RFL
Kigali

CITY MAID S2EP4: Pizzo aricuza gutakaza Nikuze, Nana yizirika kuri Nick, Mama Beni we ari mu ihurizo rikomeye

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:25/07/2018 15:33
0


Nk’uko mumaze kubimenyera, buri cyumweru Inyarwanda.com tubagezaho igice gishya cya filime y'uruhererekane ya City Maid isanzwe ica kuri Televiziyo Rwanda. Igice gishya tubazaniye kigaragaramo Jossy atera ubwoba Pizzo uri kwicuza cyane, Nick ahura na Nikuze na Maman Beni atoteza Nikuze.



Iki gice gitangira Pizzo ari kwicuza kuba yongeye kubura Nikuze mu gihe yari yaragize amahirwe yo kongera kumubona, n’ubwo atorohewe na Jossy ubabajwe n’uko batandukanye ndetse akanamubwira ko ashobora gufungwa kuko yamufashe ataruzuza imyaka 18 ariko Pizzo akamusaba kutabikora nk’inshuti ye cyane ko ubu ubuzima bwe burimo urukundo rwa Nikuze.

Nick ahura na Nikuze bakaganira akamubwira ko yamuboneye akazi mu rugo iwabo, ndetse akanamumara impungenge ku kijyanye na ka gafoto k’umwana ariko akamusaba ko bazaganira akamusangiza amateka ye niyumva yabohotse byuzuye. Nick agerageza kubwira nyina ko wa mwana yabonye ku ifoto atari uwe ariko nyina akanga kubyumva ahubwo akamusaba kuzamuhuza na nyina w’uwo mwana bakiganirira ubwabo.

Maman Nick yafashe umwanzuro wo kutazigera ajya hanze ngo asange abana be ndetse na Nick atazagenda, nyamara Nana yiziritse kuri Nick kuko yanamusanze mu cyumba cye atazi uko yahageze. Nyuma y’uko Nikuze ahuye n’umukobwa ujya urarana na papa Beni rwihishwa, Nikuze ajya kubibwira Mama Benin ngo azabashe gufata umugabo we, akamwakira neza anamusaba imbabazi, ariko yamugeza mu nzu akamutoteza amukubita cyane ko yatorokanye n’umugabo we akaba aje atamuzanye. Mama Beni kandi ari guhangana n’ikibazo cy’abantu bagurije umugabo we amafaranga agatanga inzu yabo nk’ingwate.

Kanda hano urebe igice gishya cya City Maid S2Ep4






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND