RFL
Kigali

Brad Pitt mu ruhuri rw’ibibazo ashinjwa guhohotera abana nyuma y’uko Angelina Jolie yatse gatanya

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/09/2016 18:22
0


Imyaka 12 bakundana ndetse bakaba bafitanye n’abana 6, Angelina Jolie na Brad Pitt ni bamwe mu byamamare bagiraga abafana benshi bakunda ubwo bumwe bwabo bamwe bakanavuga ko baberanye gusa akaryoshye ntigahora mu itama Angelina yasabye gatanya nyuma y’imyaka 2 gusa basezeranye byemewe n’amategeko naho Brad Pitt.



Uku kwaka gatanya kwa Angelina Jolie ngo bifitanye isano n’uburyo ngo Bradd Pitt yahohoteraga abana babo yaba mu magambo ndetse no mu bikorwa, polisi yo mu mujyi wa Los Angeles (LAPD) n’ishami rishinzwe abana bakaba bari gukurikirana iby’iri hohoterwa Bradd Pitt avugwaho.

urukundo rwabo rwashimwaga n'abatari bake

Bamwe mu nshuti za hafi z’uyu muryango bavuga ko Bradd Pitt aherutse kuba ari mu ndege n’umuryango ku wa gatatu w’icyumweru cyashize hanyuma afatwa n’uburakari atangira kubwira abana nabi ndetse ngo akanabakubita ndetse n’igihe indege yageraga aho yari igiye Bradd Pitt ngo yakomeje gusakuza no kwitonganya ndetse ngo agashaka kwanga kujyana n’umuryango we ngo agende mu modoka zitwara mazutu ikoreshwa n’indege.

Ibi rero ngo byatumye bukeye bwaho Angelina Jolie asaba Bradd Pitt ko bashyira iherezo ku rukundo rwabo ndetse nyuma yaho asaba ko banatandukana burundu byemewe n’amategeko. Ariko ibi byo guhohotera abana Bradd Pitt arabihakana gusa ntibukuraho ko inzego zibishinzwe ziri mu iperereza ngo hamenywe ukuri kwabyo aho ubu Angelina Jolie na Bradd Pitt bamaze kubazwa hakaba hasigaye abana babo, cyane ko Bradd Pitt yagaragazaga ko atakwemera gutwarwa abana na Angelina Jolie wifuzaga ko yakwimwa uburenganzira bwo kubana n’abana ahubwo akemererwa gusa kujya abasura.

Ku ruhande rwa Angelina Jolie, ngo ibyo gutandukana na Bradd Pitt ntiyabuhubukiye ngo kuko bari bafite byinshi batandukaniyeho atakibashije kwihanganira, Bradd Pitt we yifuzaga ko ibyo gutandukana kwabo byaba mu ibanga ndetse bakabanza gutegura abana babo kwakira izo mpinduka gusa ibyo yifuzaga Angelina jolie yabiteye utwatsi ahita yitabaza iniko ngo zibatandukanye.

se wa Angelina Jolie Jon Voight nawe ni umukinnyi wa filime ukomeye wamenyekanye cyane muri filime Most Wanted

Brad Pitt w’imyaka 52 na Angelina Jolie wa 41 batangiye bari bamaeranye imyaka 12 bakundana baza gusezerana muri 2014 bamaranye imyaka 10, bahuye Brad Pitt atandukanye na Jennifer Aniston. Angelina Jolie we yakundanye na Brad Pitt amaze gutandukana n’abagabo babiri, Johnny Lee miller bashyingiwe muri 1996 bagatandukana muri 2000 na Billy Bob Thornton basezeranye muri 2000 bagatandukana muri 2003. Bafitanye abana 6 harimo abo barera 3, umwe babyaranye n’impanga nazo babyaranye.

Bradd Pitt yakundanye na Angelina Jolie atandukanye na Jennifer Aniston nawe ukina filime

Bombi ni abakinnyi ba filime, Angelina Jolie yamenyekanye muri filime nka Mr &Mrs Smith akinanamo na Brad Pitt, Maleficent, The Tourist n’izindi. Bradd Pitt nawe azwi muri filime nka Moneyball, Fury, World War Z n’izindi. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND