Filime y’uruhererekane Sakabaka isanzwe inyura kuri televiziyo y’u Rwanda, ikomeje kwaguka aho nyuma y’uko ku gice cyayo cya 2 (Season 2) hiyongereyemo abakinnyi Liane Mutaganzwa na Fidelite Irakoze kuri ubu ku gice cyayo cya 3 (Season 3) hiyongereyemo abandi bashya.
Aba bakinnyi bashya biyongereye muri iyi filime harimo Celestin Gakwaya wamenyekanye cyane nka Nkaka, Didier Kamanzi wamenyekanye nka Max, Jackson Mucyo usanzwe akuriye Ishusho Arts itegura Rwanda Movie Awards akaba anasanzwe akina filime aho azwi cyane nka Pablo, Jean Michael Ngabo uzwi muri filime Catheline nka Chris, umuhanzikazi Charly uririmba mu itsinda rya Charly&Nina, n’abandi.
Ikipe nshya y'abakinnyi ba Sakabaka, harimo abasanzwe bakinamo n'abandi bashya biyongereyemo
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 5 nibwo aba bakinnyi bashya berekanwe mu birori byotwa Shooting Party, bikaba ari ibirori bihuriza hamwe abakinnyi b’iyi filime mu rwego rwo guhuza abaje ari bashya na bagenzi babo basanzwe bakina, mu gikorwa gitegura ifatwa ry’amashusho y’iyi filime cyabereye kuri Romalo Guest House.
Celestin Gakwaya ni umwe mu bakinnyi bashya biyongereye muri iyi filime aho azakina yitwa "Kiroha", akazaba ariwe mugome uhanganye n'abantu bose (Debande)
Charly, uririmba mu itsinda rya Charly&Nina (wicaye ku ruhande) nawe ari mu bakinnyi bashya ba Sakabaka
Muri ibi birori byari ibyishimo mu basanzwe bakina n'abashya. Aha harimo Didier Kamanzi (wambaye ingofero), Mugisha James usanzwe akinamo, Jean Michael Ngabo (wambaye ikoti ry'ubururu) nawe akaba ari mushya muri iyi filime
Aha harimo abakinnyi basanzwe bakina muri iyi filime hiyongereyemo Mucyo Jackson mushya
Nk’uko Denis Nsanzamahoro, akaba ariwe uyobora iyi filime akanayikinamo nk’umukinnyi w’imena yabitangaje mu kiganiro n’umunyamakuru wa inyarwanda.com, iki gikorwa cyo guhuza abakinnyi bagasabana kiba kigamije gushyira abakinnyi bose mu mwuka umwe mbere y’uko binjira mu gikorwa cyo gukina, aho biteganyijwe ko igikorwa cyo gufata amashusho y’iki gice cya 3 kizatangira kuri uyu wa mbere tariki 2 z’ukwa 3.
Mugisha James n'umunyamakuru Gisa Stevo basanzwe bakina muri iyi filime bari bishimiye kwakira bagenzi babo bashya
Gisa Stevo na Elizabeth Ibyishaka basanzwe bakina muri iyi filime
Liane Mutaganzwa na Linda nasanzwe bakina muri iyi filime. Liane yayinjiyemo kuva ku gice cya 2
Abaje muri ibi birori ntibishwe n'inzara cyangwa inyota
Louis utunganya amashusho y'iyi filime (editor)
D'Amour Selemani nyuma yo gukira ubushye yakomeje gukina muri Sakabaka, nawe akaba yari yaje kwakira bagenzi be bashya
Louis Kamanzi, akaba ariwe mushoramari w'icyubahiro (executive producer) w'iyi filime yari yitabiriye ibi birori
Nk'uko bisanzwe mu birori, ntihabura n'umuziki. Bagacinye da!
Andi makuru mashya kuri iyi filime ni uko kuri ubu igiye kujya inyuzwa no kuri TV 10 na TV 1, ikaba iteganyijwe gutangira guca kuri izi televiziyo guhera mu kwezi kwa 5 ndetse ikazanakomeza kunyura kuri televiziyo y’u Rwanda nk’ibisanzwe.
Amakuru yari yatangajwe na Denis ko iyi filime igiye guca kuri televiziyo ikomeye muri Afurika ya Africa Magic Family guhera mu kwezi kwa 2, ubwo twamubazaga uko byagenze dore ko bitigeze biba, yadutangarije ko icyatumye iyi filime idacaho nk’uko byari biteganyijwe ari uko basabwe gushyira filime mu rurimi rw’icyongereza, aho gushyiraho amagambo yiyandika hasi (subtitles), ariko bikaba ari ibintu bihenze bityo bakaba barabaye bahagaritse iyi gahunda.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO