RFL
Kigali

BUNGURUBWENGE John yakatiwe igifungo cy’imyaka 2 azira guteka imitwe ngo yigisha sinema

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:2/05/2015 8:46
3


Bungurubwenge John, usanzwe ari umwanditsi akaba n’umukinnyi wa filime wamenyekanye ubwo yakoraga mu ikipe yakoze Amahano I Bwami, yakatiwe n’urukiko rwa Nyanza igifungo cy’imyaka 2 nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubutekamutwe ubwo yabeshyaga abaturage bo mu karere ka Nyanza kubigisha sinema.



Kuri uyu wa 4 tariki 30 Mata, 2015 nibwo urukiko rwa Nyanza mu ntara y’amajyepfo rwanzuye urubanza abaturage bo mu karere ka Nyanza baregagamo Bungurubwenge John kuba yarababeshye ko ari kubigisha sinema akazanabakorera filime bakamuha amafaranga nyamara ibyo yari yabasezeranyije haba kubigisha ndetse no gukora iyo filime bikaba inzozi zitazigera ziba impamo.

Uru rubanza rwari rumaze igihe kigera mu mwaka ruburanishirizwa I Nyanza aho icyaha cyabereye, rwageze ku myanzuro yarwo kuri uyu wa 30 Mata, maze imyanzuro iza ishimangira ko Bungurubwenge yakoze ibyaha by’ubutekamutwe n’ubwambuzi aho urukiko rwahise rumukatira igifungo cy’imyaka 2 ariko kigabanyijemo ibice 2 aho igice cya mbere kigizwe n’umwaka azakimara muri gereza, naho igice cya 2 cy’undi mwaka akazagikoramo igihano nsimburagifungo aho azanakora bimwe mu byo yari yasezeranyije aba baturage harimo gukora filime.

Ese ubundi iki kibazo cyari giteye gite?

Bungurubwenge John yari umwe mu bagize kompanyi yitwa Umuco Wacu Entertainment ikaba ariyo yanakoraga filime Amahano I Bwami. Iki gihe iyi kompanyi yakoraga amahugurwa yigisha abantu sinema, ariko nyuma abari bayigize baza gushwana.

Bungurubwenge yahise akomeza iki gikorwa cyari cyaratangijwe n’iyi kompanyi cyo kwigisha sinema, ahita ajya mu ntara aho yagiye I Cyangugu, I Butare muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse no mu karere ka Nyanza.

Aha hose yagiye ahavana abantu benshi barenga 50, aho buri muntu yatangaga amafaranga 20,000 y’u Rwanda yo kwiyandikisha nk’umunyeshuri ugiye kwiga sinema akaba yarimo ikarita y’umunyeshuri, umupira w’umunyeshuri, no kwiga. Iki gihe Bungurubwenge nk’uko byagiye byemezwa n’abatangabuhamya muri uru rubanza yabapfunyikiraga amazi, aho nta kintu na kimwe kijyanye na sinema yigeze abigisha ahubwo yabigishaga ibintu bimwe bitajyanye ndetse by’urukozasoni nk’aho ngo yababwiraga kwambara ubusa ngo abereke uko wakina uri muri douche uri koga n’ibindi.

Bungurubwenge John wahamwe n'icyaha cy'ubutekamutwe

Si ibi gusa ahubwo Bungurubwenge yababwiraga ko nyuma y’aya masomo bagomba kuzakora filime, aho buri muntu yasabwaga kugura imigabane muri iyi filime aho umugabane mfatizo wari amafaranga 20,000 y’u Rwanda ariko buri muntu akagura imigabane uko yifite aho yabasezeranyaga inyungu idasanzwe kuri aya mafaranga. Ngo aha hari n’abaguze imigabane igera mu bihumbi 400 by’u Rwanda bategereje kuzayunguka dore ko ngo yababwiraga ko mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri bazaba bamaze kunguka za miliyoni nabo bakivayo.

Muri aba bantu bagiye bakurikira ubutekamitwe bwa Bungurubwenge harimo n’abanyeshuri haba abiga muri kaminuza nko muri Kaminuza y’u Rwanda I Butare, ndetse n’abiga mu mashuri yisimbuye n’abandi baturage bari bakunze sinema bumva bashaka kuyiga.

Nk’uko byagiye bishyirwa mu majwi n’abatangabuhamya, benshi mu banyeshuri bayobeye ku butekamutwe bwa Bungurubwenge, bamuhaye amafaranga y’ishuri bizeye kuzayungukamo ariko biza kurangira bibaye inzozi, ndetse bamwe bibaviramo kwirukanwa ku mashuri ndetse no kudindira.

Iyi filime ariko yaje gukorwa ariko ntiyarangira kugeza n’ubu aho Bungurubwenge yakinishije bamwe mu bakinnyi bakomeye barimo Fabiola n’abandi.

Ibi byose nibyo urukiko rwa Nyanza rwashingiyeho ruhamya Bungurubwenge icyaha cy’ubutekamutwe maze rumuhanisha igifungo cy’imyaka 2 aho azamara muri gereza umwaka 1, undi akawukoramo igihano nsimburagifungo harimo kurangiza iyi filime yasezeranyije ba nyirukumuha amafaranga.

