Kuva kuri filime Ikigeragezo cy’ubuzima mu mwaka wa 2008 aho yamenyekanye yitwa Ngenzi, abantu bagiye batangira kumutinya bitewe n’ubugome yayigaragajemo, kuza muri filime zaje nyuma yayo nka Ryangombe n’izindi, n’ubundi ntakigeze gihinduka kuko abantu bakomeje kugenda bamutinya cyane.
Daniel “Danny” Gaga, ni umwe mu bakinnyi ba filime mu Rwanda bakomeye cyane, akaba azwi cyane ku mazina menshi yagiye yitirirwa kubera filime yagiye akina nka Ngenzi mu Kigeragezo cy’ubuzima, Ryangombe muri filime Ryangombe,…
Danny Gaga ari kumwe na Willy Ndahiro bamenyekaniye hamwe muri filime Ikigeragezo cy'ubuzima (Ngenzi na Paul), bongera no guhurira muri filime Anita
Uburyo agaragara cyane akina muri izi filime, akina agaragaza ubugome, bikarenga filime bikinjira no mu buzma busanzwe aho abantu bamwe bamutinya. Mu biganiro binyuranye yagiye agirana n’itangazamakuru mu minsi yashize, Danny Gaga yagiye agaragaza uburyo ibyo akina muri filime bimugiraho ingaruka hanze mu buzima busanzwe, dore ko yagiye yemeza ko yahuriye n’umugore utwite mu isoko, kumubona gusa bikamugiraho ingaruka zikomeye kubera kumutinya, bigatuma adakunda kwisanzura ngo ajye ahagaragara nk’abandi bantu basanzwe.
Kuri ubu, Inyarwanda.com yamwegereye ngo twumve niba hari icyahindutse ku buryo yafatwaga, ariko icya mbere yadutangarije ni uko n’ubundi bikiri kwa kundi ntakintu cyahindutse.
Ubwo twamubazana niba uburyo akina muri filime ari umugome bitakimugiraho ingaruka nk’izo yahuraga nazo mbere zo gutinywa n’abantu yadusubije ati: “usanga bikimeze nka kwa kundi n’ubundi. Kubera ko iyo ugenda n’ubwo aba atakubwiye ko agutinya n’ubundi aba abigaragaza. Bigaragara cyane iyo muganira, usanga aba avuga atisanzuye. Naguha nk’urugero, ndi kumwe n’umukinnyi wundi wenda navuga nka Willy Ndahiro (uzwi nka Paul bakinanye mu Kigeragezo cy’ubuzima), iyo duhuye n’umuntu uba usanga ariwe afitiye ubwuzu ariwe avugisha mbere yanjye, bikaba bigaragaza ko akintinya cyane.”
Tumubajije niba atashobora gukina ari umuntu mwiza muri filime, dore ko ahenshi akunda gukina ari umuntu mubi yadusubije ati: “nabishobora. Hari filime nakinnye ndi mwiza, nka Ay’urukundo, Rwanda After Genocide,… ariko si nyinshi. Gukina ndi mwiza nabishobora, ariko abankinisha mbona banshyize hariya nyine.”
Danny Gaga kuri ubu uri gukina muri filime Rwasibo akaba ari nawe witiriwe filime aho akina yitwa Rwasibo, ubwo twamubazaga niba muri iyi filime azahindura ishusho agakina ari umuntu mwiza, yadusubije ati: “yewe, sha ho bizaba ari bibi kurenza noneho. Ni ubugome gusa!”
Danny Gaga, mu mikinire ye, hari abakinnyi yagiye yigiraho kugira ngo abe ari aho ari ubu, ariko akaba abagabanyamo ibice 2, icya mbere kikaba ari igice cy’abakina ari babi ikindi kikaba ari icy’abakina ari beza.
Billy Drago wamenyekanye cyane nka Mugwaneza (muri filime zisobanuye) ari mu bakinnyi Daniel Gaga afata nk'ikitegererezo
Mu gice cy’abakinnyi bakina ari abagome, yagiye yigira kuri Bill Drago wamenyekanye muri filime zisobanuye nka Mugwaneza cyangwa Ramon Cota, Tagawa, ndetse na T-Bag (Robert Knepper) muri filime Prison Break; naho mu bakina ari beza bakaba ari Arnold Schwarzenegger (Komando), Dolph Lundgren ndetse na Jean Claude Vandamme.
Ubwo twamubazaga niba ateganya guhagarika gukina ari umuntu mubi kugira ngo yongere agarure isura nziza mu bantu, be gukomeza kumutinya, aseka cyane yagize ati: “hahah, oya rwose! Ikizima ni uko ibyo mba nkora hariya nta hantu bihuriye n’uwo ndiwe. Birambangamira pe! Kuko ntabwo bituma nisanzura ngo ngere hanze nk’abandi, ariko ntabwo nabihagarika. Nonese mbihagaritse, kandi ko ari ngombwa byakorwa nande? Umuntu mubi agomba kubaho muri filime kugira ngo agire ubutumwa atanga. Ahubwo aho kugira ngo mbihagarike, ntegereje ko igihe kigera abanyarwanda bakamenya gutandukanya uko babona umuntu muri filime n’uko ateye mu buzima busanzwe.”
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO