RFL
Kigali

Chris Mwungura ari kubarizwa muri Kenya mu mushinga wa Filime ari gukorana n’abanyakenya

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/08/2016 12:21
0


Nyuma ya ‘Summer Christian Movie Night” y’ama couples iherutse kubera muri Kigali, Chris Mwungura muri iyi minsi ari kubarizwa mu gihugu cya Kenya aho yagiye muri gahunda y'umushinga wa filime nshya ari gukorana n’abanyakenya. Chris yijeje abakunzi ba sinema nyarwanda ko iyi filime izakundwa bitewe n'uko izitonderwa cyane.



Chris Mwungura ni umukinnyi wa Filime akaba na producer ndetse niwe watangije iserukiramuco rya filime za Gikristu rizwi nka Rwanda Christian film festival. Muri Filime azwi muri "The power of the Message" yerekanwe mu bigo bitandukanye by’amashuri yisumbuye na kaminuza.

 

Chris Mwungura

Chris Mwungura ari muri Kenya muri gahunda za filime nshya

Iyo filime The power of the message yaje guhabwa igihembo cya ‘Rwanda movie Awards 2012’ ndetse yaje no kugurwa na M-net ya south Africa, aho yaje kwerekanwa kuri Africa Movie Magic akaba ari ibintu byashimishije cyane Chris Mwungura ndetse n’abo bakoranye muri iyi filime.  

Chris Mwungura

Iyi Filime The power of the message yakunzwe n'abantu batari bacye

Chris Mwungura yatangarije Inyarwanda.com ko nyuma y’iserukiramuco ry’uyu mwaka rizaba mu kwezi kwa cumi na kumwe kuwa 18-20 Ukushyingo 2016 ateganya gutangira undi mushinga wa filime nshya.

Ni nyuma  y’iminsi micye amaze akora ibikorwa byo kwerekana filime mu ruhame (Outdoor movie screenings),ibintu byishimiwe n’abantu benshi cyane cyane ko bitari bimenyerewe mu Rwanda ibyo kurebera filime kuri ‘inflatable screen’ abantu bicaye hasi bisanzuye bagura ibyo kurya no kunywa aho hafi.

Ibyo akaba ari bintu Chris Mwungura nk’umuyobozi wa Rwanda christian film festival ndetse agatangaza ko bazakomeza gukora icyo gikorwa mu rwego rwo gukundisha abanyarwanda sinema ndetse bikazajya biba aribyo bikorwa bibanziriza fesitivale dore ko ubu yahinduye imikorere izajya iba iminsi 3 gusa.

Chris MwunguraChris Mwungura

Hano ni New Life Bible church aho abantu barebaga filime bicaye hanze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND