RFL
Kigali

Campus Pour Christ yamuritse Filime ya Gikristo ‘Magdalena’ izafasha abagore kwigirira icyizere

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/08/2016 18:44
1


Kuri iki cyumweru tariki 21 Kanama 2016 hamuritswe filime ya Gikristo yitwa Magdalena igamije gufasha abagore kwisobanukirwa kurushaho bamakenya agaciro Imana yabahaye bityo bakarushaho kwigirira icyizere mu buzima bwa buri munsi.



Ni mu muhango wabereye mu mujyi wa Kigali muri Hill Top Hotel kuva isaa cyenda z’amanywa. Hari abantu batandukanye barimo abapasiteri, abakristo bavuye mu matorero anyuranye n’abandi bakunzi ba Filime za Gikristo. Abantu bitabiriye uyu muhango bari bafite amatsiko menshi yo kureba iyi filime, bataha bishimye cyane bitewe n’ukuntu ikoranywe ubuhanga ndetse ikaba irimo ubutumwa.

Filime Magdalena yashyizwe mu Kinyarwanda n’umuryango Campus Pour Christ International au Rwanda. Mu ntego bafite,  bifuza kuyigeza mu matorero atandukanye ya Gikristo ya hano mu Rwanda kugira ngo ibashe guhindura ubuzima bw’abakristo bazayireba ndetse no kwimakaza amahoro mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba no mu bindi bihugu bitandukanye.

Pastor Rutunda Emmanuel umuvugizi w’umuryango Campus Pour Christ International au Rwanda, yabwiye Inyarwanda.com ko iyi filime ikozwe mu rwego rwo gukangurira abagore kumenya agaciro Imana yabahaye bagakirira benshi umumaro nk’uwo Magdalena yagiriye isi yose akamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo na cyane ko byinshi byabaye kuri Yesu yabaga ari kumwe nawe. Yagize ati:

Iyi filime tugiye kuyijyana mu matorero atandukanye kugira ngo ibashe guhindura umudamu, yigirire icyizere nkuko na Leta yacu y’u Rwanda ibidusaba. Bamenye agaciro Imana yabahaye, ubwo butumwa babugeze mu yandi mahanga na cyane ko hari ibihugu byinshi bigitsikamira umugore bikazitira iterambere rye.

Umuryango Campus Pour Christ International au Rwanda wahinduye mu Kinyarwanda Filime ya Gikristo yitwa ‘Magdalena’, ni nawo wahinduye mu Kinyarwanda filime ya Yesu yakunzwe n’abantu batari bacye. Kugeza ubu umuntu wese ukeneye iyi filime ya Magdalena, yayisanga mu mujyi wa Kigali ahakorera umuryango Campous pour Christ International au Rwanda, ariho Kabeza na Samuduha cyangwa agahamagara izi nimero: 0788303571, 0788511554. Biteganyijwe ko mu gihe kitarambiranye, iyi filime izagezwa mu matorero atandukanye ya hano mu Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ALIMANCE 7 years ago
    SEBURIKOKO





Inyarwanda BACKGROUND