RFL
Kigali

CITY MAID S2EP1:Gatari yabonye inzira imugeza kuri Nikuze wamuhemukiye, Nana aterwa indobo izuba riva

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/06/2018 16:22
0


Mumaze kubimenyera ko buri cyumweru Inyarwanda.com tubagezaho igice gishya cya filime y'uruhererekane ya City Maid isanzwe ica kuri Televiziyo Rwanda. Kuri ubu tubazaniye igice gishya tubonamo Gatari abona inzira imugeza kuri Nikuze amaze amezi atanu ashakisha.



Gatari avuga ko atazi aho Nikuze aba ndetse amushinja kumukorera ubugome bukabije dore ko ngo ubwo Nikuze yajyaga i Kigali yasize aziritse Gatari. Kugeza ubu hashize amezi atanu Gatari agishakisha Nikuze. Muri iki gice tubonamo Gatari ahurira mu kabari na Audrey ufite amakuru menshi kuri Nikuze dore ko hari n'inkuru yamwanditseho yavugaga ku rukundo rwe na Nick. Audrey yijeje Gatari kumufasha kugera kuri Nikuze. 

Tubonamo kandi Nick atera indobo Nana izuba riva. Nana yari asanze Nick iwabo mu rugo mu rwego rwo kumusaba imbabazi kubera ko ngo yashimuse Nikuze atazi ko ari mushiki wa Nick, gusa ntiyamenye ko Nikuze yamubeshyaga. Nick yuka inabi Nana, akamubwira ko adakwiriye kwivanga mu rukundo rwe na Nikuze na cyane ko Nikuze ari inshuti ye cyane. Nana yaguye mu kantu kuko yari yamaze kwemera ko Nick na Nikuze bavukana. 

REBA HANO IGICE GISHYA CYA FILIME CITY MAID







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND