzamahanga ariko akayitesha.



Aha hari mu mwaka wa 2006, ubwo hakorwaga filime yitwa “The Last King of Scotland” ikaba ari filime ivuga ku buzima n’ubutegetsi bw’umunyagitugu Idi Amin Dada uzwi kuba yarategetse igihugu cya Uganda mu myaka ya za 70, ikaba ari filime igaragaramo abakinnyi b’ibihangange ku isi nka Forest Whitaker ari nawe ukina ari Idi Amin, na Kerry Washington ukina ari umugore we, aho Denis yari yahawe umwanya wo gukina ari umurinzi we.

Ni mu kiganiro Just Say It gikorwa na Inyarwanda.com aho ibyamamare bitumirwa bigasangiza abafana babyo bimwe mu biberekeyeho, ubwo yabazwaga kimwe mu bintu yicuza mu buzima bwe yagize ati: “ntabwo ari cyera, ni mu mwaka w’2009 (aha yaribeshye hari mu 2006), ubwo nabonaga amahirwe yo gukina muri filime The Last Kig of Scotland nkayanga. Bitewe n’uko numvaga ko bari buze kunyongera amafaranga, bitewe n’uburyo bari banshatsemo, nagombaga gukinana n’umuntu bita Forest Whitaker, role nza kuyanga banyishyuraga hafi 29000 by’amadolari, bahita bansimbuza umugabo w’umugande bita Abby Mukiibi. Niwe wakinnye ari chief escort wa Idi Amin. So, ibyo bintu naje kubitekerezaho, birambabaza cyane, biranandya, n’ubu iyo mbyumvise, n’ubungubu iyo mbivuze mu mutwe hahita hazamo ikindi kintu.”

REBA BIMWE MUBYO UTARI UZI KURI DENIS NSANZAMAHORO:

Just Say it: nk’umukinnyi wa filime, ni izihe filime zo ku rwego mpuzamahanga waba waragaragayemo?

Denis: Huuuh, amafilime nakinnyemo natangiye cyera muri 98, ntangirira muri filime yari ikomeye cyane yitwa 100 Days, ni filime yakozwe n’umwongereza witwa Jack Hughes, producer wayo akaba ari umunyarwanda mwenewacu witwa Eric Kabera, ni filime yakorewe ku Kibuye.

Nyuma y’aho mu 2003 hahise haza Sometimes in April. Sometimes In April ni filime yari ikomeye cyane yari inafite budget nini cyane kuko yari ifite hafi miliyoni 20 z’amayero, ikaba ari iy’umu director witwa Raoul Peck akaba yarakoze filime ya Patrick Rumumba hariya muri Congo, iyo filime nkaba narabashije gukinanamo n’abakinnyi bakomeye cyane nk’ubu navuga nka Idris Elba.

Denis Nsanzamahoro na Idris Elba bakinanye muri filime Sometimes In April

Nyuma y’aho rero byarakomeje, nongera kugira amahirwe, kuko iyo umaze gukina muri filime muri ziriya ziri international uhita ujya mucyo bita IMDb (Internet Movie Database), iyo bariya bantu bashaka abakinnyi rero bakora casting ariko babanje kureba aho ngaho.

Ubwo haje indi filime yitwa Un Dimance à Kigali, ni iy’abanyakanada, ahhh, nayo ni filime… ni nayo filime njye mbona yabaye nziza kuko izindi bagiye bakora hano mu Rwanda, inyinshi zasohokaga ukabona zimeze nka documentaire, ariko ni fiction, yo ubona ifite story ibabaje ukurikira ikarangira.

Mu zindi filime Denis yatangaje yakinnyemo zo ku rwego mpuzamahanga harimo nka “Ezra” ikaba ari filime yakiniwe muri Sierra Leone, filime “Operation Turquoise”, “Zone Turquoise”, “A Walk With A Lion” yakiniwe muri Kenya, ndetse na “Shooting Dogs” ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, by’umwihariko abiciwe muri ETO Kicukiro.

Denis kandi muri iki kiganiro, asobanura uburyo yaje kwinjira muri sinema nyarwanda kugeza ubwo abaye icyamamare akamenyekana muri filime nyinshi nka Rwasa,…

Yagize ati: “Haje kuza umugabo witwa Theo Bizimana, ansaba ko twakorana, icyo gihe hari hari projet yitwa “AY’URUKUNDO”, icyo gihe ndumva yarayitaga Amaherezo y’inzira, ndicara ndatekereza ndavuga nti ariko kuki nakomeza gutegereza ko nakorana n’abazungu, kuki njyewe ntazamukira iwacu, nkazamukana n’abandi?”