Iki kibazo cyafashe indi ntera kigera no ku rugaga nyarwanda rwa sinema

Nyuma yo kumenya ko umwe mu bantu bakora sinema nyarwanda yagiye mu byaha by’ubutekamutwe yitwaje uyu mwuga, urugaga nyarwanda rwa sinema rwemeye gufata iki kibazo mu biganza aho rugiye gukorana n’aba bantu Bungurubwenge yatuburiye nk’uko Ahmed Harerimana, akaba ari umunyamabanga w’uru rugaga yabitangarije Inyarwanda.com.

Ahmed avuga ko kuri ubu Federation iri gukorana n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza mu gukora ubukangurambaga bwo kwigisha abantu kurwanya no kwirinda abatekamutwe nk’aba. Bitewe kandi n’inyota aba baturage bari bagaragaje muri sinema ariko bakaza guhemukirwa, Federation yiyemeje kubafata ntibacike integer ahubwo bakaba bari gutegurirwa kurema koperative ya sinema muri aka karere izahuriramo aba bantu bose n’abandi bafite iyi nyota igakora mu buryo bwemewe n’amategeko agenga koperative.

Ikindi kandi Federation iri gutegura uburyo bwo gufasha aba bantu filime yabo bari batangiye igasozwa, dore ko hari amashusho yari yarafashwe ariko ngo amwe akaza kubura aho federation igiye kureba ayo yabuze igafasha mu kongera kuyafata maze filime ikuzura.

Iki kibazo si cyo cyonyine cy’ubutekamutwe kibonetse muri sinema nyarwanda, dore ko hari byinshi byagiye byumvikana aho abantu bagenda hirya no hino mu gihugu baca abantu amafaranga ngo barabigisha sinema, abandi bakagenda mu izina ry’abakora filime bafata abazicuruza bakabambura amafaranga kandi nta wabatumye n’ibindi. Aha Ahmed akaba asaba abanyarwanda kuba maso bakirinda aba bantu ndetse banababona bakabashyikiriza polisi.

Ku ngamba Federation ifite, harimo ko nta muntu uzajya gushinga ishuri ryigisha sinema cyangwa gukora amahugurwa uko yaba asa kose adafite ibyangombwa bya federation dore ko ariho ubutekamutwe nk’ubu buturuka. Naho ku kijyanye n’abajya gufata abacuruza filime bo, ngo kuri ubu nta kipe irashyirwaho yemewe na federation akaba yemeza ko ababikora nabo ari abatekamutwe nk’abandi, bityo akaba asaba abo bafatwa kujya babimenyesha inzego z’umutekano, ariko akaba avuga ko kuvuga gutya bidasobanura ko bemewe kuzicuruza cyane ko ari piratage, ariko akemeza ko mu minsi ya vuba federation izashyiraho akanama kemewe ko gukurikirana aba bantu ndetse bakazamenyeshwa polisi mu rwero rw’imikoranire izwi.

Ahmed kandi avuga ko kuri ubu Federation kuva yajyaho iri gukemura bimwe mu bibazo by'ubutekamutwe n'ubwambuzi byagiye bikorwa n'abakora sinema mbere y'uko uru rugaga rutangira gukora, aho asaba umuntu wese waba warahuye n'ibi bibazo kubigeza kuri iyi federation nabyo ikabikemura. Ahmed kandi mu izina ry'urugaga nyarwanda rwa sinema arasaba abantu kwirinda ubutekamutwe nk'ubu dore ko ingamba zo guhangana nabwo zashyizweho, kandi bufite ingaruka mbi zirimo n'izi zageze kuri Bungurubwenge John.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yabunguye ubwenge8 years ago
    Izina ni ryo muntu mba mbaroga, BUNGURUBWENGE nyine yaberetse ubwenge!!! Mbega amasomo yabahaga!!! Kuramo imyenda nkwereke uko wakina wiyuhagira. Ariko gufunga umuntu nk'uyu batamuhaye inshyi n'imigeri si byiza. Bagomba kubanza kumuhanisha amakofe make mbere yo kumufunga kuko kwigira umubingwa si byiza cyane.
  • habumugisha jean damascene8 years ago
    muraho yemwe bamukayiye micye na twehano mumurenge w,amuhima yaratwambuye burimunyeshuri yatangaga 30000frw bungurubwenge icyogihe yarafitibiro munsiyariyamu hateganye nishuri rya Apacope yatubeshye nkibyo nsomye yabeshebariya twenoneho yanatuzaniye bamwemubasitari twemera hano murwanda nka ngenzi,na fabiyora nabandi bazwi harimo papa shafi cg fiaro gakwaya seresire nabandibeshyi yabikoze kugirangwa kunsaturye neza
  • Emmanuel7 years ago
    umuntu nkuyukuberiki bamufunga koko, umuntu wumumenyi nkuriya koko ushobora kuba yajya muri kaminuza akabeshya umuntunyeshuri urikurangiza kwiga isomo ryamategeko akamubeshya akageraho akuramo 20000 rwf akabimuha ! ndumva ntampamvu zogufunga umuntu nkuwo peee.





Inyarwanda BACKGROUND