RFL
Kigali

CITY MAID S2EP5: Nick yiyemeje gufasha Nikuze akava kwa Mama Beni, Nana yanze kuva kwa Nick mpaka afashwe

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:3/08/2018 15:45
0


Nk’uko mumaze kubimenyera, buri cyumweru Inyarwanda.com tubagezaho igice gishya cya filime y'uruhererekane ya City Maid isanzwe ica kuri Televiziyo Rwanda. Igice gishya tubazaniye kigaragaramo Nick yiyemeza gufasha Nikuze akava kwa Maman Beni naho Nana akanga kuva kwa Nick kugeza afashwe.



Iki gice gitangira Mama Nick yishyuza umuhungu we Nick umukozi yamwemereye amubaza impamvu ataraza. Aho guhamagara Nikuze, Nick akomeza kwinyabya ajya mu cyumba cye buri kanya ibintu bihangayikishije nyina aki baza impamvu ariko Nick akamuyobya uburari, nyamara ari gusangayo Nana akamusaba ko yasohoka agataha umukobwa akanga akamubera ibamba amubwira ko adasohoka atamubwiye aho Nikuze ari.

Nikuze we ari gutotezwa bikomeye na Mama Beni amukubita cyane amubaza aho Papa Beni ari nyamara nawe ntaho azi, aramuha ukuri ntakumve, akamubwira byose ntabyemere akarushaho kumukubita cyane. Ubwo Nick yahamagaraga Nikuze, yavuganye na Mama beni amusezerany kubikurikiranira hafi akamufasha kubona umugabo we.

Bitewe n’uko Nick ahangayikiye Nikuze birangira abwiye Nana ibyabaye kuri Nikuze maze Nana nawe agahita abibwira Audrey. Mama Nick akomeza kwisetsa bikaviramo Nick kumubwira ko yararanye n’umukobwa, bikamubabaza cyane yajya mu cyumba cya Nick akabura uwo mukobwa, yari yihishe maze Nick akamubwira ko yamubeshyaga. Amaherezo ariko, Maman Nick arabumviriza akababafatana.

Kanda hano urebe CITY MAID S2EP5






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND