RFL
Kigali

Ambassador's Park yashyize igorora abakunzi ba Filime nyarwanda, kuri uyu wa Kane irerekana Seburikoko, City Maid n'izindi

Yanditswe na: Editor
Taliki:9/05/2018 10:17
2


Kubera ubusabe bwa benshi bagiye bifuza kubona ahantu barebera filime z'abanyarwanda, kuri ubu bamaze guhabwa igisubizo na Ambassador's Park yiyemeje kujya ibereka filime nyarwanda buri wa Kane. By'akarusho kuri uyu wa Kane tariki 10 Gicurasi 2018 irerekana Seburikoko, City Maid n'izindi.



Ubuyobozi bwa Ambassador's Park buratangaza ko buri wa Kane muri Ambassador's Park hazajya herekanirwa filime z'abanyarwanda aho kwinjira ari ubuntu ku bantu bose. Usibye kwerekana izi filime, Ambassador's Park ivuga ko ari n'umwanya mwiza wo gusabana n'abakinnyi ba filime nyarwanda. Kuri uyu wa Kane rero abakunzi ba filime nyarwanda mwashyizwe igorora dore ko abazasohokera muri Ambassador's Park muzabasha kwirebera filime nyarwanda mukunda muri benshi zirimo Seburikoko ndetse na City Maid. Itangazo ryavuye muri Ambassador's Park riragira riti:

Kubera ibyifuzo bya benshi, mwifuje ko mwagira ahantu muzajya murebera filime z'abanyarwanda cyane cyane izigezweho nka SEBURIKOKO na CITY MAID n'izindi....Kuri uyu wa kane (10 Gicurasi 2018) Ambassador's Park i Gikondo guhera saa kumi n'ebyiri n'igice (18h30), haratangirwa kwerekanirwa izi filime. Iki Gikorwa kizajya gihora kiba buri wa kane wa buri cyumweru !Ni umwanya mwiza kandi wo gusabana n'abakinnyi ndetse no kumenya byinshi byaranze ikorwa ry'izo filime kuko n'abazigizemo uruhare bazajya baba bahari. Ntuzabure kugira ngo hatazagira ibice bigucika! KWINJIRA NI UBUNTU! Muzataramirwa kandi n'abahanzi bakora Gakondo Music #MadeinRwandaentertainment.

DORE GAHUNDA Y'ICYUMWERU CYOSE MURI AMBASSADOR'S PARK

Ku wa Mbere:Kuruhuka

Ku wa Kabiri: Haba Karaoke aho baba batumiye Juliet

Ku wa Gatatu: Haba hatumiwe Jane Uwimana

Ku wa Kane: Habaho kwerekana filime ndetse abakiliya ba Ambassador's Park bagataramirwa n'abahanzi Gakondo

Ku wa Gatanu: Hatumirwa umuhanzi ukomeye kandi ukunzwe cyane, muri iki Cyumweru turimo batumiye Natty Dread

Ku wa Gatandatu: Abakiliya ba Ambassador's Park basusurutswa na Seruka band

Ku Cyumweru: Habaho gucurangira abana

Kuri uyu wa Gatatu, Jane Uwimana ni we uri bususurutse abasohokera muri Ambassador's Park aho ari buririmbe Karaoke. Ikindi nuko Ambassador's Park ibafitiye 'specialité' ya Ambassadors Pizza, aho umuntu wese ugura ebyiri ahabwa iya gatatu y'ubuntu. Kuwa Gatanu ho  tariki 11 Gicurasi 2018 bizaba ari ibindi bindi dore ko hazaba igitaramo gikomeye mu njyana ya Reggae mu rwego rwo kwibuka nyakwigendera Bob Marley. Ni igitaramo kidasanzwe kizitabirwa n'abandi ba Rasta banyuranye dore ko bazaba barimo no kwibuka nyakwigendera Bob Marley wari inshuti ya Natty Dread n'abandi ba Rasta muri rusange kimwe n'abandi bakunda injyana ya Reggae.

Night Club

Buri wa Gatanu na buri wa Gatandatu baba bafite 'Night Club' hamwe na Dj Pii

Ambassador's Park iherereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali. Iteganye n'urusengero rwa Methodiste Libre. Usibye kuba wahasohokera ugafata kamwe bijyanye n'amahitamo ya buri wese, ubusanzwe Ambassador's Park itanga serivisi zinyuranye zirimo Sauna&Massage, amafunguro ya kumanywa n'amacumbi meza cyane ku biciro byoroheye buri wese. Iyo wahasohokeye kandi ubasha gukoresha interineti y'ubuntu. Sohokera muri Ambassador's Park ugerwego n'ibyiza bagufitiye, uzagaruka uduha ubuhamya.

GakomdoGakondo

Kuri uyu wa Kane biraba bishyuye hamwe n'abaririmbyi bakora injyana Gakondo

Natty Dread avuga ko ari uburenganzira ku murasta kwemera uko ashaka, ari ko ko we yasanzwe akwiye kwemera Yesu (Ifoto/Ububiko)

Natty Dread azasusurutsa abazasohokera muri Ambassador's Park kuwa Gatanu

Ambassadors Park

Jane Uwimana azajya ataramira muri Ambassador's Park buri wa Gatatu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    amasaha ni ryari?kwerekana flm nyarwanda
  • fatuma5 years ago
    kwerekana flm ni saa ngapi





Inyarwanda BACKGROUND