RFL
Kigali

Box Office: Nyuma y’imyaka 6, Star Wars yamaze guhirika Titanic

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:4/01/2016 10:09
0


Hari hashize imyaka igera kuri 6 (kuva mu mwaka wa 2009) mu mateka ya sinema filime 2 arizo zigaruriye imyanya 2 ya mbere mu zinjije amafaranga menshi kuri Box Office.



Kugeza ubu filime Star Wars igice cya 7 cyiswe The Force Awakens cyamaze kwandika andi mateka mashya, kikaba cyahiritse filime Titanic yari imaze iyi myaka iri ku mwanya wa 2 mu zinjije amafaranga menshi, nyuma ya Avatar ari nayo yaje nayo iyikura ku mwanya wa mbere mu 2009.

Ni nyuma y’ibyumweru 3 gusa iki gice cya 7 muri filime za Star Wars kigeze hanze. Mu mpera z’iki cyumweru hagati y’ubunani na tariki 3 Mutarama 2016, Star Wars yongeye gukusanya amadolari menshi, ari nabyo byahise bituma igeza kuri miliyoni 740 z’amadolari ya Amerika ku isoko rya Amerika gusa, ihita ikubita inshuro Titanic ndetse ikaba iri kototera Avatar dore ko iyirusha miliyoni 20 gusa nk’uko BoxOfficeMojo ibibara.

Kugeza ubu ariko, n’ubwo nyuma y’iminsi 16 igiye hanze yamaze kwinjiza menshi ku isoko ryo muri Amerika (Leta zunze ubumwe za Amerika na Canada), kugeza ubu iracyarebera kure filime Titanic na Avatar ku isoko ryo ku isi hose, dore ko kuri ubu ayo imaze kwinjiza ku isi yose (isoko ryo muri Amerika uteranyijeho n’ibindi bihugu byo ku isi) abarirwa muri miliyari n’igice, bityo hakaba habura nk’indi miliyari kugira ngo ikure izi filime mu byicaro zimazeho imyaka 6.

Reba incamake za Star Wars: The Force Awakens

Kugeza ubu iyi niyo filime muri Amerika yaciye agahigo ko kwinjiza arenga miliyoni 700 z’amadolari, agahigo kari gafitwe na Avatar yabashije kugeza kuri aya mafaranga mu minsi 72, ariko Star Wars yo ikaba yarakagezeho mu minsi 16 gusa.

Kugeza ubu iyi filime imaze guca uduhigo turenga 40 ku isoko rya filime harimo n’aka twavuze haruguru. Star Wars ubu igeze ku mwanya wa 6 muri filime zinjije menshi ku isi mu bihe byose, abahanga bakaba bemeza ko ishobora kurara ku mwanya wa 4 mu mpera z’iki cyumweru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND