RFL
Kigali

Daniel Gaga umaze kubona ibikombe muri filime n’imidari mu iteramakofe, ese n’iki gihembo ni we uzacyegukana?Amateka

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:20/06/2017 8:12
0


Daniel Gaga bakunze kwita Ngenzi, Ryangombe, Nkuba n’andi, ni umusore uri mu bagabo 10 bahatanira igihembo cy’umukinnyi wa filime wakunzwe kurusha abandi mu mwaka wa 2016 mu marushanwa ya Rwanda Movie Award ategurwa na Ishusho arts, ese ni muntu ki mu buzima busanzwe?



Gaga yavutse ryari, avukirahe?

Amazina ye ni Daniel Gaga bakunze kumwita Ngezi. Uyu musore yavutse mu 1984 avuka mu muryango w’abana 11 ariko ubu bakaba basigaye ari 7 gusa, ni umunyarwanda wavukiye mu gihugu cya Uganda aho bita Ntungamo, nk’abandi banyarwanda bose bari barahejejwe ishyanga yaje gutahuka, ubu akaba atuye i Kanombe.

Gaga yize amashuri angahe?

Gaga yari yarize amashuri 6 yisumbuye ariko ubu nkuko yabidutangarije yatangiye kwiga muri Kaminuza.


Ese gaga yatangiye umwuga w’ubuhanzi ryari?

Gaga yatangiye umwuga w’ubuhanzi mu mwaka wa 2004 aho yatangiye akina muri filime SHAKE HANDS WITH THE DEVIL, aza gukomeza akina muri filime Ikigeragezo cy’Ubuzima aho yakinnyemo yitwa Ngenzi, uyu musore nk’umukinnyi waje kwamamara mu gihe gito, kubera gukina ari umugome yaje gukomeza gukina amafilime yanditswe amugendeyeho nkaho twavuga Ryangombe, Nkuba, Ikirara n’izindi.

Gaga uretse gukina filime akora iki?

Gaga si umukinnyi wa filime gusa ahubwo yanabaye umukinnyi w’iteramakofe igihe kinini ndetse byanatumye ahabwa akazi muri federasiyo y’iteramakofe aho ubu ashinzwe umutungo muri iyi federasiyo.

Gaga n’ibihe bihembo yakuye mu mukino w’iteramakofe?

Yagize ati; "Mfite imidari 4 natwaye zone ya kane mfite umudari nakuye muri Cameroun, umudari nakuye muri Ile Maurice, uwo nakuye muri Uganda, ndetse nuwo nakuye mu mikino nyafurika. Aha nanaboneraho n’umwanya wo gushishikariza abanyarwanda kwitabira uyu mukino kuko uwawitabiriye arangwa n’ikinyabupfura ntiwamubona yarwanye cyangwa akora ibindi bibi."

Ese Gaga avuga iki kuri iri rushanwa?

"Eeehhh Rwanda Movie Awards n'ubundi ni njye watwaye igikombe cya mbere muri 2012, ntwara icya kabiri muri 2014 bya Best Actor (by’umukinnyi mwiza) rero n’ubu nizeye gutwara ibindi bikombe navuga ko ntabwoba mfite."

Ni iki avuga kuri sinema nyarwanda?

"Icyo navuga kuri sinema nyarwanda ihagaze neza ubungubu nubwo navuga ko yagiye ihura n’ibibazo bya pirataje, ariko ubu irimo kugenda icika intege kuko Leta ubu irimo kudufasha navuga ko ubu bigiye kuba byiza, ikindi twagiye twongera ubumenyi, twongera imirimo uwari umukinnyi ubu yabaye n’umuyobozi wazo, cyangwa umushoramari mbega navuga ko twongereye ubumenyi binatuma n’amafaranga yiyongera."-Gaga

Gaga iyo ari muri filime usanga isura ye yahindutse

Gaga niki asaba abakunzi be ?

"Icyo nasaba abakunzi banjye ni ugukomeza kudushyigikira, bagakunda ibyo dukora ni yo batantora ariko bagakunda ibyo dukora biranezeza cyane."

Gaga  ni nde aha amahirwe muri iri rushanwa?

Aha yagize ati "Ninjye wiha amahirwe ariko buriya mu bagabo hari umuntu mbona nagiha kuko akunzwe n’abaturage cyane njye sinshimisha abantu kuko ntazi gusetsa ariko Seburikoko arabashimisha pe. Naho mu bagore mbona Mutoni Assia yarakoze nawe agikwiye."

Ese niki Gaga yizeza abakunzi be?

"Abakunzi banjye nabizeza ko uko nahereye kera nkora na nubu niko ndi sinigeze mpinduka nibazajya babona filime ndimo bajye bumva ko bagiye kureba filime itandukanye kandi nabizeza nanabasaba kuza kuri uriya munsi ari benshi mbizeza ko uzaza ari umukunzi wanjye ashaka ko tuganira cyangwa twifotozanya nzaba mpari ku bwabo bazaze ari benshi."

Twasoza tubibutsa ko gutora Gaga ukoresheje telefone, ari ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika ijambo GABO ugasiga akanya ukandika 9 ukohereza kuri 5000, ahandi wajya ni ku rubuga rwa Inyarwanda.com ukandika rma.inyarwanda.com ukareba ahanditse Daniel Gaga ugakanda ahanditse Voting aho uba umuhaye amajwi.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND