Duherukana mu gice cya 6 cya filime City Maid aho Nikuze na Nick bari mu bibazo bibakomereye bitewe n'inkuru mbi banditsweho n'umunyamakuru utabifuriza ko bakomezanya mu rukundo. Kuri ubu igice gishya cya 7 cyamaze kugera hanze.
Mu gice gishya cya 7 cya filime y'uruhererekane ya CITY MAID mukunda muri benshi, tubonamo Nikuze na Papa Beni barwana mu buryo bukomeye nyuma y'aho Papa Beni yari agiye gufata ku ngufu Nikuze ariko undi akamwangira kuko yamye amwiyama kuva kera. Papa Beni yagerageje uko ashoboye ngo asambanye Nikuze, gusa ntiyagera ku ngiho ahubwo Nikuze za kwitabara akubita Papa Beni by'intangarugero biviramo Papa Beni guhita yikubita hasi amera nk'upfuye. Nikuze yahise ahunga kuko yabonaga Papa Beni yapfuye kandi bishobora kumukoraho.
TANGA IGITECYEREZO