RFL
Kigali

Box Office: 'Rogue One: A Star Wars Story' niyo filime yagurishijwe cyane kurusha izindi muri weekend

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:9/01/2017 14:25
0


Iyi filime iri mu bwoko bwa Sci-Fi Adventure, icuruzwa na Buena Vista yasohotse ku itariki 16/12/2016. Iyi filime ikomeje gucuruzwa cyane mu gihe kitageze ku kwezi imaze isohotse ishobora kuba igiye guca agahigo ko kuzuza miliyari y’amadolari mu gihe gito.



Muri iyi weekend yinjije $21,972,000. Kuva yasohoka iyi filime imaze kwinjiza $914,373,354, kuyikora byari byatwaye miliyoni 200 z’amadolari, muri weekend yashize nabwo yari ku mwanya wa mbere.

2. Hidden Figures

Niyo iza ku mwanya wa kabiri muri filime zacuruje amafaranga menshi muri iyi weekend, yinjije $21,800,000, icuruzwa na fox, yasohotse kuri noheli, tariki 25/12/2016, gukora iyi filime byatwaye miliyoni 25 z’amadolari, kugeza ubu imaze kwinjiza $24,754,178, muri weekend yashize iyi filime yari ku mwanya wa 17.

3. Sing

Muri iyi weekend yinjije$19,573,670, icuruzwa na Universal. Yasohotse ku itariki 21/12/2016, iyi filime kuyikora byari byatwaye miliyoni 75 z’amadolari, kugeza ubu amafaranga yose imaze kwinjiza ni $356,873,315, muri weekend yashize iyi filime yari ku mwanya wa 2 muri filime zaguzwe cyane.

4. Underworld: Blood Wars

Ni filime icuruzwa na Sony/Screen Gems, yasohotse kuri uyu wa gatanu tariki 06/01/2017, muri leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa iyi filime yinjije $13,100,000, hanze ya Amerika iyi filime yacuruje $42,106,211, igiteranyo cy’amafaranga yose iyi filime imaze kwinjiza ni $55,206,211, kuyikora byatwaye miliyoni 35 z’amadolari

5. La La Land

Muri iyi weekend iyi filime yinjije $10,000,000, icuruzwa na Lionsgate/Summit, igisohoka iyi filime ntiyakunzwe cyane ariko imaze kwegukana ibihembo byose yahatanagamo muri Critic’s Choice Awards, byatumye iyi filime itangira gucuruzwa cyane, yasohotse ku itariki 09/12/2016, kuyikora byatwaye miliyoni 30 z’amadolari, ikaba imaze kwinjiza $85,756,587 mu gihe cyose imaze isohotse. Muri weekend yashize iyi filime yari ku mwanya wa 7.

6. Passengers (2016)

Yasohotse ku itariki 21/12/2016 ikaba icuruzwa na Sony/Columbia, muri iyi weekend iyi filime yinjije $8,800,000, kuva yagera ku isoko iyi filime imaze kwinjiza $185,493,043, kuyikora byari byatwaye miliyoni 110 z’amadolari, muri weekend yashize yari ku mwanya wa 3.

7. Why Him?

Muri iyi weekend yinjije $6,500,000, icuruzwa na Fox, yasohotse ku itariki 23/12/2016. Kuva yagera ku isoko iyi filime imaze kwinjiza $66,312,793, kuyikora byatwaye miliyoni 38 z’amadolari, muri weekend yashize iyi filime yari ku mwanya wa 5.

8. Moana

Ni filime icuruzwa na Buena Vista, muri iyi weekend yacuruje $6,413,000, amafaranga byari byatwaye mu kiyotunganya ntazwi, kugeza ubu imaze kwinjiza $450,094,182 ku isi hose, muri weekend yashize iyi filime yari ku mwanya wa 4.

9. Fences

Muri weekend yashize iyi filime yari ku mwanya wa 6, muri iyi weekend yinjije $4,700,000, icuruzwa na Paramount ikaba yarasohotse ku itariki 16/12/2016, kuyikora byatwaye miliyoni 24 z’amadolari, ikaba imaze kwinjiza $40,663,264, muri weekend yashize iyi filime yari ku mwanya wa 6

10. Assassin’s Creed

Ni filime icuruzwa na Fox, muri iyi weekend yinjije $3,800,000, yasohotse ku itariki 21/12/2016, kuva yagera hanze. Iyi filime imaze kwinjiza $99,896,367, kuyitunganya byari byatwaye miliyoni 125 z’amadolari. Muri weekend yashize iyi filime yari ku mwanya wa 8.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND