RFL
Kigali

CITY MAID E10:Nikuze yateye icya semuhanuka abamushimuse, hanamenyekana amakuru ya Papa Beni

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/05/2018 16:46
0


Nk'uko buri cyumweru tubagezaho igice gishya cya filime y'uruhererekane ya City Maid, kuri ubu tubazaniye igice gishya cya 10. Ni igice tubonamo Nikuze agerageza gutoroka abari bamushimuse ariko birangira afatiwe mu bushorishoro bw'igiti yari yihishemo.



Muri iki gice kandi tubonamo Nick yiyemeza gushaka aho Nikuze ari nyuma yo kumenya amakuru avuga ko ubuzima bwe buri mu kaga. Nureba iki gice kandi uramenya amakuru ya Papa Beni umaze iminsi yaraburiwe irengero n'abo mu rugo rwe dore ko bazi ko yapfuye, gusa amakuru yabonetse nuko atapfuye.

Nikuze tumubona muri iki gice abeshya bikomeye Nana wamushimuse, akamubwira ko ari mushiki wa Nick bityo ngo bibaye byiza yamurekura kugira ngo Nick n'umuryango we batazamugirira nabi nibamenya ko yashimuse mushiki wa Nick. Ryoherwa n'iki gice, ariko kandi ntuzacikwe n'igice cya 11 tuzabagezaho mu cyumweru gitaha. 

REBA HANO IGICE CYA 10 CYA FILIME CITY MAID






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND