RFL
Kigali

Burundi-Umuhanzi Rolilo yaryohewe no gukina filime

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:27/01/2015 14:52
0


Umuhamzi Rolilo wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye nka “Bime amatwi” kuri ubu yamaze no kwinjira mu mwuga wa sinema aho filime yakinnye yitwa MWIBA igiye kujya ahagaragara.



Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye n’ikinyamakuru Afrifame.bi ari nacyo dukesha iyi nkuru, avuga ko iyi filime ari iya 2 agiye gukina akaba asanga ari ibintu byamuhiriye nyuma y’uko iya mbere yakinnye ikunzwe.

Rolilo yagize ati: “nyuma ya filime ya mbere nakinnye igakundwa haba mu Burundi ndetse no hanze, byatumye mfata umwanzuro wo gukomeza gukina filime ndetse mbifatanya n’umuziki.”

Umuhanzi Rolilo muri filime MWIBA

Iyi filime Rolilo yakinnyemo izajya ahagaragara tariki 24 z’uku kwezi, aho izerekanirwa ahitwa kuri Biso na Biso mu mujyi wa Bujumbura, ndetse kuri uwo munsi uyu muhanzi akazataramira abazaba baje kureba iyi filime yakinnye.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND