RFL
Kigali

BOX OFFICE: Mission Impossible 6 iracyayoboye filime ziri kugurwa cyane ku isi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/08/2018 17:30
0


Mission Impossible: Fallout niyo filime iyoboye izindi mu zagurishijwe cyane muri iyi weekend tuvuyemo, dore ko yinjije $35,000,000. Kuyikora byatwaye miliyoni 178 z’amadolari, yasohotse ku itariki 27/07/2018. Icuruzwa na Paramount, kugeza ubu imaze kwinjiza $329,487,371.



2. Disney’s Christopher Robin

Image result for Disney’s Christopher Robin

Ni filime icuruzwa na Buena Vista, yasohotse ku itariki 03/08/2018. Amafaranga yakoreshejwe mu kuyitunganya ntiyigeze atangazwa, muri iyi weekend yinjije $25,003,000 muri Amerika gusa, ku isi hose yinjije $29,803,000.

3. The Spy Who Dumped Me

Image result for The Spy Who Dumped Me

Ni filime ya Lionsgate yasohotse tariki 03/08/2018 iri mu bwoko bwa Action Comedy. Muri iyi weekend yinjije $12,350,000 ari nayo mafaranga gusa yinjije, kuyikora byatwaye miliyoni 40 z’amadolari.

4. Mamma Mia! Here We Go Again

Image result for Mamma Mia! Here We Go Again

Niyo iza ku mwanya wa 2 muri filime zacurujwe cyane muri iyi weekend, yasohotse tariki 20/07/2018. Yabashije kwinjiza $9,090,000 muri Amerika gusa muri iyi weekend, ku isi hose yinjije $230,535,550. Icuruzwa na Universal, amafaranga byari byatwaye ngo itunganywe ni miliyoni 75 z’amadolari. Ubushize niyo yari ku mwanya wa 2.

5. The Equalizer 2

Image result for The Equalizer 2

Muri 2014 nibwo abakunda kureba filime bamenye igice cya mbere cya filime Equalizer ifite umugabo w’umuhanga Denzel Washington nk’umukinnyi w’imena. Igice cyayo cya 2 ubu kiri ku mwanya wa 5 muri filime ziri kugurwa cyane ku isi. Muri iyi weekend yinjije $8,830,000. Kuyikora byatwaye miliyoni 62 z’amadolari, kuva yasohoka imaze kwinjiza $87,586,265. Icuruzwa na Sony/Columbia, ubushize niyo yari ku mwanya wa 3 muri filime zacurujwe cyane ku isi. iyi filime yasohotse tariki 20/07/2018.

6. Hotel Transylvania 3: Summer Vacation

Image result for Hotel Transylvania 3: Summer Vacation

Iza ku mwanya wa 6, yinjije $8,200,000 muri iyi weekend, icuruzwa na Sony ikaba yarasohotse ku itariki 13/07/2018. Gukora iyi filime byatwaye miliyoni 80 z’amadolari ariko kugeza ubu imaze kwinjiza $338,755,881. Ubushize iyi filime niyo yari ku mwanya wa 4 muri filime zacurujwe cyane.

7. Ant-Man and the Wasp

Image result for Ant-Man and the Wasp

Muri iyi weekend yinjije $6,188,000, icuruzwa na Buena Vista ikaba yarasohotse ku itariki 06/07/2018.  Amafaranga yakoreshejwe mu gukora iyi filime ntiyigeze atangazwa, kuva yasohoka kugeza ubu imaze kwinjiza $426,269,435. Ubushize yari ku mwanya wa 7.

8. The Darkest Minds

Image result for The Darkest Minds movie

Ni filime icuruzwa na Fox, yasohotse ku itariki 03/08/2018, iri mu bwoko bwa Sci-Fi Thriller. Muri iyi weekend yinjije $5,800,000 muri Amerika gusa. Ku isi hose imaze kwinjiza $9,874,338 ni mu gihe kuyikora byatwaye miliyoni 34 z’amadolari.

9. Incredibles 2

Image result for Incredibles 2  movie

Yasohotse ku itariki 15/06/2018, iri mu bwoko bwa animation, muri iyi weekend yinjije $5,009,000. Nayo icuruzwa na Buena Vista, kugeza ubu imaze kwinjiza $1,047,041,290. Ubushize niyo yari ku mwanya wa 7.

10. Teen Titans Go! To The Movies

Image result for Teen Titans Go! To The Movies

Ni filime icuruzwa na Warner Bros, iri mu bwoko bwa animation, yasohotse tariki 27/07/2018. Muri Amerika gusa, iyi filime yinjije $4,860,000, ku isi hose imaze kwinjiza $23,184,557. Gukora iyi filime byatwaye miliyoni 10 z’amadolari.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND