RFL
Kigali

Celestin Gakwaya (Nkaka) ari mu gahinda kubera gupfusha mushiki we

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:25/07/2014 10:17
3


Umukinnyi wa filime Gakwaya Celestin benshi bamaze kumenya ku izina Nkaka kubera filime Serwakira, ari mu bihe bikomeye kubera urupfu rwa mushiki we bari n’inshuti magara mu buzima busanzwe.



Mukamana

Nyakwigendera Mukamana benshi bitaga Mama Christian/Ifoto: Whatsapp/Gakwaya Celestin

Mu magambo y’agahinda aherekeje ifoto ya Mukamana wari uzwi ku mazina ya Mama Christian, Gakwaya Celestin yashyize ku rubuga rwe rwa Whatsapp yagize ati: “nzahora nibuka urukundo, umurava, n’impanuro wampaga kuva nkiri muto kandi nzigendereho. Ugiye ngeze aho ngushaka (RIP).”

Nk’uko Celestin abyemeza, Mama Christian wari mushiki we wo kwa nyina wabo (ba mama babo baravukana) yitabye imana ku munsi w’ejo nyuma yo kujyanwa mu bitaro ariko ntabashe kuvurwa agahita yitaba imana.

Celestin Gakwaya

Uretse kuba yari mushiki we, bari n'inshuti magara

Celestin yemeza ko Mama Christian uretse kuba umuvandimwe we yari n’inshuti ye magara ndetse akaba yari numuntu w’ingenzi mu muryango wabo, akaba yitabye Imana asize umugabo n’abana 5 b’abahungu.

Imana imwakire mu bayo!

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • karinda9 years ago
    mirababaje kuba ubuze umuvandimwe ariko biranababaje kuba umuntu atazi bishwa be asize abana batatu 3 ntabwo ari batanu
  • doudou9 years ago
    celestin afite umugore se? or he is divorced????? i wonder!
  • Jimmy Faraji9 years ago
    Sorry My Big Brother





Inyarwanda BACKGROUND