Ku nshuro ya mbere umunyarwenya Mugisha Clapton yateguye igitaramo cy’urwenya yatumiyemo abaririmba Gospel kikaba giteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki 5 Kanama 2016 kuri Christ Embassy (Kasabonita) kuva isaa kumi z’umugoroba.
Mugisha Clapton uzwi nka Kibonke muri Filime Seburikoko, yatangarije Inyarwanda.com ko igitaramo cye kiri burangwe n’urwenya rwinshi abantu batari bamuziho. By’umwihariko yavuze ko ari igitaramo yatumiyemo umunyarwenya Babu n’abahanzi batandukanye barimo Favour, Muhoza Janvier, MD, The Messengers n’abandi.
Igitaramo cye yise ‘Live laugh and love concert’ gifite insanganyamatsiko iboneka muri Zaburi 118: 24 havuga ngo “Uyu niwo munsi Uwiteka yaremye, turawishimiramo, turawunezererwamo”. Abajijwe ku gashya ahishiye abakunda urwenya, Clapton ariwe Kibonke yagize ati:
"Nicyo gitaramo cya mbere nkoze, agashya nuko abantu bari bubone bwa mbere Sketch za comedy kuri stage, akaba aricyo gitaramo cya mbere cya Gospel Comedy kitabiriwe n’abaririmbyi. Ni igitaramo kigamije gusezera abanyeshuri."
Clapton azwi cyane nka Kibonke muri Seburikoko
Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga 1000 y’amanyarwanda ugashyirwa ku rutonde rw’abazahabwa DVD iriho amashusho y’urwenya rwe. Nyuma y’iki gitaramo cye, yavuze ko azatangira gahunda yo gukora ibitaramo mu bigo by’amashuri yisumbuye ndetse no muri Kaminuza.
REBA HANO CLAPTON ASETSA ABARI BITABIRIYE IGITARAMO CYA THE BLESSING FAMILY
TANGA IGITECYEREZO