RFL
Kigali

Byinshi utari uzi kuri DYLAN O’BRIEN uzwi nka Stiles muri filime y’uruhererekane TEEN WOLF

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:25/04/2016 17:53
4


''Abo mfata nk’ikitegererezo ni Tom Hanks, Leonardo DiCaprio, na Matt Damon. Ni abakinnyi ba filime beza buri wese yakwiye kureberaho gusa singiye kuvuga ko nenda kumera nkabo kuko si ibintu byoroshye."



 “Niyumvamo gushobokana n’abakobwa. Ndabumva kandi nshoboye no kubakunda. Si ibyo nshakisha ni ibiri muri kamere yanjye.”

”Nakuze numva nkunze cyane Jennifer Aniston wakinnye muri filime yitwa 'Friends.”

Ayo ni amwe mu magambo y’umusore Dylan o Brien uzwi muri film nka TEEN WOLF, MAZE RUNNER nizindi. Ibi kandi abifatanya no gukora umuziki.

Dylan O Brien yavukiye mu mujyi wa New York ku itariki ya 26 Kanama 1991. Gukina filime afite aho abikomora: Nyina umubyara Lisa Rhodes nawe yari umukinnyi wa filime, se akaba inararibonye mu bijyanye no gufata amshusho.

UKO YINJIYE MU MWUGA WO GUKINA FILIME

Akimara kurangiza amashuri yisumbuye, Dylan yifuzaga gukomeza kwiga ibijyanye n’itangazamakuru muri siporo ariko aza kwimukira I Los Angeles kwiga gukina filime. Ku myaka 14 gusa yatangiye kujya ashyira amashusho kuri Youtube. Aya mashusho Dylan avuga ko yakundaga kuyafata ari kumwe na mushiki we mu rwego rwo kwimara irungu kuko umuryango we wari umaze igihe gito wimukiye muri California atarahunguka inshuti.

Aya mashusho niyo yaje kumuviramo umugisha aho umwe mu bamukurikiranaga yamuhaye akazi ari naho yamenyaniye n’umwe mu bakinnyi ba filime wamuhuje n’abatunganya amafilime (producers).

http://vignette1.wikia.nocookie.net/mazerunner/images/f/f1/Dylan_mazerunner_thomas.jpg/revision/latest?cb=20140127193855

Dylan O'Brien muri filime Maze Runner

Muri 2011 yaje gutoranywa mu bagomba gukina filime TEEN WOLF, ari nayo filime ya mbere yakinnye yitwa STILINSKI cyangwa Stiles. Bigitangira, yagombaga gukina ari Scott ariko we ahitamo gukina Stiles. Mu mwaka wa 2013 yakinnye muri filime y’urwenya yitwa The Internship. Muri 2015 yagaragaye mu yindi yitwa MAZE RUNNER: The Scorch Trials yamenyekanye cyane ndetse ikamamazwa cyane muri box office mu mpera za 2015. Mu gihe bafataga amashusho y’ikindi gice cya MAZE RUNNER: The Death Cure, mu kwezi kwa 3 uyu mwaka Dylan yarakomeretse bituma ifatwa ry’amashusho riba rihagaze kuko ari we mukinnyi w’imena.

BIMWE MU BYO AZWIHO

Dylan yatangaje ko abakinnyi ba filime afata nk’ikitegererezo ari Tom Hanks, Leonardo DiCaprio, na Matt Damon. Yavuze kandi ko yakuze akunda umukinnyi wa filime Jennifer Aniston w’imyaka 49 uzwi muri filime nka   We're the Millers , Life of Crime, Horrible Bosses 2 n’izindi.

Dylan O’ Brien ari mu rukundo na Britt Paterson bahuriye mu itunganywa rya filime yitwa The First Time muri 2011.

UDAHOGORA Vanessa Peace






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gustavo7 years ago
    iyi nkuru ndayemeye ninkizi dukeneye muzadushakire namateka ya jack chan
  • BAYINGANA Theo 7 years ago
    Nice story
  • Mushime7 years ago
    Woww akagapeti ndagakunda cyane! Muri teen wolf kararyohereza
  • Ir Jean de Dieu1 year ago
    Hama vmt uwo mu type courage iyo ukora ufite icitegererezo biguha umusaruro mwiza





Inyarwanda BACKGROUND