“ Byantwaye igihe kinini cyane kugira ngo mfate iyo decision kuko numvaga ngomba kuzaba nk’umukinnyi umwe ukina nka za Hollywood, nkumva ko ninjya gukina muri izo filime biraba binsubije hasi cyane. Ariko nanone natekereza, izi filime z’abanigeriya, izi filime z’abatanzaniya nkumva nanjye hari undi musanzu ngomba gutanga. Ni uko byaje. Ndibuka berekana filime ya mbere, sinari mpari nari mu Buhinde, ariko numvise ko abantu basohotse babaza ngo uriya muntu wakinnye iriya role ni inde, numva ko abantu bakunze ibyo dukora, nibwo nahise mfata decision yo gukomeza gukina filime nyarwanda.”

Aha kandi akomeza avuga ko mu gushaka gutanga umusanzu mu kubaka sinema nyarwanda, nawe yaje gufata icyemezo cyo gutangira kwikorera filime ku giti cye, akaba aribwo yatangiye gukora filime y’uruhererekane yitwa SAKABAKA kuri ubu ica kuri televiziyo y’u Rwanda.

Sakabaka, filime ya mbere y'uruhererekane mu Rwanda yabashije guca kuri televiziyo yakozwe na Denis Nsanzamahoro

Abajijwe uko abona sinema nyarwanda muri iki gihe, niba abona yatunga uyikora yagize ati: “hariho umuntu ukora filime 2 yabona nta kintu avanyemo agacika intege. Uwo njyewe ndanamugaya cyane nta n’ubwo aba ari n’umuhanzi.”

Denis yemeza ko kugeza ubu bitaragera aho sinema nyarwanda imutunga ariko yizera ko mu gihe kiri imbere izabasha kumutunga, ariko mu gihe abayirimo bakomeje gukorana umuhate ntibacike intege ndetse n’abanyarwanda bakabashyigikira.

"RWASA" ni imwe muri filime yamenyekanyemo cyane ku buryo n'iryo zina ryamukurikiranye

Just Say it: Waba ufite umugore?

Denis: ndakuze ariko ndi umusilibasaza (ingaragu ikuze), ariko nkaba mfite umwana tu. Mfite umwana w’umusore, urebye muri macye ni ibyo ngibyo!

Abajijwe niba afite umukunzi, Denis yagize ati: “ye, ndamufite, mfite umukobwa tu! Biramutse bigenze neza buriya niwe twabyumva kimwe.”

Abajijwe impamvu akunda kugaragara mu mafoto cyane ari kumwe n’abakobwa, niba kwaba ari ugukunda abagore nk’uko ababona aya mafoto bashobora kubitekereza, yatangaje ko bitandukanye cyane, dore ko abakobwa bamwe baba bari kumwe ari abo baba bakinana muri filime abandi ari inshuti zisanzwe, bikaba ntaho bihuriye no kubakunda.

Denis kandi muri iki kiganiro atangaza ko akunda umukobwa wujuje ibi bikurikira: “umukobwa ucisha macye (simple), ujyana n’ibigezweho (class), uteye neza (sexy), uzi kuganira, useka neza, ugenda neza, akaba yemeza ko atajya yita cyane ku isura dore ko yemeza ko ubwiza bw’umuntu habamo n’uko yitwara.” Bityo ibi bintu 6 akaba aribyo agenderaho kureba umukobwa mwiza.

REBA IKIGANIRO JUST SAY IT NA DENIS NSANZAMAHORO

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndayisaba Dieudonne9 years ago
    Ntakicuze kuko yabikoze yabitekerejeho afata umwanzuro. ariko mubisanzwe aragerageza gukina role ye neza courrage
  • BEA9 years ago
    SAKABAKA iyo ko kuri TV bashyiraho kagufi yane habura iki?
  • kazubwenge theoneste9 years ago
    mbanjekubasuhuzanifuzakomwazankinishamurifilimezanyuwendantimuzanyishyuremurakoze.





Inyarwanda BACKGROUND