RFL
Kigali

CITY MAID E4: Nikuze arabyitwaramo ate ko Papa Beni ashaka kujya amusambanya ariko undi akaba atabishaka?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/02/2018 14:23
1


Muri Filime ya City Maid, duherukana mu gice cy'ubushize Nikuze yatangiye gucudikana n'umuzamu w'urugo akoramo akazi ko mu rugo. Mu gice gishya cya 4 cyageze hanze, tubonamo Nikuze ari mu ihurizo rikomeye dore ko Papa Beni ko ashaka kujya amusambanya ariko undi akaba atabishaka.



Ku bakunzi ba filime ya City Maid, hano murabasha gukurikirana byinshi mu bibazo Nikuze atangiye kugirira mu rugo rwo kwa Papa Beni aho uyu mukobwa atangiye gushakisha akandi kazi. Ese azabigeraho? Kuri ubu noneho Papa Beni yamusabye ko bajya baryamana. Nikuze yamubwiye ko iyo ngeso atajya ayigenderamo, nuko undi amubwira ko nabyanga nawe azamena amabanga ye akavuga iby'urukundo rwe na Nick na Pizzo.

REBA HANO IGICE CYA 4 CYA FILIME CITY MAID

Iyi filime ya City Maid ishingiye ku buzima bwa Nikuze. Nk'uko byagiye byifuzwa na benshi ubu Afrifame Pictures isanzwe ibagezaho iyi filime binyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda, ubu yatangiye kuyibagezaho binyuze no kuri YouTube aho ushobora kuyireba unyuze kuri channel ya Inyarwanda Tv’. Twasoza tubibutsa ko uyi filime isanzwe inyuzwa kuri televiziyo y’u Rwanda buri wa Kane guhera ku isaha ya Saa Tatu z’umugoroba ikongera kunyuzwaho kuwa Gatandatu ku isaha ya Saa Sita n’igice z’amanywa aho iba ikurikiranye na filime y'uruhererekane ya Seburikoko.

REBA HANO IGICE CYA 4 CYA FILIME CITY MAID






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • madina6 years ago
    none c Kandi ko mutangiye kujya muyiduha nabi nka seburikoko! reba nkubu c ko icyumweru kigiye kurangira mudashyizeho agace ka gatanu? ubwo ibyo ni ibiki?





Inyarwanda BACKGROUND