RFL
Kigali

BOX OFFICE: The Girl on the Train niyo filime yagurishijwe cyane muri iyi weekend

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:9/10/2016 20:12
0


Iyi filime yasohotse kuri uyu wa gatanu ku itariki 07/10/2016, icuruzwa na Universal, iyi filime niyo yahize izindi mu kugurishwa cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iyi weekend, yinjije 24,660,000, ku isi hose imaze kwinjiza 41, 160,000, kuyikora byatwaye miliyoni 45 z’amadolari.



2. Miss Peregrine’s Home for Peculiar Children

BOX OFFICE: filime Miss Peregrine’s Home for Peculiar Children niyo yaguzwe kurusha izindi muri weekend

Iyi filime iri mu bwoko bw’izishingiye ku bitekerezo bihimbano (fantasy) ikaba icuruzwa na Fox, yageze hanze ku itariki 30/09/2016. Iyi filime yacuruje $15,000,000 muri iyi weekend muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa, ku isi hose imaze kwinjiza $96,183,495, kuyikora byatwaye miliyoni 110 z’amadolari.

3. Deepwater Horizon

Niyo iza mu mwanya wa 3 muri filime zacurujwe cyane muri weekend, iyi filime yasohotse ku itariki 30/09/2016, muri iyi weekend yinjije $11,750,000 muri leta zunze ubumwe za Amerika gusa, icuruzwa na Lionsgate/Summit, iyi filime ku isi hose imaze kwinjiza $66,318,388, kuyikora byatwaye miliyoni 110 z’amadolari

4. The Magnificent Seven (2016)

Iyi ni filime icuruzwa na Sony/Columbia, muri iyi weekend iyi filime yacuruje $9,150,000. Iyi filime yasohotse ku itariki 23/09/2016, mu gihe cyose imaze ku isoko imaze gucuruza $134,615,393 naho kuyikora bikaba byaratwaye miliyoni 90 z’amadolari

5. Storks

Iyi filime yinjije $8,450,000 muri iyi weekend. Icuruzwa na Warner Bros. yasohotse ku itariki 23/09/2016, iyi filime mu gihe imaze ku isoko imaze kwinjiza $106,118,494, kuyikora byari byatwaye miliyoni 70 z’amadolari.

6. The Birth of a Nation

Ni filime yasohotse kuri uyu wa gatanu ku itariki 07/10/2016, muri iyi weekend yinjije $7,100,000, icuruzwa na Fox Searchlight, iyi fili e nta yandi mafaranga yok u ruhande, ni ukuvuga hanze ya Amerika irinjiza, kuyikora ayo byari byatwaye ntazwi.

7. Middle School: The Worst Years of My Life

Iyi filime yinjije $6,900,000 muri iyi weekend, iyi nayo yasohotse kuri uyu wa gatanu ku itariki 07/10/2016, iyi filime icuruzwa na Lionsgate, kugeza ubu iyi filime yacuruje $6,900,000, kuyikora byari byatwaye miliyoni 8.5 z’amadolari

8. Sully

Icuruzwa na Warner Bros, muri iyi weekend yinjije $5,270,000. Iyi filime yasohotse ku itariki 09/09/2016, mu gihe imaze ku isoko imaze kwinjiza $167,185,432, kuyikora byari byatwaye miliyoni 60 z’amadolari.

9. Masterminds (2016)

Muri iyi weekend yinjije $4,100,000. Icuruzwa na Relativity, yasohotse ku itariki 30/09/2016, amafaranga yacuruje ku isi hose ni $12,788,325. Aamafaranga yakoreshejwe mu kuyitunganya ntazwi.

10. Queen of Katwe

Igaragaramo Lupita Nyong’o, iyi filime yasohotse ku itariki 23/09/2016 ikaba icuruzwa na Buena Vista.  Iyi filime muri iyi weekend yinjije $1,618,000 mu gihe cyose imaze ku isoko imaze kwinjiza $5,384,636, kuyikora byatwaye miliyoni 15 z’amadolari.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND