RFL
Kigali

BOX OFFICE: Suicide Squad iyoboye urutonde, yaciye agahigo ko kunyuranya n’abayinenze itarasohoka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:8/08/2016 13:19
1


Ubundi iyo filime iri gutunganywa yenda gusohoka, abantu b'inararibonye muri filime bagenda bagira icyo bayivugaho. Akenshi izanenzwe n’aba bantu bizigiraho ingaruka mu micururizwe yazo. Hari n’abantu benshi bajya kureba filime bakabanza kureba icyo izo nararibonye zayivuzeho, basanga ijanisha ry’abayivuze nabi riri hejuru bagahita bayireka.



Ibi byabaye kuri Suicide Squad itarasohoka aho yanenzwe cyane bigatanga amahirwe menshi yo guhomba kwayo igihe yaba yasohotse nyamara si ko byagenze kuko iyi filime yasohotse kuri uyu wa gatanu, ihita icuruza $135,105,000 muri USA gusa, wakongeraho ayo yacuruje no mu mahanga bikaba $267,105,000. Bivuze ko muri iyi minsi 3 imaze ku isoko, yamaze kugaruza ayo byatwaye itunganywa ndetse ikaba yaranungutse.

Iyi filime yari yatwaye miliyoni 175 z.amadolari kuyikora, aka gahigo yaciye ko kunyuranya cyane n’abayinenze kakaba kadasanzwe kuko hari na filime zishimwa cyane n’aba bahanga mubya filime ariko zigahomba. Suicide Squad ni filime icuruzwa na Warner Bros.

Jason Bourne

Niyo filime ikurikiraho mu zacurujwe cyane muri weekend tuvuyemo, iyi filime yasohotse ku itariki 29/07/2016, icuruzwa na Universal, muri iyi weekend yinjije $22,710,000, amafaranga yose imaze kwinjiza ni $195,316,020, ni mu gihe byatwaye $120,000,000 kuyikora.

Bad Moms

Iza ku mwanya wa 3 mu zacurujwe cyane muri weekend, iyi filime icuruzwa na STX Entertainment, yasohotse ku itariki 29/07/2016. Muri iyi weekend yinjije $14,204,000, mu gihe cyose imaze ku isoko imaze kwinjiza $56,550,830 naho kuyitunganya byatwaye $20,000,000.

The Secret Life of Pets

Niyo ikurikiraho mu zacurujwe cyane muri weekend, iyi ni filime icuruzwa na Universal, yasohotse ku itariki 08/07/2016, muri iyi weekend yinjije $11,560,000, mu gihe cyose imaze ku isoko imaze kwinjiza $502,178,780, kuyikora byatwaye $75,000,000.

Star Trek Beyond

Iza ku mwanya wa 5 mu zacurujwe cyane muri iyi weekend aho yinjije $10,200,000, iyi filime icuruzwa na Paramount, yasohotse ku itariki 22/07/2016 mu gihe cyose imaze ku isoko imaze kwinjiza $194,401,364, kuyikora byatwaye $185,000,000.

Nine Lives

Iyi filime ni nshya ku rutonde rwa Box Office, yageze ku isoko kuri uyu wa gatanu, mu minsi 3 imaze hanze imaze gucuruza $6,500,000. Ni filime icuruzwa na EuropaCorp ariko amafaranga byatwaye mu kuyitunganya ntazwi.

Light Out

Iyi filime niyo iza ku mwanya wa 7, yasohotse ku itariki 22/07/2016 ikaba icuruzwa na Warner Bros (New Line). Iyi filime yinjije $6,005,000 muri iyi weekend, mu gihe imaze ku isoko imaze gucuruza $85,714,252. Gutunganya iyi filime byatwaye $4.900, 000.

Nerve

Iyi filime yasohotse ku itariki 27/07/2016, muri iyi weekend yinjije $4,900,000 ikaba icuruzwa na Lionsgate. Amafaranga byatwaye kugira ngo itunganywe ntazwi, kugeza ubu imaze kwinjiza $27,682,379 ku isi hose.

Ghostbusters (2016)

Iza ku mwanya wa 9, ni filime yasohotse ku itariki 15/07/2016, muri iyi weekend yinjije $4,800,000, icuruzwa na Sony/Columbia. Mu guhe cyose imaze ku isoko imaze kwinjiza $179,511,936, kuyikora byatwaye $144,000,000.

Ice Age: Collision Course

Niyo filime iza ku mwanya wa 10, yinjije $4,300,000 muri iyi weekend, icuruzwa na Fox, yasohotse ku itariki 22/07/2016 mu gihe imaze ku isoko imaze gucuruza $288,157,416 ni mu gihe kuyitunganya byatwaye $105,000,000.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kubwimana Jonathan7 years ago
    guys mwakoze akazi Keza kuko hari abatabasha kugera kuri box office moreover mudushakire nuko mwadushyiriraho link yukuntu twajya tubona izo film coz harubwo bigorana tuzikeneye. murakoze





Inyarwanda BACKGROUND