Umukinnyi wa filime Gakwaya Celestin benshi bamaze kumenya ku izina Nkaka kubera filime Serwakira, ari mu bihe bikomeye kubera urupfu rwa mushiki we bari n’inshuti magara mu buzima busanzwe.
Nyakwigendera Mukamana benshi bitaga Mama Christian/Ifoto: Whatsapp/Gakwaya Celestin
Mu magambo y’agahinda aherekeje ifoto ya Mukamana wari uzwi ku mazina ya Mama Christian, Gakwaya Celestin yashyize ku rubuga rwe rwa Whatsapp yagize ati: “nzahora nibuka urukundo, umurava, n’impanuro wampaga kuva nkiri muto kandi nzigendereho. Ugiye ngeze aho ngushaka (RIP).”
Nk’uko Celestin abyemeza, Mama Christian wari mushiki we wo kwa nyina wabo (ba mama babo baravukana) yitabye imana ku munsi w’ejo nyuma yo kujyanwa mu bitaro ariko ntabashe kuvurwa agahita yitaba imana.
Uretse kuba yari mushiki we, bari n'inshuti magara
Celestin yemeza ko Mama Christian uretse kuba umuvandimwe we yari n’inshuti ye magara ndetse akaba yari numuntu w’ingenzi mu muryango wabo, akaba yitabye Imana asize umugabo n’abana 5 b’abahungu.
Imana imwakire mu bayo!
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO