RFL
Kigali

CITY MAID S2EP3: Nick agiye guhesha Nikuze akazi ko gukora mu rugo iwabo, Gatari abera ibamba Audrey

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:18/07/2018 12:18
1


Nk’uko mumaze kubimenyera, buri cyumweru Inyarwanda.com tubagezaho igice gishya cya filime y'uruhererekane ya City Maid isanzwe ica kuri Televiziyo Rwanda. Igice gishya tubazaniye kigaragaramo umukunzi wa Pizzo witwa Jossy asanga Nikuze kwa Pizzo bikaba bibi. Nick tumubona ashakira Nikuze akazi ko gukora mu rugo iwabo naho Gatari agatungura Audre



Ubushize City Maid yasozaga hari umukobwa uri gukomanga kwa Pizzo ubwo Nikuze yari mu nzu akikanga. Muri iki gice rero, uwo mukobwa arigaragaza ndetse akanashwana cyane na Nikuze kugeza ubwo barwana. Uwo mukobwa ni Jossy umukunzi wa Pizzo unamufasha kwishyura inzu, ntari kumvikana na gato na Nikuze kuko ari kumwita inshoreke ya Pizzo kugeza ubwo amusohoye mu nzu Pizzo yataha akabisanga uko maze Nikuze agasaba ibikapu bye akigendera. Ikibabaje ni uko Pizzo ahita amenyesha Jossy ko ibyabo birangiye akamuhishurira ko akunda Nikuze kandi yifuza ko bazabana.

Abavandimwe ba Nick bari kumuhamagara bamusaba guhinduka nyamara we akababwira ko nta kirenze cyabaye ahubwo ko ari ukwiyenza kwa nyina kuko adafite umukozi. Nick akomeje kwandika indirimbo ku mugabo uhura n’umwana we naho Producer we amugiriye inama yo guhesha akazi Nikuze iwabo bityo bikazamworohera kumenya niba koko wa mwana yabonye ku ifoto ari uwe koko cyangwa atari uwe ndetse Nick na Nikuze bavugana uko bahura akamurangira akazi ko gukora mu rugo iwabo.

Gatari ugikomeje cyane gushakisha Nikuze yaganiriye na Audrey yamutunze ibyuma bifata amajwi n’amashusho nk’uko yabikoze kuri Nikuze, amubaza ibibazo byinshi birimo n’icyo yakora aramutse ahuye n’umugore we Nikuze. Agashya Gatari akorera Audrey muri iki gice, ni uko amwambura ibyuma yakoresheje akamwereka ko atari umuswa cyane.

Kanda hano urebe igice gishya cya CITY MAID aho Gatari abera ibamba Audrey







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yvette dusabe5 years ago
    Surveillance mu bizamini by akazi





Inyarwanda BACKGROUND