RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo na Angelina Jolie bagiye guhurira muri filime igaruka ku buzima bw’impunzi

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:22/02/2017 9:13
0


Byamaze kwemezwa ko rutahizamu wa Real Madrid, umunya-Portugal Cristiano Ronaldo agiye guhurira muri film imwe na Angelina Jolie, umwe mu bagore b'ibikomerezwa muri cinema i Hollywood.



Ibi byamamare byombi bizahurira mu gace (episode) ka filime y’uruhererekane(serie) yitwa "Hayat Koprusu" y’abanya Turikiya, aho bazaba bakina mu mwanya w’umuryango w’impunzi z'abimukira z’abanya-Syria muri Turikiya, ahanini hagendewe ku bushake n’uruhare aba bombi bagaragaza mu kuvuganira impunzi n'abimukira.

cristiano Ronaldo

Cristiano Ronaldo na Angelina Jolie uheruka gutandukana n'umugabo we Brad Pitt

Nkuko Eyup Dirlik watangarije uyu mushinga ikinyamakuru Turkish Football yabisobanuye ngo imirimo yo gufata amashusho ya mbere y’iyi film azatangira mu kwezi kwa Mata(kwa kane) uyu mwaka, ndetse ngo iyi filimi izaba ishyigikiwe n’imiryango itandukanye mpuzamahanga itegamiye kuri za leta, cyane ko ubutumwa buzaba bukubiyemo bureba ibibazo by’impunzi n'abimukira byugarije isi ya none.

Ku ruhande rwa Cristiano Ronaldo, uyu mugabo ufite imipira ya zahabu ine yakunze kugaragaza uburyo nawe ari umwe mu bahangayikishijwe n’ibibazo by’impunzi. Muri Nzeli 2015 Cristiano yahuye na Zaid, umwana w’umunya-Seriya w’imyaka 10 wahohoterewe muri Hongrie, ndetse muri Werurwe 2016 Cristiano hamwe n’akana ke k'agahungu bifotoje bafite igishushanyo cy’umwana w’impunzi maze ifoto bayiherekeresha hashtag igira iti #SauvezDesEnfantsSyriens( mutabare abana bo muri Syrie tugenekereje mu Kinyarwanda).

Angelina Jolie we bisanzwe bizwi ko ari ambasaderi w’umukoranabushake muri HCR, ishami ry’umuryango w’ubibumbye ryita ku mpunzi, nawe akaba yarakunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye by’ubumuntu no kuvuganira impunzi.

source:7sur7






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND